Madamu Jeannette Kagame yakiriye, anasangira n’abana barenga 200 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2020.

Iki gikorwa cyabereye mu Busitani bwa Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, tariki 15 Ukuboza 2019.

Abana bacyitabiriye baturutse mu turere 30 tw’igihugu bari bahagarariye bagenzi babo. Kuri uyu munsi udasanzwe kuri bo, bahawe umwanya wo kwidagadura no gukina imikino itandukanye yabagenewe ituma bishimana na bagenzi babo.

Banagaragaje impano bifitemo mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi kuva ku baririmbyi, abavuga imivugo n’amazina y’inka mu kugaragaza ko umuco umaze gushinga imizi mu bakiri bato nk’ikinyejana cy’ahazaza.

Ni ibihangano byabumbiye hamwe ubutumwa bugaragaza uko u Rwanda rwahaye agaciro abato, uko rwita ku barutuye n’uruhare rw’ubuyobozi bwiza mu nzira igana ku iterambere ridaheza.

Impanuro rusange bahawe na bagenzi babo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ziganisha ku guharanira kubungabunga ibyagezweho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.

Musoni Rugwiro Brillant yakanguriye bagenzi be gushishikarira gusoma no kwandika kuko bizateza imbere.

Uyu mwana w’imyaka 12 yitabiriye amarushanwa yo kuvuga Icyongereza, aba uwa mbere mu Majyepfo no ku rwego rw’igihugu, ahagararira u Rwanda.

Yagize ati “Nishishikarije gusoma cyane ibitabo, nigirira icyizere, nkurikiza inama abarezi n’ababyeyi bangira, nkanasenga Imana kuko ari yo ya mbere.’’

Rugwiro wiga kuri New Vision Primary School i Huye yabaye uwa kabiri mu marushanwa y’Icyongereza yabereye i Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahabwa ibirimo igihembo n’umudali wa zahabu.

Yakomeje agira ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho amasomero ariko nkasaba ko yakongerwa ku buryo abana babona aho barushaho kwiyungura ubumenyi.’’

Banasangijwe kandi inkuru na Rukundo Yasri wasannye itiyo y’amazi yari yangiritse yanga ko akomeza kumeneka.

Rukundo utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro kuri ubu ufite imyaka 10, mu 2017 yafotowe ari guhambira itiyo yapfumutse akabanza kurihoma nyamara yari ajyanye murumuna we ku ishuri.

Ati “Narahageze mbibonye nibuka ko papa yambwiye ko ninzajya mbona ikintu cyangiritse nzajya ngikora. Nararisannye (itiyo) hanyuma umugenzi amfata amafoto, ayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Nabikoze ntagamije guhembwa ariko nahawe miliyoni 1 Frw n’igare.’’

Yashishikarije abandi bana gufata neza ibikorwa remezo byubatswe ngo bikomeze kubungabungwa.

Mu bana bahawe umwanya wo kwerekana impano yabo harimo Ishimwe Pacifique ukoresha izina rya Gaso G mu muziki.

Uyu mwana w’imyaka 11 wakuriye mu buzima bwo ku muhanda akaza kuhakurwa yatanze ubutumwa buganisha ku kwita ku bana no kubaha umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye. Yifashishije indirimbo ze zirimo “Humura’’, “Shine” na “Family time” yitegura gushyira hanze.

Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu musangiro wo kubifuriza gusoza no gutangira umwana neza.

Kuri uyu munsi nyuma yo gukata umutsima yabateguriye, Madamu Jeannette Kagame yabahaye impano zitandukanye zirimo ibikapu birimo ibikoresho bitandukanye by’ishuri, imipira yo gukina n’ibitabo byo gusoma nk’impamba yo kwitwaza mu gihe bazaba basubiye ku ishuri.

Ibi birori byitabiriwe n’abana baturutse mu gihugu hose, batoranyijwe kubera ubuhanga bagaragaje mu ishuri, abo mu miryango itishoboye n’abafite ubumuga bwihariye, bahuye n’abandi bana bafite ababyeyi bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Imbuto Foundation n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri uhuza ababarizwa n’abahoze muri guverinoma.

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Kazungu Armand

Yanditswe na Ishimwe Israel Kuya 15 Ukuboza 2019