U Bubiligi: Abanyarwanda batuye i Namur bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva ku wa 7 Mata 2019, Abanyarwanda bose bifatanyije n’amahanga mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu mezi atatu.

Mu Bubiligi, uyu muhango wabereye mu mijyi itandukanye irimo Bruxelles, Liège, Charleroi, Anver na Mons.

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Namur, umurwa mukuru w’igice kivuga Ururimi rw’Igifaransa mu Bubuligi cyitwa Wallonie, na bo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 18 Gicurasi 2019.

Umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwatangiriye ahitwa Place Saint-Aubin ruca mu Mujyi rwagati i Namur rugana kuri Hotel de Ville ya Namur, ahakomereje izindi gahunda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yashimangiye ko hari akazi kakozwe ko gusigasira amateka kuva mu myaka 25 ishize.

Yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi kigomba gukomeza kugira ngo inkingi z’u Rwanda rwubakiraho zikomere kurushaho.

Ambasaderi Rugira yasabye abitabiriye uyu muhango kurwanya ibitekerezo by’abapfobya n’abahakana amateka y’ibyabaye izuba riva.

Yashimye Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Maxime Prévot, wifatanyije na bo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Umuryango wa Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique, Félicité Lyamukuru, yavuze ko amateka ya Jenoside avugwa kugira ngo ntazibagirane.

Yagize ati “Ni inshingano zacu nk’abarokotse kuvuga amateka ngo atazibagirana kandi tuba twibuka n’abacu bishwe bazizwa uko bavutse.’’

Yashimangiye ko hagomba kubaho ubutabera ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Yakomeje ati “Bimwe mu byo twibaza ni ukuntu indege igwa irimo abakuru b’Ibihugu bibiri, bifite amateka ajya gusa ku bijyanye n’ubwoko ariko kimwe kigahita gitangira kwica abaturage bacyo ikindi ntibikorwe.’’

Yavuze ko ubwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu gihugu hose bugaragaza ko Jenoside yari yarateguwe, hasigaye gusa imbarutso.

Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa, Sebiziga Richard, yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka ko ugamije gusubiza icyubahiro inzirakarengane za Jenoside.

Yagize ati “Ntituzibagirwa uko ubuyobozi bubi bwa Parmehutu bwari bwarazengereje Abatutsi kugeza ubwo ingengabitekerezo yabwo igejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

Abitabiriye umuhango wo kwibuka banasangijwe ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Rutayisire Angelique yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside.

Yavuze ko “Kurokoka kwacu si ukubivuga gusa tugomba no kubaho kandi tukabaho neza. Ubu ngenda nemye kuko nishimye kwitwa izina ry’umuryango wanjye Rutayisire.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Maxime Prévot, yavuze ko kwakira uyu muhango ari ikimenyetso gishimangira ko ‘agaciro duha inzirakarengane, abarokotse Jenoside ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda’.

Yakomeje ati “Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel aherutse mu Rwanda, ibyo havugiye byose yatangiye kubishyira mu bikorwa. Twiboneye uko u Rwanda rwiyubaka, rufite icyerekezo kizima kubera ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame.’’

Umuhango wasojwe n’ijambo rya Jeny Faida uyobora Diaspora Nyarwanda i Namur, washimiye abo bafatanyije gutegura iki gikorwa n’abacyitabiriye bose.

Wakurikiwe n’ikindi gice cyo kwibuka kizwi nk’Igicaniro cyayobowe na Mazina Déo na Tatien Ndolimana Miheto; hatanzwe ubuhamya, havugirwa amateka atandukanye yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uko igihugu cyahanganye n’ingaruka zayo.

Biteganyijwe ko ku wa 1 Kamena 2019, Abanyarwanda bo mu Mujyi wa Tourne uri hafi y’umupaka w’u Bubiligi n’Amajyaruguru y’u Bufaransa bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda batuye i Namur bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo bahigwa bukwar

Ni urugendo rwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana n’abakuru

Bari mu rugendo rwo kwibuka rwabereye i Namur

Rutayisire Angelique ni we watanze ubuhamya avuga uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi wa Ibuka-Mémoire & Justice, Félicité Lyamukuru, yavuze ko kwibuka ari uguha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside

Hacanwe urumuri rw’icyizere

Mugwaneza Innocent yaririmbye indirimbo zo kwibuka ziherekeza ibiganiro n’ubuhamya

Jeny Faida uyobora Diaspora Nyarwanda mu gace ka Namur

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yashimangiye ko hari akazi kakozwe ko gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Magorane Honoré ni we wayoboye ibiganiro

Umuhuzabikorwa w’igikorwa cyo kwibuka i Namur, Sebiziga Richard, atanga ubutumwa bw’ikaze

Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Maxime Prévot, yashimye iterambere u Rwanda rwagezeho

karirima@igihe.com

Posté le 22/05/02019 par rwandaises.com