Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, muri uyu mwaka, biteganyijwe ko azayobora inama nyunguranabitekerezo ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, RDC, nyuma y’amatora aheruka y’umukuru w’igihugu.

Iyi nama iteganyijwe ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, ikazahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma 16.

Biteganywa ko iyo nama izabanzirizwa n’iy’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo, SADC n’u Rwanda rurimo.

Nyuma y’amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe ni uko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Felix Tshisekedi ari we wayatsinze. Gusa intsinzi ye ntiyishimiwe na Martin Fayulu nawe wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutakira ikirego cya Fayulu usaba ko amajwi yongera kubarurwa, busaba ko cyateshwa agaciro kuko nta bimenyetso bifatika afite byerekana ko bitakozwe mu mucyo.

Umuryango wa SADC nawo uheruka kugira inama RDC yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu.

Wasabye ko harebwa uko hashyirwaho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ihuriweho n’uruhande rwa Fayulu n’urwa Félix Tshisekedi watangajwe ko ariwe we watsinze ariya matora.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yashimiye abanye-congo uburyo bitwaye.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we Ebba Kalondo, Perezida wa Komisiyo ya AU yasabye inzego zose bireba gukora mu buryo budahungabanya ituze na demokarasi.

Ati “Muri urwo rwego, ni ngombwa kuvuga ko ushaka kugaragaza ukundi abona ibyavuye mu matora harimo nko kutemera amajwi yabaruwe, byakorwa mu ituze binyuze mu nzira zateganyijwe n’amategeko ndetse n’ibiganiro bya politiki hagati y’abo bireba bose.”

Hategerejwe itangazwa ry’ibyavuye mu matora mu buryo ndakuka, mbere y’uko Perezida ugomba gusimbura Joseph Kabila wayoboraga RDC guhera mu 2001, arahirira inshingano ze.

 

Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga na Perezida Kabila wa RDC, mu Karere ka Rubavu muri Kanama 2016
https://www.igihe.com/amakuru/article/perezida-kagame-azayobora-inama-y-abakuru-b-ibihugu-yiga-ku-kibazo-cya-rdc
Posté le 15/01/2019 par rwandaises.com