Abanyarwanda baba muri Pologne n’inshuti z’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza Umuganura no kwishimira iminsi ishize u Rwanda rufunguye ambasade muri iki gihugu.

Ni umuhango wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, urangwa n’ibindi bikorwa by’ubusabane nk’umukino w’umupira w’amaguru, Basketball n’indi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bizihirije hamwe Umuganura.

Ati “Murabizi ambasade y’u Rwanda muri Pologne nta n’ubwo iramara umwaka. Mubyo tuganura nabyo birimo kuko ni politiki nziza y’igihugu yo kwagura amarembo. Twifuje rero ko Umuganura uduhuza n’abanyarwanda ubera mu rugo rwa ambasaderi kuko Umuganura ni umwimerere w’u Rwanda, ni nka gahuzamiryango.”

Ambasaderi Shyaka yakomeje avuga ko Umuganura ari isoko y’Ubumwe n’ishingiro yo kwigira, zimwe mu ndangagaciro z’ibanze z’Abanyarwanda.

Ati “Ni byiza ko tuhahurira n’abanyarwanda nabo bakayiyumvamo hanyuma n’ibiranga umuco wacu, indangagaciro zacu, cyane cyane indangagaciro yo gusabana iy’ubumwe yo gukomeza imihigo n’aha bakabihasogongerera.”

Yakomeje agira ati “Nashatse ko uyu munsi tuwumva nk’umunsi w’umusaruro, ariko tukumva Umuganura mu bice byawo bitatu birimo gusangira no gusabana, niyo mpanvu twazanye n’abaturanyi hano. Icya kabiri ni ukureba ibyo twejeje n’ibyo dusaruye no kubyishimira naho icya gatatu ni ukugira ibyo twiyemeza, ni ukuvuga imihigo.”

Shyaka yavuze ko niba ari uwiga muri Pologne akwiriye kuzirikana aho ageze, abacuruzi n’abakozi bikaba uko kugira ngo bafashe u Rwanda mu iterambere.

Ati “Twibaze buri umwe icyo akora niba agikora neza. Nk’ubu abacuruza batangiye kuzamura iby’iwacu, ejo bundi leta yagaragaje Pologne ko iri mu bihugu bigura ikawa y’u Rwanda cyane. Twifuje rero ko Umuganura twazajya tuwusanisha n’umusaruro wa nyawo kuri buri wese.”

Ambasaderi Shyaka yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda yabonye ko ari ngombwa gufungura ambasade muri Pologne kuko yagize uruhare runini mu guhuriza hamwe Abanyarwanda.

Ati “Ubundi aho umunyarwanda ageze u Rwanda ruba ruhageze noneho ambasade byo ni bimwe bavuga ngo amata abyaye amavuta. Mumfashe dushimire ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyaduhaye ambasade muri Pologne.”

Yagaragaje ko kuva Ambasade yafungura imiryango, Abanyarwanda bakomeje gushora imari muri icyo gihugu ku bwinshi.

Ati “Turimo turabona abanyarwanda bari gushora imari bajya mu bucuruzi mpuzamahanga, ibintu byo mu Rwanda bakabizana aha ndetse n’ibyaha bakabijyana i Rwanda.”

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne, Ngarambe Armand yavuze ko ntako bisa kwizihiza Umuganura bafite ambasade ibahagarariye muri icyo gihugu.

Ati “Ni iby’agaciro kwizihiza uyu munsi dufite ambasade yacu, mumfashe dushimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema gushakira u Rwanda n’abanyarwanda icyabateze imbere no kubatuza umuco wo guharanira kwigira.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twakwishimira ni uko abari kurangiza amasomo yabo bari gutaha mu Rwanda, ubumenyi twahashye ino tukabujyana gukorera igihugu cyacu. Mu rwego rwo kubungabunga umuco wacu, umuryango Nyarwanda wa hano kuri ubu ufite itorere ndangamuco.” Asaba Amb. Shyaka kuzariba hafi rigakomera.

Ngarambe yavuze ko uwo ari umusaruro wa gahunda y’itorero ry’igihugu batangiye kwigishirizwamo guhera mu myaka ibiri ishize.

Uyu muhango w’umuganura kandi waranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru. Eric wari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru, yashimiye abatekereje guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Pologne mu gikorwa cy’Umuganura.

Ati “Iki gikorwa gituma dusabana, tugasenyera umugozi umwe tukibukiranya indangagaciro z’u Rwanda kandi bikadufasha guhora mu murongo mwiza. Turashimira umubyeyi wacu Ambasaderi udufasha kuduhuriza hamwe tukamenyana, bikatworohereza kumenya ibibazo bya bagenzi bacu mu mibanire yacu hano, ubundi tugatera imbere muri rusange.”

Muri Pologne habarizwa abanyarwanda basaga igihumbi bari mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubucuruzi, imirimo itandukanye n’ibindi.

Muri uku kwishimira Umuganura habayeho gusangira, gasabana mu mbyino n’ibiganiro. Ni igikorwa kitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zirimo Umurinzi w igihango Padiri Stanislas Urbaniak.

Kurikira iki gikorwa mu mashusho n’amafoto https://www.youtube.com/embed/0qAvFt0zvZohttps://www.youtube.com/embed/C_2RpxXDp5chttps://www.youtube.com/embed/ZteGYsb0x0Ehttps://www.youtube.com/embed/OdlDhEjUJ-Ehttps://www.youtube.com/embed/j24BCX2v1i0https://www.youtube.com/embed/yTe1tNhRJHY

Umuryango wa Prof Shyaka wishimiye kwakira Abanyarwanda muri ibi birori by’Umuganura

Uyu muhango witabiriwe n’inshuti z’u Rwanda zisanzwe muri Pologne

Ni umuhango wahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo

Kwizihiza umuganura muri Pologne byaranzwe no gucinya akadiho mu mbyino nyarwanda

Inshuti z’u Rwanda zitabiriye Umuganura zanyuzwe n’ubumwe buranga Abanyarwanda

Ngarambe yijeje ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubumenyi n’ibyo bahashye muri Pologne byifashishwe mu guteza imbere u Rwanda

Abanyarwanda baba muri Pologne basabwe gukomeza guteza imbere ibyo bakora

Kwizihiza Umuganura byabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne

Urugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne

Abanya-Pologne b’inshuti z’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umuganura

Abato nabo ntibari batanzwe kuri uyu munsi w’Umuganura

Umugore wa Ambasaderi Shyaka aganiriza abana mu muhango wo kwizihiza Umuganura

Kwizihiza Umuganura byaranzwe n’ubusabane

Bwami Arnaud aha inkuyo Amb. Shyaka nyuma yo kuvugira Inka

Ibi birori byaranzwe no kwidagadura

Umutoni Pascaline hamwe na Monika Mostowska

Ambasaderi Shyaka aganuza abana muri uyu muhango w’Umuganura

Monika Mostowska, Uyobora Amakuru Shop-Warsaw, itumiza igacuruza, ikamekanisha ikawa y’u Rwanda muri Pologne

Abanyarwanda babonye umwanya mwiza wo kuganira birambuye n’inshuti zabo zo muri Pologne

Prof Shyaka yavuze ko bishimishije kuba Abanyarwanda babashije kwizihiza Umuganura bafite ambasade ibahagarariye muri Pologne

Ambasaderi Shyaka n’umugore we bishimiye kwakira Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura

Abari n’abategarugori bidagaduye bakina Basketball

Umuganura wabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bawitabiriye

Padiri Stanilas Ubarniak ukomoka muri Pologne usanzwe ari Umurinzi w’Igihango mu Rwanda (uwicaye) ni umwe mu bari bitabiriye

Hakinwe Football mu kwishimira umunsi w’Umuganura

Abana bahawe umwanya ukomeye muri iki gikorwa

Hakinwe imikino itandukanye irimo na Basketball

Umuganura muri Pologne, ni umuhango witabiriwe cyane kanshi ushimisha abawitabiriye

Polisi ya Varsovie yari irinze umutekano w’inzu Ambasaderi w’u Rwanda atuyemo Ubwo hizihizarwa Umunsi mukuru w’Umuganura

Ambasaderi Shyaka yasabye Abanyarwanda guhorana ubumwe bufite imizi ku Muganura

Bwami Arnaud avugira inka. Yiga mu cyiciro cya mbere muri Warsaw University of Business, ibijyanye n’ubuhahirane mpuzamahanga

Umutoni Pascaline wari umusangiza w’ijambo, ni umunyeshuri mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga mu by’umutekano mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 200 bitabiriye uyu muhango

Byari ibyishimo ku Banyarwanda kwakirirwa mu rugo rwa Ambasaderi i Varsovie ku munsi w’umuganura

Umutoni Pascaline wari umusangiza w’ijambo

Urubyiruko rwishimiye gukomeza kunga Ubumwe nk’Abanyarwanda

Akanyamuneza ku maso y’abitabiriye Umuganura muri Pologne

Ambasaderi Shyaka asabana n’abitabiriye ibirori by’Umuganura

Prof Shyaka n’umugore we bakurikiye ibirori by’Umuganura

Kwizihiza Umuganura ni igikorwa gifite amateka akomeye mu mibereho y’Abanyarwanda

Mu kwishimira Umuganura, abato ntibibagiranye

Urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda baba muri Pologne

Ubwo Ambasaderi Shyaka n’umugore we baganuzaga abana babaha amata

Ibirori byabaye byiza bacinya akadiho

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne, Ngarambe Armand yashimye ubufasha ambasade idahwema kubagezaho

Ambasaderi Shyaka aganira n’Umunyamakuru Karirima A. Ngarambe

Prof Shyaka yakira bamwe mu bashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umuganura

Uyu muhango waranzwe no gusangira ku Banyarwanda baba muri Pologne

Ni ibirori byari binogeye ijisho

Abanyarwandakazi baserutse mu mwambaro wa kinyarwanda

Prof Shyaka yashimiye abasore bari bamaze guconga ruhago

Bamwe mu Bihayimana baje kwifatanya n’abanyarwanda bo muri Pologne kwizihiza Umuganura

Ambasaderi Shyaka mu kiganiro na IGIHE

Abanyarwanda bishimiye ko ku nshuro ya mbere babashije kwizihiza Umuganura bafite ambasade muri Pologne

Prof Shyaka aganira na bamwe mu bitabiriye ibirori by’Umuganura

Ikipe y’abahungu ubwo yari isoje imikino, yafashe ifoto y’urw’ibutso na Amb. Shyaka

Claver Numviyimana ni Umushakashatsi w’Umunyarwanda wiga muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Wroclaw (Wroclaw University of Science and Technology), muri gahunda y’ubushakashatsi n’iterambere rya Maria Skodowska-Curie y’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi

Igihe cy’imikino y’intoki, aha bari bari mu kiruhuko gito

Padiri Stanilas Ubarniak (ibumoso) akurikiranye ibirori by’Umuganura

Ukinjira mu marembo y’inzu y’ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

https://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/abanyarwanda-baba-muri-pologne-bahuriye-mu-busabane-bizihiza-umuganura-amafoto