Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, bagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, cyatangijwe mu 2017, bikaba byari biteganyijwe ko kigomba kuzura mu 2020.

U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano n’Ikompanyi yo muri Portugal yitwa Mota-Engil, ayiha uburenganzira bwo kugenzura iki kibuga mu myaka 25 kugira ngo igaruze ishoramari ryayo, iyi myaka ikaba ishobora kongerwaho indi 15.

Gusa mu 2018, Perezida Paul Kagame yavuze ko habayeho guhindura imyubakire y’iki kibuga, aho yagize ati “Guhindura imyubakire y’iki kibuga byarakozwe, twashakaga kugihindura mu myubakire kugira ngo kigire ireme kandi kibe cyakwaguka.”

Biteganyijwe ko kubaka iki kubuga bizatwara amadorali miliyoni 820$ ndetse ku ikubitiro Mota Engil yari imaze gushoramo miliyoni 418$. Bivuze ko icyiciro cya kabiri byari biteganyijwe ko kizatwara izindi 382$.

Gusa guhindura imyubakire yacyo nabyo byatumye n’ingengo y’imari yari igiteganyirijwe ishobora kwiyongera, bituma Leta ishakisha aho iyikura.

Itsinda ry’intumwa za Qatar, ryagiranye ibiganiro n’iry’u Rwanda rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr. Richard Sezibera, uw’ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, uw’ Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire n’umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo.

Nyuma y’ibiganiro byabaye ku wa Kane, Minisitiri Sezibera kuri uyu wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko hari icyizere ko Qatar ishobora gutera inkunga uwo mushinga.

Ati “Twaganiriye ku mushinga wo gushora imari mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera kandi bigaragara ko byagira akamaro, twizeye ko ibiganiro bizarangira vuba.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo navuga ingano y’amafaranga bazashyiramo mu gihe ubwumvikane bugikomeje. Icyo nakubwira gusa n’uko ibiganiro biri kugenda neza.”

Abajijwe niba ayo masezerano bazayafatanya na Mota Engil isanzwe yarahawe uburenganzira bwo gukurikira iki kibuga cy’indege, Dr. Sezibera yasubije ati “Bugesera[ikibuga cy’indege] n’indi mishinga y’ishoramari dufite ikeneye abafatanyabikorwa benshi. Ikibazo gihari gusa n’uko tudafite abayishoramo imari nk’uko tubyifuza.”

Minisitiri Gatete aheruka gutangaza ko guhindura imiterereye y’Ikibuga cy’indege cya Bugesera, bishobora kuzatuma kituzura mu 2020 nk’uko byari biteganyijwe.

Muri rusange igice cy’inyubako cy’iki kibuga kingana na metero kare 13 000. Kizaba kirimo inyubako umunani ari zo; inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’ibindi.

Kizaba gifite inzu y’abagenzi (Terminal), aho bazajya bahererwa serivisi zose, yaba kugenzura imizigo, umutekano n’ibindi. Iyi nyubako irimo kubakirwa umusingi izaba igeretse gatatu. Ibanziriza izindi (Basement), izaba irimo uburyo bwo kugenzura imizigo, amaduka n’ibindi.

Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera biteganyijwe ko mu gihe kizaba cyuzuye kuzajya kigendwa n’abantu basaga miliyoni 1.7 mu mwaka, bajya kwikuba kabiri abasanzwe baza mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rukomeje gushaka amafaranga yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizajya cyakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka