Igihugu cy’u Bubiligi cyashyikirije u Rwanda urutonde rw’ibimenyetso ndangamurage byavanywe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni, byafunguye amarembo ku kugarura ibyo bikoresho birimo n’igisingo (ikamba) cy’umwami Kigeli IV Rwabugili.

Urutonde rw’ibyo bimenyetso byashyikirijwe umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb Masozera Robert kuri uyu wa Kane, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurika ry’uruhare rw’abanyarwanda, abarundi n’abanye-Congo mu Ntambara ya Mbere y’isi yose.

Umuyobozi w’Ingoro y’umurage nyafurika mu Bubiligi ibitse byinshi muri ibyo bikoresho, Guido Gryseels yashyikirije Masozera ’flash disk’ iriho urutonde rw’ibikoresho ndangamateka bisaga ibihumbi bibiri, by’u Rwanda, biri hirya no hino mu nzu ndangamurage z’u Bubiligi.

Ni nyuma y’ubusabe u Rwanda rwagejeje kuri icyo gihugu, ngo rumenye neza umurage warwo uri mu Bubuligi nyuma ruzabone kujya mu biganiro by’uburyo byagarurwa.

Nubwo umwanzuro wo kugarura ibyo bikoresho utarafatwa, Guido Gryseels yashimangiye ko umurage w’abanyafurika ubitswe i Burayi ugomba kugarurwa.

Yagize ati “Ni ibisannzwe ko uwo murage nyafurika uri mu Burayi ugaruka. Ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika byashyizeho za komisiyo ngo bamenye umurage ndangametka w’ibihugu byabo byajyanywe mu Burayi. Umwaka ushize Robert yansabye ko namufasha kumenya ibintu ndangamurage by’u Rwanda biri mu Burayi, none intambwe ya mbere ni uko nishimiye kumuhereza urutonde rwa 2069 rw’ibintu ndangamurage biri mu nzu ndangamurage zacu, hariho amafoto y’igihe byajyaniwe, uko byajyanywe, icyo byakoreshwaga.”

Guido yavuze ko hari n’imyiteguro igeze kure yo gushyikiriza u Rwanda inyandiko n’amakarita byafashwe mu gihe cy’ubukoloni, bigaragaza ibiri munsi y’ubutaka bw’u Rwanda nk’umutungo kamere, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Yavuze ko bigenze neza, muri Mutarama cyangwa Gashyantare umwaka utaha ibyo bimenyetso ndangamurage bigaragaza munsi y’ubutaka byaba byashyikirijwe u Rwanda.

Ati “Hari na gahunda yo gushyira mu ikoranabuhanga ishyinguranyandiko zose z’u Rwanda ziri mu Bubiligi. Ni intambwe ikomeye, ntekereza ko turi igihugu cya mbere mu Burayi mu kubikorera gutyo igihugu cya Afurika kandi ndabizeza umucyo mu gusangira ibimenyetso ndangamurage, inyandiko, amafoto, amajwi n’amashusho dufite.”

Amb Masozera yabwiye IGIHE ko bishimiye kwakira urwo rutonde kuko bizagaragaza neza umutungo gakondo w’abanyarwanda uri mu Bubiligi kugira ngo u Rwanda rubone uko rutangira ibiganiro ngo ugarurwe.

Yavuze ko mu Ngoro ibitse amateka ya Afurika iherereye i Tervuren mu Bubiligi, hari ibikoresho byinshi by’umurage w’abanyarwanda birimo ibikoresho byakoreshwaga kera, ingoma zirimo n’iz’ibwami, inyamaswa zabaga mu Rwanda nk’inyambo yumishijwe, igisingo cy’umwami Kigeli IV Rwabugili, indirimbo, amashusho n’amafoto bigaragaza abanyarwanda bo hambere n’ibindi.

Bivugwa ko mu Bubiligi ari naho hari umugogo w’umwami Yuhi V Musinga, icyakora Masozera yavuze ko byo bitarasobanuka neza kuko nta gihamya ko wajyanyweyo.

Yavuze ko kuba u Rwanda ruhawe urwo rutonde, ari intangiriro y’ibiganiro biganisha ku kugarura uwo murage w’amateka mu Rwanda.

Yagize ati “Bafite inyandiko nyinshi ku buryo bazibara mu burebure zikaba zishobora kurenga ikirometero. Ni inyandiko zaba izakoreshwaga mu butegetsi, izo mu bucukuzi… Bazaduha ibijyanye n’ibiri munsi y’ubutaka bw’u Rwanda, ubukungu buri mu butaka bw’u Rwanda barabuzi. Bafite amakarita ku buryo abantu bashobora kumenya ahari zahabu, diyama n’ibindi”.

Byinshi mu bihugu bya Afurika byakolonijwe kuri ubu biri mu rugamba rwo kugarurirwa umurage w’amateka yabyo watwawe n’abanyaburayi mu gihe cy’ubukoloni.

Mu minsi ishize u Bufaransa bwasubije Sénégal inkota yibwe indwanyi yayo Omar Saidou Tall mu kinyejana cya 19.

Uretse u Bubiligi, u Rwanda runafite ibindi bikoresho, inyandiko n’ibirango ndangamurage byajyanywe mu Budage kuko nacyo ari igihugu cyarukolonije.
Masozera yavuze ko naho ibiganiro byatangiye ngo ibyo icyo gihugu kibitse kibigarure.

Igihugu cy’u Butaliyani nubwo kitakolonije u Rwanda ariko kibitse inyandiko zarwo kubera Kiliziya Gatolika yarugezemo kera.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nk’indagizo rwahawe na Loni nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi yose mu 1919, rwambuwe u Budage.

Umuyobozi w’Ingoro y’umurage nyafurika mu Bubiligi, Guido Gryseels yashimangiye ko umurage w’abanyafurika ubitswe i Burayi ugomba kugarurwa

Masozera yavuze ko kuba u Rwanda ruhawe urwo rutonde, ari intangiriro y’ibiganiro biganisha ku kugarura uwo murage w’amateka mu Rwanda

Igisingo (ikamba) ry’umwami Kigeli IV Rwabugili riri mu murage w’u Rwanda ubitse mu Bubiligi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 6 Ukuboza 2019