Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukunda ibyabo aho kurarukira iby’amahanga kuko n’abanyamahanga batangiye kubyifuza.

Kagame yavuze ko hari abanyamahanga benshi barwanyaga u Rwanda na Afurika mu minsi yashize ariko basigaye bifuza kugira nk’ibyo rufite.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Muri aya masengesho yitabiriwe n’abasaga 700 biganjemo abayobozi bakuru, abanyamadini, abagize sosiyete sivile n’abandi; Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za buri wese kwigisha ababyiruka indangagaciro nyarwanda zirimo kugira ubumwe, gutekereza kure no kubazwa inshingano kugira ngo bazaharanire kugira igihugu bishimiye.

Ati “Uko bakura izo ndangagaciro bakwiriye kuba bazisobanukiwe. Ntabwo twasenga gusa ngo twibwire ko ibihe biri imbere bizaba byiza tutabikoreye. Abana bacu bagomba kubimenya ko hari ibyo dukwiriye kwirinda no kumenya kugira ngo amateka yacu dusize inyuma tutazayasubiramo.”

Kagame yagarutse ku bana boherezwa hanze guhaha ubumenyi, bakazana imico yo hanze itari myiza.

Yavuze imwe muri iyo nko kunywa ibiyobyabwenge, gusuzugura, kutumvira n’ibindi, ashimangira ko atari byiza kuko na ba nyira byo basigaye barabirambiwe.

 

Ati “Ab’ahandi tumaze kubona ko na bo batameze neza. Hari aho abantu benshi hanze basigaye bifuza ibyo Afurika n’u Rwanda bifite. Baturwanyaga mu myaka ishize none [ibyacu] ubu nibyo bakeneye iwabo. Umuco wo kwiyubaka, kumva ko n’ibyacu ari byiza n’ibitari ibyiza twabihindura cyangwa se ibyari byiza bidahambaye twabihindura byiza biri mu bushobozi bwacu hano iwacu. Nta mpamvu yo kwiyanga.”

Yongeyeho ati “Abana bacu twohereza mu mahanga, tubohereza ngo bajye guhaha ubumenyi ntabwo bakwiye gutahana imico imwe itari inyarwanda, itari inyafurika. Bakwiriye kuyirekera aho iri, bagatahana ibiteza imbere umuco wacu, ibiteza imbere abanyarwanda.”

Pasiteri Dr Antoine Rutayisire, Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani mu Rwanda yatanze inyigisho ivuga ku ‘Mbaraga zo gukorera hamwe mu buyobozi buzana impinduka”.

Yavuze kugira ngo ngo igihugu kigere ku iterambere cyifuza, bituruka ku buyobozi bwacyo burangwa ‘no gukorera hamwe, kugira amahame bushingiraho no kudacogora’.

Amasengesho yo gusengera igihugu ategurwa n’Umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship. Agamije gushimira Imana ibyo yakoreye igihugu mu mwaka ushize no kuyiragiza mu mwaka mushya.

Mu byo Rwanda Leaders Fellowship ishimira Imana byagezweho umwaka ushize harimo nko kuba u Rwanda rwarayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kuba umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yaratorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, kuba ubutabera bw’u Bufaransa bwarahagaritse burundu gukurikirana iby’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana n’ibindi.

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bifatanyaga n’abandi bayobozi mu masengesho yo gushimira Imana ku byo yagejeje ku Rwanda mu 2018

 

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yagejeje ku Rwanda mu 2018 no kuyiragiza mu 2019

 

Perezida Kagame na Madamu buri gihe bitabira aya masengesho

 

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, ashimira Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu mwaka ushize

 

Rev Rutayisire Antoine wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda atanga inyigisho

 

Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni ku muyobozi, kuzahinguka imbere y’Imana ayoboye abantu barwaye bwaki

 

Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi ko gukorera hamwe aribyo bitanga impinduka

 

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yifatanya n’abandi mu ndirimbo zihimbaza Imana

 

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church yazamuye amaboko aha icyubahiro Imana. Ari kumwe n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu

 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, nawe yari yitabiriye

 

Uyu mwanya uba wahariwe guhimbaza Imana, buri wese abikora mu buryo bumunyuze

 

Bati icyubahiro ni icy’Imana…

 

 

 

Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire, ashima Imana

 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa nawe yitabiriye

 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi barenga 700 bitabiriye aya masengesho

 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n’umwe mu bitabiriye aya masengesho

 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza

 

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, nawe yitabiriye

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho yo kuragiza Imana igihugu

Inkuru bifitanye isano:

- Abayobozi basaga 700 bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu (Amafoto)

- Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Amafoto: Niyonzima Moise

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abantu-baturwanyaga-basigaye-bifuza-ibyo-u-rwanda-rufite-kagame

Posté le 13/01/2019 par rwandaises.com