Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika bifite ubushobozi bwo kubaho neza nk’ibindi bice by’Isi, aho kuba ibihora bikennye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ubwo yari amaze gutaha imidugudu y’icyitegererezo ya Karama yubakiwe abatishoboye bahoze batuye mu manegeka.

Iyi midugudu igezweho yatujwemo imiryango 240, ikaba ifite ibyangombwa nkenerwa bitandukanye birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, amashuri n’ibindi.

Imbere y’ibihumbi by’abatuarge bari baje kumwakira, Perezida Kagame yavuze ko kuba iyo midugudu yarabashije kubakwa ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwo gukora ibituma babaho neza.

Yavuze ko atemeranya n’abavuga ko u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange baremewe kubaho nabi, bakennye..

Ati “Mwibwira ko Imana yaremye isi, abantu ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora biganya, bisabiriza, bikennye? Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo ntabwo birimo. Mu nyigisho njye nzi zo kwemera ni ukuvuga ngo muri wowe, njyewe harimo ubushobozi, uburenganzira, byo kumera neza nkuko abantu bakwiye kuba bamera neza aho baba bari hose.”

Yavuze ko kuba hatashywe uwo mudugudu ugezweho ufite agaciro ka miliyari zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ari ikigaragaza ko kwibohora atari amagambo.

Yavuze ko kuba byarashobotse kubaka uwo mudugudu mu gihe cy’amezi 12 , ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwo gukora ibirenzeho.

Ati “Ibikorwa nk’ibi biba bidusaba gukora byinshi birenze ibi twabonye, ni urugero rw’ibindi byinshi dukwiriye kuba dukora. Ikindi byatanzeho urugero, ni ubufatanye bw’inzego za Leta , uruhare rwa Leta ariko n’ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage ubwabo.”

Perezida Kagame yasabye abaturage batujwe mu midugudu mishya kuyifata neza n’ibikorwa remezo bahawe kandi bakabibyaza umusaruro.

Icyakora, Perezida Kagame yabasabye kubyitaho babanza kwiyitaho kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza.

Ati “Nk’ababonye amacumbi meza, abari muri ayo macumbi babanza bakayafata neza ubwayo. Amacumbi ntakabasenyukireho, muba mufite mu bushobozi bwanyu kugira icyo mukora ngo atabasenyukira hejuru, umwe utari ufite ubuhsobozi agasubira aho yari ari.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ugufata neza amacumbi gusa, namwe mukwiriye kwifata neza muri ayo macumbi. Ntabwo wafata ikindi kintu neza wowe utabanje kwiheraho. Harimo amazi meza, ushobora kuyanywa, kuyatekesha, ntimukibagirwe no kuyakaraba. Nibyo navugaga ko ibindi byose ntiwabifata neza utihereyeho niko kwibohora, niko gufunguka mu mutwe kuko icyo gihe uba wumva ko ubuzima bwiza si ubw’abandi b’ahandi, ni ubwacu abanyarwanda twese.”

Mukangira Mariya, ni umuturage wahawe inzu mu mudugduu wa Karama ho mu Murenge wa Kigali.

Mukangira yahoze atuye mu mudugudu wa Kiruhurura, Akagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, atuye mu manegeka hagati ya ruhurura ebyiri.

Uyu mubyeyi yavuze ko iyo imvura yagwaga yabaga azi ko itamusiga we n’abana be.

Ati “Iyo imvura yagwaga yose yaranyagiraga, narasohokaga nkafata akadobo nkanaga amazi hanze. Iyo imvura yagwaga nabaga nzi ko njye n’impfubyi nasigaranye turi bupfe tugashyira. Ndabashimiye ko mwantekerejeho mukantuza mu mudugudu w’icyitegererezo.”

Mukangira yashimiye Perezida Kagame ku kuba abana be bagiye kujya biga hafi mu gihe bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri, bakaza bananiwe kandi bashonje.

Ati “Abana bigaga kure bagataha bananiwe, bishwe n’inzara ariko mwaduhaye amashuri aha, abana bagiye kujya biga neza batahire igihe natwe tube abo mu bisubizo. Nta gihugu gifite Perezida ukunda abaturage nkawe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ibikorwa remezo byubatswe kubera uwo mudugudu bifitiye akamaro n’abandi baturage.

Urugero ni urw’umuhanda wa kaburimbo uva ahazwi nko kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo witezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wajyaga uboneka ku muhanda wa Nyabugogo-Giticyinyoni.

Inzu zatanzwe kuri aba baturage, harimo izifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 n’izindi za miliyoni zisaga 19.

Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako esheshatu zatujwemo abari mu manegeka batishoboye

Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali

https://igihe.com

Posté le 03/07/2019 par rwandanews