Urwego rw’Abinjira n’abasohoka rwatangiye gutanga pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, igomba gusimbura pasiporo zisanzwe ariko zirakomeza gukoreshwa na zo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 i Kigali ku biro Bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka, aho abanyarwanda batanu babimburiye abandi gushyikirizwa izi pasiporo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, yavuze ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ijyanye n’ibyemejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’indege za gisivili, ICAO, n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba agenga ishyirwaho rya pasiporo.

Iyi pasiporo ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, izajya iba yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cya 25000Frw. Pasiporo y’abakuru yo ifite paji 50 ku kiguzi cya 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi pasiporo muri iki cyiciro ni iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 izajya imara imyaka 10. Iyi y’imyaka 10 izajya itangwa ku 100000Frw.

Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta izaba ifite paji 50, ikamara imyaka itanu. Izajya ihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi 15 Frw.

Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, izaba ifite paji 50 imara imyaka 5, ikazajya itangwa ku mafaranga 50 000Frw.

Lt Col Gatarayiha yagize ati “Iyi pasiporo ikozwe mu buryo zerekana ibimenyetso by’umuco nyarwanda, zikaba kandi zifite ibimenyetso by’umutekano bituma irushaho kwizerwa ku Isi hose, bituma abantu bagerageza kuzigana byabagora cyane.”

Zifite akuma kabikwamo amakuru kazaba karimo n’ifoto ya nyirayo, ku bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

Pasiporo zisanzwe zahawe imyaka ibiri mbere yo guhagarikwa

Bimwe mu bimenyetso biranga pasiporo nshya ni inzu ya Kinyarwanda za gakondo hamwe na Kigali Convention Centre, Agaseke, Intore n’umubyinnyi, ibendera ry’igihugu n’Ingagi nka kimwe mu biranga ubukerarugendo mu Rwanda.

Lt Col Gatarayiha yakomeje ati “Izi pasiporo zatangiye gutangwa uyu munsi, bivuze ko pasiporo zari zisanzwe zitangwa zahagaritswe gutangwa guhera uyu munsi. Hakurikijwe amabwiriza y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abahawe pasiporo zisanzwe zatanzwe kugeza ejo zizakoreshwa kugeza ku wa 27 Kamena 2021.”

“Muri iyo myaka uyifite azaba yemerewe kuyikoresha muri iyo myaka ibiri, cyangwa agasaba indi nshya.”

Izi pasiporo zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano. Ibyo bizatuma umuntu usaba pasiporo azajya abikorera ku Irembo, yigire ku biro by’abinjira n’abasohoka afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.

Pasiporo izajya itangwa mu minsi itarenze ine nyuma yo gusabwa. Kugeza saa tanu kuri uyu wa Gatanu hari hamaze gutangwa pasiporo 12. Mu bushobozi buhari, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rushobora no gutanga asiporo 5000 ku munsi.

Ikiguzi cyari gisanzwe cya pasiporo isanzwe ya paji 48 cyari 50 000Frw ku bakuru n’abana, kuva mu 2004. Icyo giciro cyashyizweho habariwe ku gaciro k’amadolari 100 ya Amerika.

Mumporeze Nadjima w’imyaka 16 yafotorewe ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka, aba uwa mbere utunze pasiporo nshya y’abana, igurwa ibuihumbi 25 Frw

Mu minota itarenze 10 Mumporeze yari ashyikirijwe pasiporo y’abana

Niyonzima Enock we yabaye uwa mbere uhawe pasiporo isanzwe y’abakuru

Niyonzima asinya ahagenewe gutanga umukono ujya muri pasiporo y’umuntu

Niyonzima Enock yabaye uwa mbere ushyikirijwe pasiporo nshya isanzwe y’abakuru, igurwa ibihumbi 75 Frw

Mukarubega Zurfat atanga umukono wo gushyirwa kuri pasiporo nshya

Mukarubega Zurfat ashyikirizwa pasiporo isanzwe y’imyaka 10, igurwa ibihumbi 100 Frw

Nyandwi Martin yishimiye kuba umunyarwanda wa mbere uhawe pasiporo nshya ya serivis

Rwigamba Wilson yabimburiye abandi gushyikirizwa pasiporo y’abadipolomate

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, mu ifoto y’urwibutso n’abantu batanu ba mbere bashyikirijwe Pasiporo Nyarwanda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ikoranye ikoranabuhanga

Abanyarwanda ba mbere batunze pasiporo y’ikoranabuhanga bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abashyitsi bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha asobanura imiterere ya Pasiporo nshya y’u Rwanda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Amafoto: Niyonzima Moïse

https://mobile.igihe.com

Posté le 01/07/2019 par rwandaise.com