Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ahagana saa tanu z’igitondo aribwo Baziga yarashwe ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yemereye IGIHE ko Baziga yishwe arashwe.
Ati “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bavamo baramurasa.”
“Bavuye mu modoka baramurasa ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”
Si ubwa mbere abantu bagerageza kwica uyu mugabo kuko mu 2016 yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Baziga ku wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016, yasobanuye ko “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”
Yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira.
Muri Nzeri uwo mwaka Abanyarwanda batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo muri Mozambique barimo babiri bahoze mu gisirikare, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura uwo umugambi wo kwica Baziga.
Abo ni Diomède Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi na we wahoze mu gisirikare. Bose ni Abanyarwanda bakorera muri Mozambique.
Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.
Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko urubanza rwe rwari rugikomeje ndetse ko “ngo umwavoka bari bamubwiye ko bagiye kurusubuka”.
Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).
Muri Werurwe 2018 undi Munyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomereka bikomeye, ajyanwa mu bitaro.
Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo
Imodoka Baziga yarimo yatobowe n’amasasu
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 26 Kanama 2019
Posté par rwandaise.com