Perezida Paul Kagame yageze i Abuja muri Nigeria aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo gusoza urwo yagiriraga muri Gabon aho yanabonanye na Perezida Ali Bongo urimo koroherwa nyuma y’uburwayi amaranye iminsi.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi uzizihizwa muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu.

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, “Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka.”

Inama iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri iraganirwamo kurwanya ruswa, yateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (EFCC) n’akanama gashinzwe gutegura ibirori byo kurahiza Perezida wa Nigeria.

Perezida Kagame yatumiriwe kuvuga ijambo ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa, rwatumye ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.

U Rwanda kandi rwaje imbere muri Afurika mu gutangiza uburyo bwo gutanga amasoko mu ikoranabuhanga kuva mu 2016, nka hamwe mu hatangwa ruswa cyane mu bihugu.

Ubwo Muhammadu Buhari yiyamamazaga muri manda ya kabiri yo kuyobora Nigeria, yagize ‘kurwanya ruswa’ imwe mu ntero ze z’imbere hamwe no kurwanya ihererekanywa ry’amafaranga rikorwa mu buryo butemewe, nka bimwe mu bibazo byeze muri Nigeria.

Kuki ku wa 12 Kamena wagizwe umunsi udasanzwe muri Nigeria?

Muri Gashyantare nibwo Buhari w’imyaka 76 yatorewe kuyobora Nigeria muri manda ya kabiri y’imyaka ine. Yarahiriye izi nshingano ku wa 29 Gicurasi ariko ibirori bigirwa ibisanzwe cyane kuko Buhari yifuje ko ibikomeye bizaba kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, umunsi wemejwe ko ari uwa Demokarasi muri icyo gihugu ukaba n’umunsi w’ikiruhuko.

Itariki ya 29 Gicurasi Buhari yarahiriyeho yari isanganywe igisobanuro gikomeye nubwo cyatangiye kugabanywa, kuko buri myaka ine ari bwo hahererekanywa ubutegetsi muri Nigeria, hibukwa itariki nk’iyo mu 1999 ubwo igisirikare cyashyikirizaga ubutegetsi Olusegun Obasanjo wari watowe n’abaturage. Cyari igihe cy’impinduka zidasanzwe kuko Nigeria yategekwaga n’igisirikare kuva mu 1966, uretse imyaka mike yaciyemo hagati ya 1979 -1983.

Uwo wahise ufatwa nk’Umunsi wa Demokarasi muri Nigeria ndetse ugirwa umunsi w’ikiruhuko, uhererekanywaho ubutegetsi hagati ya perezida ucyuye igihe n’uwatowe kimwe na ba guverineri ba leta zigize iki gihugu.

Gusa ku wa 6 Kamena 2018, nyuma y’iminsi umunani hizihijwe Umunsi wa Demokarasi umwaka ushize, Buhari yagaragaje ko amateka yerekana ko umunsi ukwiye kuzirikanwa ari ku wa 12 Kamena, ubwo mu 1993 Moshood Kashimawo Olawale Abiola yatorwaga nka perezida mu itora rifatwa nk’iryabaye mu ituze risesuye na demokarasi kurusha andi muri Nigeria.

Nyamara iyo ntsinzi ntiyahamye kuko amatora yateshejwe agaciro n’igitugu cya General Ibrahim Babangida. Buhari yasabye ko Umunsi wa Demokarasi wimurirwa ku wa 12 Kamena ukanagenwa nk’ikiruhuko mu gihugu.

Nyamara tariki 29 Gicurasi yakomeje kuba iyo kurahira kwa Perezida watowe nubwo yahise igabanyirizwa agaciro ku rwego rukomeye, ariko nta kundi byari kumera kuko ni wo munsi Buhari yarahiriyeho muri manda ya mbere, iyo bitaba ibyo manda ye yari kuba irenze imyaka ine iteganywa n’itegeko nshinga igihe cyose ritaravugururwa.

Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege i Abuja

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’igihugu

Perezida Kagame yabanje kuganira na Perezida Muhammadu Buhari

Perezida Kagame na Buhari bitabiriye inama ku kurwanya ruswa

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 11 Kamena 2019

Posté le 11/06/2019 par rwandaises.com