saa 01:26 AddThis Sharing ButtonsShare to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
Radisson Blu Hotel and Convention Centre n’Ikigo cy’Ingendo z’Indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu mu Rwanda, Akagera Aviation, byafunguye ahantu havuguruye ho kwakirirwa abagenzi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro ahantu ho kuruhukira ku kibuga cy’indege (VIP Lounge) i Kanombe wabaye ku wa 25 Ukwakira 2019, witabiriwe n’abashoramari mu by’ubukerarugendo n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Ni ahantu hazifashishwa n’abagenzi bashaka kuruhuka no kuganira batuje muri gahunda ya ‘Meet and greet’; banateganyirijwe serivisi zihariye nko guhabwa icyo kunywa no kurya, internet ya 4G, aho gucomeka mudasobwa na telefoni n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, Nkulikiyimfura Patrick, yavuze ko ahantu hafunguwe mu rwego rwo kugusha neza abasura u Rwanda.
Ati “Intego yacu y’ibanze ni uguteza imbere gahunda ya ‘Visit Rwanda’ no kureba uko dufatanya n’abikorera. Inshingano zacu ni ugutwara abantu, nta bunarararibonye dufite muri serivisi za hoteli, ariko twahuza imbaraga nk’abari mu bukerarugendo.’’
“Twari dufite ahantu abantu bashobora kuruhukira bakaganira kuva mu myaka itanu ariko twasanze bamwe mu bakiliya ba Radisson ari bo bagenzi akenshi bajyana natwe. Igitekerezo gihari ni uguha ba mukerarugendo uburyo butuma banogerwa no kuba mu Rwanda bakihakandagiza ikirenge.’’
Abagenzi bazajya bakiranwa ubwuzu bategereje ko ibyangombwa byabo bisuzumwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, cyangwa babwira ababo ko urugendo rwagenze neza.
Umuyobozi Mukuru wa KCC, Denis Dernault, yavuze ko gutangiza aha hantu ari intambwe nziza yatewe mu gutanga serivisi nziza ku babagana.
Yagize ati “Ni ahantu heza hazatanga ishusho ku basura u Rwanda bakarushaho kurwishimira. Izajya ikora amasaha yose itanga ibyo kurya no kunywa. Ni ukubaka ikintu kizatuma abantu bagaruka mu Rwanda baba bagamije gukora ubukerarugendo, gusura no kureba ubwiza bw’igihugu n’ibindi.’’
Iyi lounge yari imaze imyaka isaga ine ikora, serivisi zayo zaravuguruwe bijyanye n’abashyitsi bahakirirwa na gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo. Abazahakirirwa bazahabwa serivisi z’amasaha yose nk’izo muri Radisson Blu.
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ushinzwe Ubukerarugendo, Belise Kaliza, yashimye abahuje imbaraga mu gushyiraho ahantu ho kwakirira abantu.
Ati “U Rwanda rufite gahunda yo kubaka igihugu kibereye ubukerarugendo. Kugira iyi ‘lounge’ ni igikorwa cyuzuza Guverinoma muri icyo cyerekezo. Ni ahantu heza hazatuma abantu bagira ishusho y’u Rwanda.’’
Yasabye ko hakongerwamo ikoranabuhanga nka ipod zafasha abashyitsi kureba ahari amahirwe y’ishoramari mu Rwanda n’ibindi.
Kigali Convention Centre ni hoteli y’inyenyeri eshanu. Ifite ibyumba 291, birimo 201 bisanzwe, bitanu biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu na kimwe cyakwakira umwami; n’ibindi 68 byiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye. Hari n’ibindi byihariye bitanu biteye mu buryo bwisanzuye (Junior suites) bifite n’uruganiro. Ifite restaurants esheshatu na bar, ahatangirwa serivisi za Spa n’ahakorerwa imyitozo ngororamubiri.
Hagati ya Nyakanga 2016 na 2019, iyi nyubako yakiriye ibikorwa 853 byitabiriwe n’abantu 320 000. Imaze kwegukana ibihembo 23 biri ku rwego mpuzamahanga harimo icyenda bitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel Awards (WTA).
KCC ifite ibyumba by’inama 18 birimo n’icyumba kinini cyakira abantu 2600, ariko hashobora kuberamo n’ibindi bikorwa nk’ibitaramo n’ubukwe. Ibindi byumba byubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga rituma bishobora guhuzwa bikakira abantu 2000 icyarimwe, bisobanuye ko ibyumba byose by’inama bigize iyi nyubako bishobora kwakira abantu 5500.
KCC ifite parking yo munsi y’ubutaka [underground parking] ishobora kwakira imodoka 180, wakongeraho n’indi rusange imodoka 650 zigaparika mu mutekano usesuye.
Akagera Aviation yo yatangiye gukora mu 2008, ariko mu 2013 nibwo yinjiye mu byo gutanga amahugurwa yo gutwara indege. Ni cyo kigo cya mbere kigisha ibijyanye no gutwara kajugujugu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Hafunguwe ahantu hihariye ho kwakirira abagenzi ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho bazajya bahabwa serivisi nk’izo basanga muri Radisson Blu
Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, Nkulikiyimfura Patrick, yavuze ko ahantu hafunguwe mu rwego rwo kugusha neza abasura u Rwanda
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ushinzwe Ubukerarugendo, Belise Kaliza, yavuze ko ahantu ho kwakirira abagenzi bageze i Kigali ari intambwe yunganira imishinga y’igihugu yo guteza imbere ubukerarugendo
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso
Igikorwa cyo gufungura ahantu hihariye hazajya hakirirwa abagenzi i Kanombe cyaranzwe n’akanyamuneza
Radisson Blu Hotel and Convention Centre yahuje imbaraga n’Ikigo cy’Ingendo z’Indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu mu Rwanda, Akagera Aviation, bifungura ahantu havuguruye ho kwakirirwa abagenzi i Kanombe
Yanditswe na Ishimwe Israel Kuya 27 Ukwakira 2019