Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka ine, yitabye Imana aguye mu Bufaransa aho yari atuye.

Kabagema wavukiye i Nyamabuye mu yahoze ari Gitarama ku wa 6 Gashyantare 1927, yitabye Imana ku wa kabili tariki ya 19 Kanama 2019 ku myaka 92 aguye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lille mu aho yari atuye we n’umuryango we.

Yari yarashakanye na Mukayiranga Esther babyarana abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Mu 1933 yize amashuri abanza i Kabgayi ayarangiriza i Zaza 1939. Ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire ( Section Candidats-Chefs) yateguraga abazaba abashefu muri Astrida icyo gihe guhera 1940, mu 1964 nibwo yize amashuri yo ku rwego ruhanitse muri EDHEC ( Ecole de Haute Etudes Commerciales du Nors Lille).

Kuva mu 1947 yari Assistant Administrateur ( Astrida – Butare), aba sous-chef i Kazo mu Burasirazuba (Kibungo), ndetse yanabaye Umunyamabanga wungirije w’Umujyanama Mukuru w’igihugu i Nyanza.

Muri 1959 yabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza .

Azashyingurwa mu Bufaransa, mu kumuherekeza hateganyijwe misa ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 muri Eglise Saint Martin de Roubaix saa yine n’igice za mu gitondo, akazashyingurwa ahitwa Cimetière de Tourcoing Blanc-Seau.

Kabagema (uwo akamenyetso k’umukara kagaragaza) ni umwe mu bantu bari aba hafi ku mwami Kigeli V Ndahindurwa

Kabagema uwa mbere ubanza mu nguni iburyo we na bagenzi be bari mu nama iyobowe n’Umwami i Nyanza

Kabagema ubwo yari akiri muto

karirima@igihe.com

Posté le 20/08/2019 par rwandaises.com