UPDATE: Abayobozi barimo Perezida Kagame na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani batanze ibihembo ku babaye indashyikirwa mu kurwanya Ruswa.
Mu kiciro cy’abakoze ubushakashatsi n’uburezi, Dr Maria Krambia-Kapardis washinze ikigo Transparency International Cyprus (mu Birwa bya Shipre i Burayi), ni we wahembwe akaba yarakoze ubushakashatsi ku bijyanye no gutahura ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Dr. Alban Koci, Umwarimu w’Amategeko muri Kaminuza ya Tirana muri Albania, yatangije amasomo yo kurwanya ruswa muri iriya Kaminuza.
Hari igihembo cyahawe urubyiruko (Youth Creativity and Engagement Category):
Abitwa Jeunesses Musicales International (JMI), uyu ni umuryango utari uwa Leta uhuriwemo n’abantu bo mu bihugu 40 bashyizeho amarushwa ku bihangano by’umwimerere muri gahunda yiswe ‘Fair Play: Anti-Corruption Youth Voices’.
Jean-Jacques Lumumba na we yari mu bahabwa ibihembo muri DR.Congo kubera umuhate we wo kurwanya ruswa.
Mu guhanga ibishya “Innovation category:”
SEMA, bahawe igihembo nk’abantu baharanira ko umuturage agira uruhare mu mitangire inoze ya serivise.
Elnura Alkanova, Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye mu gihugu ke cya Kyrgyzstan. Anigisha abanyeshuri ibijyanye n’itangazamakuru ricukumbura.
“Lifetime or Outstanding Achievement Category”:
Igihe cyahawe Mzee Kenneth Kaunda w’imyaka 95 y’amavuko ubu, kuva mu 1964, akiba Perezida wa Zambia, yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa.
Abiyandikishije mu bahabwa ibi bihembo barenga ibihumbi 8.
I Kigali muri Kigali Convention Center habereye igikorwa k’itangwa ry’Ibihembo Mpuzamahaga bihabwa ababaye indashyikirwa mu kurwanya Ruswa bizwi nka International Anti-Corruption Excellence Award.
16:56: Abayobozi barimo Perezida Kagame na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani bari gutanga ibihembo ku bababaye Indashyikirwa mu kurwanya Ruswa.
Mu kiciro cy’abakozi ubushakashatsi n’uburezi hahembwe Dr. Maria Krambia-Kapardis akaba yarashinze ikigo Transparency International-Cyprus. Yakoze ubushakashatsi ku bijyanye no gutahura ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Hahembwe kandi Dr. Alban Koçi akaba ari umwarimu w’amategeko muri University of Tirana akaba yaratangije amasomo yo kurwanya ruswa muri iyi kaminuza.
Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani kibaye ku nshuro ya Kane kikaba kibereye mu Rwanda.
U Rwanda rwahawe kwakira itangwa ry’ibi bihembo mpuzamahanga nk’igihugu kiyobowe n’Umukuru w’igihugu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya Ruswa n’akarengane.
15:04: Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani bageze kuri Kigali Convention Center bafungura ku mugaragaro igihangano k’Ikiganza giherutse kuhuzura.
Iki kiganza cyakozwe n’umunyabugeni ukomeye ku Isi, Ahmed Al Bahrani, kigaragaza ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo kurwanya ruswa.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika ya Namibia, Hage Gottfried Geingob, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Moussa Faki Muhamat na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
15: 22: Perezida Kagame Paul, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani n’abakuru b’ibihugu n’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, basenye urukuta bagaragaza ko bamaganye Ruswa.
15:28: Abayobozi binjiye mu cyumba kigari kigiye kuberamo uyu muhango nyirizina, ahateraniye abantu batandukanye babanje kwerekwa amashusho agaragaza amateka y’ibi bihembo na bamwe mu bagiye babihabwa.
15:38: Itorero ry’Igihugu, Urukerereza riri gususurutsa abitabiriye iki gikorwa mu mbyino, indirimbo n’ingoma bya Kinyarwanda.
Intore z’Itorero Urukerereza ziri gususurutsa abari muri iki cyumba bazikomeye amashyi, zivuna sambwe mu mbyino za gitore ziherekejwe n’amajwi y’ingoma zidakangwa imirishyo, n’amjwi y’imyirongi n’amakondera.
15:46: Muri aka kanya ko gususurutsa abitabiriye iki gikorwa, abakobwa batatu bo muri Africa y’Epfo bari gucurunga inanga za kizungu zidaherekejwe n’amajwi, ziturisha abazumva.
15:51: Perezida Paul Kagame ahaye ikaze abayobozi bitabiriye iki gikorwa, ati “Inshingano zange aka kanya ziroroshye, abanyarwanda turabashimira kandi tubahaye ikaze.”
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku bw’iki gitekerezo kiza kigamije kurandura ruswa.
16:07: Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani mu ijambo rye yagarutse ku ruhare Leta y’u Rwanda igira mu kurwanya ruswa ashima mugenzi Perezida Kagame urangwa n’imiyoborere ihora ishakira ineza abanyarwanda hagize uhejwe.
16:15: Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob yavuze ko ubu ari ubwa kane aje mu Rwanda ariko ko iteka yishimira uburyo yakirwa.
Yagarutse ku gikorwa yahozemo muri Kenya ari kumwe na Perezida Kagame mu nama ya ACP, avuga ko yishimiye kuba kuri iki gicamunsi ari mu Rwanda muri iki gikorwa k’ingenzi cyo kurwanya ruswa.
16:18: Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Moussa Faki Muhamat na we yagarutse ku miyoborere y’u Rwanda ihora ishakira ineza Abanyarwanda by’umwihariko ikaba irangwa no kurwanya Ruswa yivuye inyuma mu bikorwa binyuranye.