Depite Ndahiro Logan wari uherutse kwitaba Imana, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango yashimiwemo ubwitange n’ubutwari bwamuranze mu buzima bwe yaba ku muryango no ku gihugu muri rusange mu kazi yagiye ashingwa.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Rtd Capt Ndahiro Logan wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wabaye kuri iki Cyumweru aho yasezeweho mu rugo rwe n’abo mu muryango, mu Nteko Ishinga Amategeko n’abo bakoranaga nyuma haba igitambo cya misa cyo kumusabira cyabereye muri Kiliziya Regina Pacis mbere y’uko ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ku gicamunsi.

Mu buhamya bwatanzwe, bwagarutse ku buryo yari umuntu witangira abandi, bikagaragazwa n’uko yareze abo bavukana, uko yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ibindi.

Murumuna we, Lt Col Ndore Rurinda, yavuze ko we na nyakwigendera bari mu bana bane bo mu muryango bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, gusa babiri muri bo bahasiga ubuzima.

Yagarutse ku buryo Rtd Capt Ndahiro yasezeye mu gisirikare kugira ngo abone umwanya wo kwita kuri barumuna be bari imfubyi ku buryo abenshi bakuze bamufata nk’umubyeyi wabo.

Umugore we wamurwaje kuva ku munsi wa mbere, yavuze ko mu rugendo rwabo rw’ubuzima, Imana yamuhereyemo ibyiza byinshi birimo n’urubyaro ariko ko mu bibi harimo na Cancer yamuhitanye.

Yavuze ko Ndahiro yabanje gutekereza ko umuryango uzamuta kubera ubu burwayi ariko kubera ukumuba hafi, yarushijeho kwiyumvamo imbaraga ntiyihebe.

Ati “Ndahiro yabanje kwibwira ko natwe tuzananirwa, cancer kuri benshi ntabwo ikira, umunsi umwe ndamubwira nti ‘turi kumwe kugeza ku munsi wa nyuma’, tumaze kumubwira gutyo, yagize imbaraga nyinshi.”

Yakomeje avuga ko Ndahiro yiyeguriye Imana kugeza ubwo mu minsi itatu ya nyuma mbere yo kujya muri Coma, yari yarabuze umwuka wo kuvuga, ariko asaba isosi arangije aravuga amagambo ya nyuma ati “ Ndabona Imana Mungu mu ijuru yegeranye na Kiliziya”.

Ndahiro yahuye n’uburwayi bukomeye bwa cancer yo mu maraso, yitaba Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bashyize indabo ku mva iruhukiyemo Depite Ndahiro Logan

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ashyira indabo ku mva ya Depite Logan mu kumwifuriza kuruhukira mu mahoro

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ashyira indabo ku mva ya nyakwigendera

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Lt Gen Jacques Musemakweli, yahaye icyubahiro umubiri wa nyakwigendera

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ashyira indabo ku mva ya Depite Logan

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yahaye icyubahiro Depite Ndahiro Logan nk’umwe mu bitangiye urugamba rwo kubohora igihugu

UKO UYU MUHANGO WAGENZE

18:04: Rtd Capt Ndahiro Logan amaze gushyingurwa. Abayobozi mu nzego zitandukanye n’inshuti z’umuryango kimwe n’abandi bamumenye, bagarutse ku butwari bwe, biyemeza gusigasira umurage mwiza we w’ubwitange no kusa ikivi yari yaratangiye.

17:45: Umurambo wa Nyakwigendera umaze kururutswa mu mva. Hakurikiyeho umwanya wo gushyira indabo ku mva.

Ubwo isanduku irimo umubiri wa Depite Ndahiro Logan yari imaze kururutswa mu mva

Reba mu mashusho

-

  Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Depite Ndahiro Logan

-

  Ubuhamya bukomeye bw’umugore wa Depite Ndahiro bwashavuje abamushyinguye

-

  Lt Col Ndore Rurinda yavuze kuri mukuru we Capt Ndahiro witabye Imana

-

  Ashyinguye iruhande rw’abandi bayobozi bitabye Imana

Agiye gushyingurwa iruhande rw’abandi bayobozi baherutse kwitaba Imana barimo Christine Nyatanyi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) witabye Imana tariki 26 Nzeri 2011; Depite Tharcisse Shamakokera witabye Imana ku wa 22 Gashyantare 2012; Aloisea Inyumba wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nawe witabye Imana ku wa 06 Ugushyingo 2012.

Imva ye kandi iri iruhande rw’iya Mucyo Jean de Dieu wari Umusenateri akitaba Imana ku wa 3 Ukwakira 2016; Nyandwi Joseph Desire nawe wari Umudepite witabye Imana ku wa 17 Ukwakira 2016; Mukayisenga Françoise nawe wari Umudepite akaza kwitaba mu 2017 na Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana muri Nyakanga uyu mwaka.

Imva ya Ndahiro yegeranye n’iz’abandi bayobozi bitabye Imana

17:05: Hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano n’abandi bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko.

16 :00:Ndabona Imana Mungu mu ijuru- Ijambo rya nyuma Ndahiro yavuze

Umugore wa Ndahiro Logan yashimye Imana yamuhaye umugabo, bagasezerana kubana akaramata kugeza batandukanyijwe n’urupfu ‘none dore nirwo rudutanyije’.

Ati “Icyiza mpora nshima ni uko Imana yampaye urubyaro hamwe nawe, ikibi Imana yampanye nawe ni aka kaginga ka cancer […] nabonye dushobora kuba twarageragejwe aharenze aha Yobu, yarabanje ariheba cyane ko twabaye mu bitaro akajya abona abantu bamwe abandi barabataye.”

Umugore we yavuze ko Ndahiro yarwaye bikomeye, akababara, ku buryo yageze aho atekereza ko hari ubwo bazamuta mu bitaro kuko yabonaga abandi barwaye cancer ababo babata mu bitaro.

Yakomeje agira ati “Ndahiro yabanje kwibwira ko natwe tuzananirwa, cancer kuri benshi ntabwo ikira, umunsi umwe ndamubwira nti ‘turi kumwe kugeza ku munsi wa nyuma’, tumaze kumubwira gutyo, yagize imbaraga nyinshi.”

Yavuze uburyo Ndahiro yiyeguriye Imana kugeza ubwo mu minsi itatu ya nyuma mbere yo kujya muri Coma, yari yarabuze umwuka wo kuvuga, ariko agasaba isosi yashakaga yarangiza akavuga amagambo ya nyuma ati “ ’Ndabona Imana Mungu mu ijuru yegeranye na Kiliziya’, kuva ubwo kugeza ubu ni ayo magambo yavuze”.

Kansanga yavuze ko umugabo we yarwaye bikomeye ariko we n’abana bakamuba hafi ku buryo byatumye adacika intege

Umugore wa Ndahiro, Kansanga Marie Odette, yavuze uburyo yamwigishije gatigisimu kugeza babanye, bagasezerana kubana akaramata kugeza batandukanyijwe n’urupfu, none ibyo bemeranyije bikaba byarabaye

15 :45 : Ndahiro Pachis, yavuze ko yabanye na se cyane mu mezi ye ya nyuma cyane akamwigiraho kwakira ubuzima uko buri.

Ndahirwa Felix, umwana wa kabiri wa Ndahiro Logan we yavuze ko « Nk’umuhungu we mukuru, hari byinshi twajyaga tuganira, hari ikintu gikomeye yambwiye, yarambwiye ngo ndimo ndabyina mvamo, ejo cyangwa ejo bundi wakumva natashye ariko hari ikintu ngiye kugusaba. Nakoze byinshi byiza, nakundaga abantu, icyo ngusaba ubu, uzabane kuko nta mugabo umwe, nubana n’abantu uzabona ibindi. »

Abana ba nyakwigendera, bamusabiye umugisha ku Mana, bavuga ko bazakomeza kugendera ku nama nziza yabahaye zirimo gukunda abantu kuko nta muntu wigira

15 :40 : Depite Karemera Francis mu buhamya bwe yavuze ku byo yagiye aganira na Ndahiro mu Nteko, muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko babanagamo n’aho bari baturanye mu mudugudu umwe.

Yavuze ko ‘ubwa mbere mumenya, yigaga Kigeza High School nanjye niga hafi ye ariko nasanze arangiza umwaka wa gatandatu. Naje kumusanga ku bitaro aho yakoraga, tuganira ku mateka y’u Rwanda n’ibitekerezo yagiraga byo guharanira kubohora u Rwanda n’abanyarwanda’.

Yakomoje ku biganiro bagiranye ubwo batangiraga kwiyamamariza kuba abadepite.

Ati « Ndibuka muri iyi manda y’Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite bose ba FPR mu gihugu cyose kwiyamamaza byatangiriye muri Rulindo. Njye najyanye na Ndahiro, yarampamagaye arambwira ati ntunsige tuze kujyana. »

« Tuzamuka Nyacyonga arambwira ati ubu se wowe urabitekereza ute ko tugiye guhatana n’abandi bakandida benshi bo muri FPR ? » Karemera yavuze ko yamubwiye ko akwiye kugira icyizere cy’uko azatsinda.

Akomeza agira ati « Nimara kurahira hashize iminsi, urabizi ko ndwaye, nzajya kwivuza ningaruka nze dukorere iki gihugu. Nti ndabikwemereye rwose. »

Ngo mu Nteko, ubwo yabaga yinjiye yaramutsaga buri muntu wese akabona kujya kwicara.

Ati « Ndibuka hari ubwo yavuye kwa muganga, kandi bamuhaye ikiruhuko cy’ukwezi kose, ariko abanza kuza muri komisiyo, aravuga ati nari nje kubanza kubasuhuza no kureba aho mugejeje imirimo. Icyo gihe twashakaga guhamagaza inzego, hari Minisitiri twagombaga gutumiza aratubwira ati nimujya kumutumiza muzambwire nze nzabe mpari.”

-

  Ubuhamya bwa Lt Col Ndore Rurinda, murumuna wa Ndahiro Logan

Murumuna we Lt Col Ndore Rurinda yatanze ubuhamya bw’uburyo mu muryango wabo, batabaye ari bane, muri bo babiri bitaba Imana, we na we aba aribo barokoka.

« Papa yitabye Imana tutari twanatabara, asiga abana bato. Hari noneho n’inshingano zo gufasha umuryango mugari ugitahuka mu gihugu, kandi inyuma yanjye hari abana. Hari n’abari bazi ko Ndahiro yari Papa wabo kuko ariwe babonaga cyane. »

« Hari inshingano umusirikare agira, turicara njye nawe, turavuga tuti inshingano dufite zijyanye n’umuryango dufite, dusanga twembi tutahora mu mpuzankano […] turicara tureba ibibazo byose bitwugarije, abana baturi inyuma, barimo izo mfubyi z’abo twatabaranye hamwe na barumuna bacu, twemeranya ko nkawe wari mukuru mu nda ya papa na mama, twemeranya ko ariwe usohoka mu gisirikare njye ngasigaramo. Icyo gihe yari amaze kunshyingira, ndamubwira nti genda, dufite umukecuru, dufite abana bato. Ni uko yavuye mu gisirikare. Twembi twari ba Captain. »

Yavuze ko Ndahiro yafashe icyemezo cyo kwitangira umuryango mugari, aho murumuna we abigereranya n’igikorwa cy’ubutagatifu mu kwitangira umuryango.

Yakomeje avuga ko ariwe wari warahawe inshingano zo gusabira no gusabwa ku bagiye gushyingirwa mu muryango, ku buryo yabikoze kugeza igihe atari akibishoboye kubera uburwayi, nabwo umuryango uricara ugenda umuvanamo inshingano nke.

Ati « Atahutse ntacyo tumushinja, yaba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’umuryango kuko inshingano zose yarazikoze. »

15 :00 : Igitambo cya misa kiri hafi guhumuza. Abakirisitu bamaze guhazwa, mukanya gato harakurikiraho ibijyanye no gutanga ubuhamya ku mibereho ya nyakwigendera, hanyuma imihango ikomereze mu irimbi rya Rusororo aho agomba gushyingurwa.

13:45: Igitambo cya misa kimaze gutangira. Umusasaridoti ukiyoboye asabye ko habanza kuvugwa incamake y’ubuzima bwa nyakwigendera, aho amateka ye avuzwe na murumuna we.

Murumuna wa Ndahiro Logan ni we wavuze ibyaranze ubuzima bwe ku Isi

Inshuti n’abavandimwe bitabiriye igitambo cya misa cyo gusezeraho bwa nyuma Ndahiro Logan witabye Imana

Umusaseridoti asabira umugisha Ndahiro Logan witabye Imana

Ndahiro ni mwene Tutuba Felicien na Mukasekuru Ancille. Yavukiye ahitwa Barija mu Karere ka Nyagatare ku wa 15 Werurwe 1951. Yari umugabo wubatse kuko yashakanye na Kansanga Marie Odette mu 1995. Yabyaye abana barindwi barimo abakobwa babiri n’abahungu batanu [gusa umuhungu umwe yitabye Imana]. Asize abana batandatu.

Amashuri abanza yayigiye i Nyagatare kuva mu 1957-1963, nyuma aza guhungira muri Uganda nk’abandi banyarwanda aba ariho akomereza amashuri abanza ahitwa ‘Wekomire Primary School’ muri Toro.

Nyuma yakomejere ayisumbuye muri St Leon College Kyegobe ahitwa Port Fortal. Kuva mu 1969-1972 yakomereje amashuri ahitwa Kigezi High School.

Nyuma yaje kwiga amasomo y’ubuganga mu ishuri ry’ubuganga ry’indwara zo mu mutwe ahitwa Butarika. Amaze gusoza nibwo yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu (1990-1994).

Nyuma y’urugamba, yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asoza mu 2004.

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, basoma amateka yaranze ubuzima bwa Depite Ndahiro Logan witabye Imana

Ndahiro yitabye Imana afite imyaka 68, amezi arindwi n’iminsi 15

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, asoma amateka ya nyakwigendera

-

  Amafoto y’umurambo wa nyakwigendera ubwo winjizwaga muri Kiliziya ya Regina Pacis

Abapolisi ubwo binjizaga mu Kiliziya isanduku irimo umubiri wa nyakwigendera

13:22: Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Depite Ndahiro Logan ukomereje muri Kiliziya Regina Pacis i Remera. Inshuti, imiryango n’abakoranye nawe mu nzego zitandukanye, yaba abo babanye mu ngabo n’abadepite asize, bitabiriye igitambo cya misa cyo kumusabira.

Muri iki gitambo cya misa ni naho hari butangirwe ubuhamya bw’abo bakoranye n’umuryango we, bavuga ku mibereho ye n’umurage assize ku Isi.

Abitabiriye igitambo cya misa yo guherekeza Ndahiro bahawe udutabo turimo amateka ye

Abagize Inteko Ishinga Amategeko benshi bari bambaye imyenda isa muri uyu muhango

Lt Gen Jacques Musemakweli, DIGP Felix Namuhoranye na (Rtd) Gen. Sam Kaka bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Rtd Capt. Ndahiro Logan

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda yari kumwe na Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance

12:05: Umuhango waberaga hano mu Nteko Ishinga Amategeko urahumuje, hakurikiyeho kujya gusabira nyakwigendera mu gitambo cya misa kigiye kubera muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

Amafoto y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi ubwo bunamiraga nyakwigendera

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Protais Musoni wari uhagarariye FPR Inkotanyi muri uyu muhango na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, basezera bwa nyuma kuri Ndahiro Logan witabye Imana

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, aha icyubahiro nyakwigendera ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bamusezeragaho bwa nyuma

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yunamira nyakwigendera

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, aha icyubahiro nyakwigendera mu muhango wo kumusezeraho wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko

11:40: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, yavuze ko Ndahiro yakundaga umurimo ku buryo n’igihe yabaga arwaye, ‘iyo mwavuganaga wumvaga ahangayikishijwe no kuba ataje ku kazi’.

Ati « Twamumenyeho kwihangana cyane kuko no mu gihe yari arwaye buri gihe yerekaga abaje kumusura ko akomeye kugira ngo abereke ko akomeye. »

Mukabalisa yavuze ko yigeze kujya kumusura mu bitaro, agiye gutaha aramubwira ngo wigenda ntaguherekeje, bigaragaza uburyo atabaga ashaka ko umuntu umenye uburwayi bwe agenda ahangayitse.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze uburyo Ndahiro yari umuntu witangira akazi ke

11:35: Uwari uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi muri uyu muhango, Musoni Protais, yavuze ko Ndahiro yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu, « yakoze neza imirimo itandukanye yashinzwe, kugeza kuri ubu umuryango FPR Inkotanyi wari waramuhaye ubutumwa bwo kuwuhagararira mu Nteko ishinga Amategeko nk’intumwa ya rubanda. »

Ati « Umuryango wa FPR Inkotanyi utakaje intore twari tugikeneye, atabarutse asize umurage mwiza »

Musoni Protais wari uhagarariye FPR Inkotanyi muri uyu muhango, yavuze uburyo nyakwigendera yitangiye u Rwanda kuva akiri muto ubwo yajyaga ku rugamba rwo kubohora igihugu aho yanavuraga abasirikare

11:30: Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, niwe wasomye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Muri ubwo butumwa, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Ndahiro yatabariye u Rwanda nyuma akagira n’uruhare mu kwandika amateka yaranze urugamba.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith , ni we wasomye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugira buti « Igihe cyose nyakwigendera yaranzwe no gukunda igihugu no gukorana umuhate. Atabarutse igihugu n’umuryango we bakimukeneye, bityo rero kuzirikana ubuzima bwe bikwiye kubera inshingano buri wese mu gukomeza umurage wo gukunda igihugu. »

Umuryango wa Depite Ndahiro Logan wunamiye umubyeyi wabo witabye Imana

Mu buhamya bwatanzwe, Depite Ndahiro yashimwe uko yabanye n’abantu akiri ku Isi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yaherekeje nyakwigendera wasoje urugendo rwe ku Isi

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe (hagati) mu baherekeje nyakwigendera

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith , ni we wasomye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera

11:10: Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bateraniye mu cyumba cy’inteko rusange kugira ngo basezere bwa nyuma mugenzi wabo, Ndahiro Logan witabye Imana.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yifatanyije n’abandi gusezera bwa nyuma kuri Depite Ndahiro Logan

Uhereye ibumoso: Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance; uw’Imari n’Abakozi, Mukabaramba Alvera na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ubwo basezeraga Depite Ndahiro Logan mu Cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abafatanyije na nyakwigendera mu rugamba rwo kubohora igihugu

10:30: Nyuma y’imihango yo gusezera ku murambo, izindi gahunda zigiye gukomeza mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abakoranaga na nyakwigendera nabo bagiye kumuha icyubahiro.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ubwo bageraga ku Nteko baherekeje umurambo wa nyakwigendera

-

 Amafoto y’umurambo wa nyakwigendera ubwo wavanwaga mu rugo werekezwa mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wasohorwaga mu rugo rwe werekejwe ku Kimihurura mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

-

 Byari amarira n’agahinda mu gusezera kuri nyakwigendera bwa nyuma

Depite Ndahiro Logan yasezeweho bwa nyuma hazirikanwa ubutwari bwamuranze akiri mu mubiri

Bamwe bananiwe kwihangana baraturika bararira ubwo basezeraga bwa nyuma nyakwigendera

Agahinda kari kose ku muryango wa nyakwigendera

Mu kumusezera, bamusabiye ku Mana kugira ngo imuhe iruhuko ridashira

Ni umunsi utazibagirana mu mateka y’umuryango kuko aribwo wasezeye bwa nyuma ku wo wakundaga cyane

Umugore wa nyakwigendera n’abana be ubwo bamusezeragaho bwa nyuma. Babanje kumuvugira isesengesho bamusabira ku Mana ngo imwakire

10:05: Abapolisi nibo bari bateruye isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera mu kumuha icyubahiro nk’umuntu wari umukozi wa leta. Isanduku ye yatwikijwe ibendera rya Repubulika y’u Rwanda.

Abapolisi nibo binjije umurambo wa nyakwigendera mu rugo rwe

Inshuti n’imiryango zakoraniye mu rugo rwe kugira ngo zimusezereho bwa nyuma

10:00: Umurambo wa Nyakwigendera umaze kugezwa mu rugo rwe ku Kibagabaga ukuwe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yaguye. Hakurikiyeho umuhango kumusezera bwa nyuma ku nshuti n’imiryango.

Ndahiro Logan yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo ku wa Kane

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wari ugiye kwinjizwa mu rugo rwe uvanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

Inshuti n’abavandimwe zateraniye mu rugo rwe mu kumwibuka

Depite Muhongayire Christine ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wari wagiye gusezera bwa nyuma kuri mugenzi we Ndahiro

Col. Dodo Twahirwa (ibumoso) ari mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigendera

Incamake y’ubuzima bwa Ndahiro Logan

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39.

Ndahiro yari asigaye ari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda izarangira mu 2023, aho ariwe wari mukuru mu myaka muri bose. Yari ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi abarizwamo.

Mu mirimo yakoze harimo kandi ko kuva mu 1994 kugera mu 2001, yari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 2002 – 2003 akorera Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubutabazi (International Rescue Committee) aho ariwe wari uhagarariye ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kurwanya agakoko ka Sida.

Yakoze kandi mu yindi miryango itegamyiye kuri leta harimo nka Global Fund no mu mushinga wari ugamije kwegereza ubuyobozi abaturage.

Abadepite bakoranye umunsi ku munsi na Ndahiro, barimo Rwaka Pierre Claver, Sheikh Musa Fazil Harerimana, Mutesi Anitha na Uwamariya Odette, bose babwiye IGIHE Ndahiro Logan yari umuyobozi buri muntu wese yafatiraho urugero rwiza rwo gukunda igihugu no kucyitangira.

Amafoto: Moise Niyonzim

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 3 Ugushyingo 2019

https://igihe.com


Kwamamaza


Kwamamaza