Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uciye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu mujyi wa Goma.

Byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo abaturage bakorera akazi mu mujyi wa Goma bahageraga, bagatungurwa no gusanga imipaka ifunze.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Kanyankore William yabwiye IGIHE ko ayo makuru ariyo.

Yagize ati “Nibyo imipaka yose yafunzwe, ibindi birenzeho hari itangazo rigiye gusohoka risobanura impamvu byakozwe, mukomeze mutegereze’”.

Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Iyo ndwara yaje no kumuhitana nyuma y’amasaha atarenze 24.

Umugabo watahuweho indwara ya Ebola kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Goma, na we yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu uwa Gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi ndwara kuva yakwaduka muri Congo imaze guhitana abasaga 1700.

Mu minsi ishize, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryari ryasabye ko hatabaho gufunga imipaka kuko bishobora kongera ibyago by’abinjira mu buryo butemewe, bikaba byaba intandaro yo kwanduzanya mu buryo bwihuse.

Dufitumukiza Elisaphan, umuturage usanzwe akorera akazi mu mujyi wa Goma, yavuze ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo nyuma y’ifungwa ry’umupaka.

Ati “Tugeze ku mupaka dusanga urafunzwe abaturage tuhasanze batubwiye ko bababwiye ko bizamara iminsi 21 bakareba niba nta murwayi wa Ebola uzongera kuboneka mu mujyi wa Goma. Twebwe ubuzima bugiye kutugora kuko niho dusanzwe dukorera akazi’’.

Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, Mukwaya Olivier ubwo yageraga ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière ahagana saa tatu zo kuri uyu wa Kane, yasanze umupaka ufunze, nta bemerewe kwinjira mu Rwanda cyangwa gusohoka.

Yavuze ko ku mupaka hari abaturage bagera ku gihumbi, biganjemo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bari betegereje ngo barebe ko bakomorerwa bakambuka.

Umupaka muto wa Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mugihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000 ku munsi.

Abaturage biganjemo abacuruzi bakora ubucuzi bwambukiranya imipaka nibo bari bahagaze ku mupaka

Ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière urujya n’uruza rwagabanyutse

Abari bagiye mu bucuruzi basabwe kutambuka kubera icyorezo cya Ebola

Yanditswe na Mukwaya Olivier Kuya 1 Kanama 2019
https://igihe.com
Posté le 01/08/2019 par rwandaises.com