Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko mu gufata umwanzuro wo koroshya ingamba zo kurwanya Coronavirus, hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose bukagaragaza ko icyorezo kitari mu baturage, ibintu byatewe n’uko u Rwanda rwafunze ibikorwa hakiri kare.

Ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli ni zimwe muri serivisi zemerewe gusubukura imirimo guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nyuma y’ukwezi n’iminsi icumi bihagaritswe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara hakora ibyangombwa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose basabwa kuguma mu ngo.

Uko iminsi yaganaga ku itariki 30 Mata ibikorwa byo gufunga byagombaga kurangiriraho, ni nako umubare w’abarwayi wiyongeraga. Tariki ya 24 Mata niwo munsi habonetse umubare munini w’abarwayi kuko bari 22. Kuva icyo gihe kugeza ubu, hamaze kuboneka abarwayi 89, ubwiyongere buri hejuru ugereranyije n’indi minsi.

Minisitiri Ngamije Daniel yatangaje ko icyemezo cyo koroshya ingamba hakagira imirimo ifungura, gishingiye ku bushakashatsi buherutse gukorwa mu gihugu hose, hakagenzurwa mu mavuriro asaga 30% mu kureba niba nta barwayi baba bahari.

Abasanzwe ku mavuriro bafite ibimenyetso bijya gusa n’ibya Coronavirus barasuzumwe, ndetse hanakurikiranwa abandi bagumye mu kazi cyane mu Mujyi wa Kigali nk’abakozi ba za banki, mu masoko, mu bitaro, abakora mu bigo by’itumanaho n’abandi.

Ati “Twafashe ibipimo by’abantu 4573 mu gihugu hose, nyuma yo kubasuzuma, twasanze nta n’umwe ufite buriya burwayi bwa COVID-19 […] Aricyo gipimo kitugaragariza ko iriya ndwara itari mu baturage ari nayo ngaruka nziza y’icyemezo cyafashwe kugira ngo nyuma y’icyumweru kimwe umurwayi wa mbere abonetse habeho gufunga izi ngendo n’indi mirimo n’izindi ngamba zafashwe zo kwirinda abantu ku giti cyabo no mu buryo bwa rusange.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu bindi bihugu aho iki cyorezo cyafashe indi ntera, bidashoboka ko wasuzuma abantu barenze ibihumbi bine ngo ntusangemo urwaye ahubwo usanga benshi baranduye.

Ati “Twagize amahirwe dusanga nta n’umwe wanduye, akaba ariryo shingiro ryo gufata icyemezo cyo gukomora imirimo itandukanye.”

Guverinoma yavuze ko gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Dr Ngamije yavuze ko atari abanyarwanda bose uko barenga miliyoni 12 bazapimwa, ahubwo hazarebwa abafite ibimenyetso by’iyi ndwara n’abakekwa ko bahuye n’abanduye.

Kuba muri iyi minsi imibare iri kwiyongera, Dr Ngamije yavuze ko ari abantu “tuzi aho baturuka, tuzi uburyo binjiye mu gihugu, tuzi abo bahuye nabo kandi umuntu wanduye wese tumushakaho amakuru ahagije ku buryo tumusuzuma tukamenya umuryango we n’abo yahuye nabo”.

Hari icyizere ko abantu bose bagaragaweho ubu burwayi haboneka abo bahuye n’abo ku kigero cya 95%, ku buryo iyo binabaye ngombwa hifashishwa izindi nzego. Yatanze urugero rw’uburyo hifashishijwe amashusho ya camera kugira ngo hamenyekane abantu binjiye ahantu abanduye bagiye.

Gukomorera imirimo imwe n’imwe n’ingendo, ntibisobanuye ko icyorezo gishize kuko hakiri abarwayi bari kuvurwa, ndetse no mu karere imibare icyiyongera cyane. Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza kuko igihe cyo kwishimira intsinzi kitaragera.

Barasabwa gukomeza gukaraba intoki no kwirinda kwegerana, gukoresha udupfukamunwa n’ibindi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ibipimo byagaragaje ko mu baturage nta burwayi bwa COVID-19 burimo ari nayo mpamvu habayeho koroshya ingamba zari zarashyizweho

Yanditswe na Kuya 1 Gicurasi 2020

https://igihe.com/amakuru