Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Monusco, Leila Zerrougui, yatangaje ko bavuganye n’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishaka kuruhungabanyiriza, umutekano iturutse ku butaka bwa Congo.

Imigambi y’iyi mitwe irimo FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa yavuzwe inshuro nyinshi mu myaka ishize, ariko isa n’ijya ahabona nyuma y’ifatwa ry’abagabo babiri bakomeye mu mutwe wa FDLR, baguwe gitumo bavuye muri Uganda mu nama ku migambi mibisha yabo.

Abo ni Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Théophile Abega wari ushinzwe Iperereza, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, babanza kujyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo ibyaranze urugendo rwabo i Kampala n’imigambi bafite ku Rwanda.

Ibyo bikanahuza na Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu Ukuboza 2018, aho itsinda ryakoze iperereza ryavuze ko hari umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5, RNC cyangwa Umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera mu misozi ya Fizi na Uvira mu ishyamba rya Bijombo, muri Kivu y’Amajyepfo. Uvuga ko intego yawo ari « ukubohora u Rwanda. »

Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama uyu mwaka yandikiye Monusco asaba izo ngabo ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera.

Ati « Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose. »

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Zerrougui uyobora Monusco yemeje ko yakiriye ibaruwa ya Minisitiri Crispin Atama Tabe, isaba ubufasha.

Nk’uko ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyabitangaje, MONUSCO ngo yirinze kugaba ibitero kuri abo barwanyi yatungiwe agatoki, kuko ngo bari kumwe n’imiryango irimo abagore n’abana bavaga mu duce twa Masisi.

Ati « Tugomba kugerageza kubwira abo bantu gushyira intwaro hasi kandi nicyo turimo gukora ubu. Twavuganye na bagenzi bacu, abasirikare n’abakora mu ishami ryo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kandi dukorana n’ubuyobozi bwa Congo, twamaze no kumenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda. »

Yavuze ko Monusco ishobobora gufatanya n’ingabo za FARDC mu guhangana n’iyi mitwe nk’uko bafatanyije kugaba ibitero ku nyeshyamba za ADF mu gace ka Beni.

Mu itahurwa ry’amakuru ku bufatanye bwa FDLR na RNC mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umwe mu batanze amakuru ukora mu nzego z’umutekano za RDC yavuze ko Bazeye uheruka gutabwa muri yombi, mu bihe bitandukanye yahuye n’abayobozi bakomeye ba Uganda n’indi mitwe irimo RNC, mu mugambi wo gufatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi kandi byakurikiye igihe kinini cy’amakuru avuga ko muri Uganda habera ibikorwa byinshi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho mu bihe bitandukanye habereye ibikorwa byo gushaka abarwanyi bashya, bakajya gutorezwa ibya gisirikare muri Congo.

Ibyo bikajyana n’uko umunyarwanda wese muri Uganda uketswe ko ashobora kubangamira uwo mugambi, akorerwa iyicarubozo cyane cyane n’urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare, CMI.

Monusco itegereje kumenya niba izongererwa igihe muri RDC, kuko igihe cy’umwaka umwe iheruka guhabwa ngo igume muri Congo kizarangira ku wa 31 Werurwe 2019. Ifiteyo abasirikare basaga ibihumbi 16 n’abapolisi 1000.

Uhereye mu 2010 ubwo yahabwaga iri zina ivuye kuri MONUC na mbere yaho, yananiwe kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo ngo itsinsure imitwe yitwaje intwaro ihakorera. Nyamara ku mwaka ikoresha ingengo y’imari isaga miliyari $1.5.

 

Leila Zerrougui yavuze ko bavuganye n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ariko ngo birinze guhita bagaba ibitero kuri FDLR yari igiye kwihuza na RNC
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monusco-yaburiye-u-rwanda-ku-mitwe-ishaka-kuruhungabanyiriza-umutekano-iturutse