Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatandatu bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera no gusabira u Rwanda umugisha.

Aya masengesho azwi nka ‘Rwanda Prayer Banquet’ yabereye mu gace ka Silver Spring muri leta ya Maryland, yitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri leta zitandukanye zigize Amerika na Canada ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Insanganyamatsiko ya ‘Rwanda Prayer Banquet’ imaze kuba imyaka 16 yari ijambo riboneka muri Yesaya 40:31 rigira riti “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Rev. Dr. Charles Mugisha, washinze Umuryango Africa New Life, yagarutse ku kubaho ubuzima bufite intego, asaba abari bahari guhitamo intsinzi n’icyerecyezo gihamye.

Bishop Darlingston Johnson, umwe mu bashumba bakuru mu itorero of Bethel World Outreach Ministries nawe uri mu batanze ubutumwa, yibanze ku nsanganyamatsiko y’aya masengesho aho yasobanuye ko iyo Imana igusubijemo intege nshya aba ari imbaraga zayo iguhaye, kandi uzikoresheje ntacyo utageraho.

Dr. Aisa Kirabo Kacyira wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame muri aya masengesho, yagarutse ku biranga umuyobozi nyawe kandi w’umunyembaraga,

Kacyira yashishikarije Abanyarwanda baba hanze kurushaho kunga ubumwe hagati yabo, ndetse n’igihugu cyabo aricyo u Rwanda.

Antoinette Kanyabutembo watangije aya masengesho yiswe Rwanda Prayer Banquet, na we yashimiye abayitabiriye bose, ndetse abasaba gukomeza kunga ubumwe binyuze mu isengesho, kugira ngo u Rwanda rukomeze rugere ku byiza.

 

Abanyarwanda batuye muri Amerika n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu masengesho yo gusengera igihugu

 

Antoinette Kanyabutembo watangije aya masengesho yiswe Rwanda Prayer Banquet yashimye abayitabiriye abasaba gukomeza kuga ubumwe mu isengesho

 

Aya masengesho yanitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda

 

Dr. Aissa Kirabo Kacyira yasabye Abanyarwanda batuye hanze kurushaho kunga ubumwe hagati yabo

 

Rev. Dr. Charles Mugisha, washinze Umuryango Africa New Life yatanze ubutumwa buganisha ku kubaho ubuzima bufite
Yanditswe na IGIHE
Posté le 03/02/2019 par rwandaises.com