Mu myaka 19 ishize ku itariki nk’iyi ya 16 Mutarama 2001, umusirikare muto Rachidi Kasereka yinjiye mu biro bya Perezida Laurent Désiré Kabila, wari umaze imyaka ine ayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amurasaho urufaya rw’amasasu ari nayo yaje kumuhitana.

Kuwa Kabiri ahagana saa munani zibura iminota mike, Rachidi wari mu barindaga Désiré Kabila, yinjiye muri ‘Palais de Marbre’, inyubako iherereye mu gace ka Binza mu Mujyi wa Kinshasa, arasa amasasu abiri Kabila, rimwe rimufata mu nda, irindi ku gikanu, yikubita hasi, arahwera.

Bivugwa ko Rachidi na we yahise araswa n’ingabo zari zishinzwe kurinda Kabila nyuma y’akanya gato ubwo yageragezaga guhunga.

Col Eddy Kapend wari mubyara wa Kabila, akaba n’umwe mu bajyanama be ba hafi, ni umwe mu baje gutabwa muri yombi bashinjwa kuba ku isonga ry’abamuhitanye. We na bagenzi be 30 bamaze imyaka 17 muri gereza Nkuru ya Makala iri mu Mujyi wa Kinshasa, aho bakatiwe urwo gupfa ariko igihano cyabo kiza guhindurwamo igifungo cya burundu.

Umwaka ushize ubwo hatangwaga imbabazi za Perezida, abahamijwe kwica Kabila ntibazihawe. Urupfu rw’uyu mugabo ruracyarimo urujijo kuko hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga Kapend avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Kabila bidegembya, mu gihe inzirakarengane nka we ziri kuzira ubusa muri gereza.

Laurent Kabila wabaye Perezida wa gatatu wa RDC yagiye ku butegetsi ku wa 17 Gicurasi 1997. Uyu mugabo wavukiye mu Mujyi wa Moba ku ya 27 Ugushyingo 1939, yafashijwe n’ingabo z’u Rwanda guhirika Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi.

Gusa Kabila ntiyitaye ku byo abanyarwanda bamukoreye kuko yahisemo kuba ipfundo ryo kuzamba k’umubano wa RDC n’u Rwanda, ahanini bitewe no gushyigikira abashakaga kugaba ibitero ku Rwanda, bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Laurent-Désire Kabila yafashijwe n’ingabo z’u Rwanda guhirika Mobutu ku butegetsi

Uko Désire Kabila yabaniye u Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare, abasirikare ba leta y’icyo gihe n’abandi basivili, bahungiye muri Zaire ndetse abafite intwaro bazambukana bakingiwe ikibaba n’u Bufaransa muri Zone Turquoise, icyo gihe hari ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga.

Impunzi z’abasirikare n’abasivili barivanze bahungira ku mupaka wa Zaire n’u Rwanda, bakomeza imigambi yo kugaruka gukomeza ubwicanyi basize batarangije, ndetse imyitozo ya gisirikare ikomereza aho.

Perezida Kagame yasabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora birananirana, ni bwo havutse igitekerezo cyo gukuraho Mobutu, binyura mu gushyigikira abari basanzwe barwanya ubutegetsi bwe kuko byabonekaga ko umutekano urambye wifuzwa udashobora kuboneka mu gihe abagambiriye kuwuhungabanya bahawe rugari mu baturanyi.

Ni uko Laurent-Désiré Kabila yagezweho nyuma y’imyaka isaga 30 arwanya Mobutu. Yabaga muri Tanzania icyo gihe.

Uko ni ko mu 1996 inyeshyamba AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) ziyobowe na Laurent Desiré Kabila zatangije intambara yo guhirika Mobutu Sese Seko zibifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda. Ni intambara yamaze amezi arindwi yarangiye Mobutu ahunze igihugu ndetse nyuma gato aza gupfa azize indwara.

Muri Filime mbarankuru ‘L’Afrique en Morceaux: La tragédie des Grand Lacs’ yakozwe na Hervé Chabalier, Peter Chappell na Jihan El-Tahri yatangiye kwerekanwa mu 2004, Gen James Kabarebe, yavuze uko Kabila yishimye ubwo yabwirwaga ko Kinshasa, yafashwe.

Ati “Nahamagaye Kabila kuri telefoni y’icyogajuru, ndamubwira nti ‘Kinshasa twayifashe. Ati ‘Nibyo?’ Ibyishimo biramurenga, araseka, arishima cyane ndamubwira nti ‘ibintu byose biri ku murongo, ushobora kuza.’ Akomeza kumbaza niba ndimo kuvugisha ukuri. Yari mu nzu ye i Lubumbashi ari kumwe na Lt Col Murokore. Murokore yatatse asaba ubufasha kubera ko Kabila yari yamutuye hasi.”

“Ibaze Kabila na Lt Col Murokore barimo kwibarangura hasi n’ibilo bya Kabila, yari atangiye kubura umwuka. Kabila yari arimo gusakuza ati ubu mbonye ubutegetsi, ndi Perezida wa Congo, ndi byose …”

Nyuma yo kugeza Kabila ku butegetsi, Colonel James Kabarebe [ubu ni General] yaje kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, bitewe ahanini n’uruhare u Rwanda rwari rumaze kugira mu kugeza ku butegetsi Laurent-Désiré Kabila.

Nyuma hatangiye kuza umwuka mubi hagati y’Ingabo z’u Rwanda na RDC, Kabila atangira gushinja u Rwanda kwiba imitungo kamere y’igihugu cye, aho nyuma y’amezi atandatu gusa, ubufatanye bwarangaga izi mpande zombi bwahise buzamo ibibazo.

Kabarebe we ati “Kabila yashinje twe abanyarwanda ko mu buryo bw’ibanga twari turimo kwiba amabuye y’agaciro ya Congo. Njye mu buzima sinigeze njya muri magendu, sinigeze mu buzima bwanjye haba muri Congo cyangwa ahandi, ntabwo aricyo cyanjyanye muri icyo gihugu. Nkibimenya nahise nsaba kwegura, Kabila ansaba kuba mpagumye. Kabila aranyinginga ati ‘reba mwadukoreye byinshi, ntabwo mwagenda gutya.”

Bidateye kabiri muri Kanama 1998 Désiré Kabila yahise ahagarika umubano n’u Rwanda, yirukana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo ndetse atangira gucudika na Ex-FAR n’Interahamwe zari mu buhungiro mu gihugu cye aho zari zaranashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALiR [Armée pour la Libération du Rwanda] nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu mwaka wa 2000.

Mu kwirukana ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu gihugu cye muri Kanama 1998, Désiré Kabila yabonye ko igihugu cye gisigara nta ngabo zigaragara gifite, ahita yerekeza amaso ku Interahamwe na Ex FAR bari bagize ALiR, abifashisha mu kubaka igisirikare cy’igihugu cye shishi itabona kuko ntako yari ahagaze.

Gucudika kwa Désiré Kabila n’abajenosideri bo muri ALiR mu 1998 ntibyaguye neza na mba u Rwanda, byasaga nkaho umugambi wari warahagurukije ingabo za APR muri 1996 zijya kurwanya Mobutu wari usubiye i bubisi.

Ubwo rero ni ko kwambikana mu ntambara yiswe iya « Congo ya Kabiri » yabaye inkundura y’akataraboneka muri Afurika nzima, ubwo Désiré Kabila yaterwaga n’u Rwanda na Uganda ku bufatanye n’u Burundi, akitabaza ingabo z’ibihugu birimo Tchad, Angola, Zimbabwe, Sudan na Namibia, icyo gihe Congo iba isibaniro mu gihe cy’imyaka ine bivugwa ko ari yo yari ikaze kurenza izindi ntambara zabayeho kuva intambara ya Kabiri y’Isi yarangira kugera ubwo.

Perezida Laurent Désiré Kabila amaze kwicwa, nyuma y’iminsi umunani yaje gusimburwa n’umuhungu we wari umusirikare, Gen Maj Joseph Kabila. Icyo gihe [mu ntangiriro za 2001] ALiR yari imaze amezi macye ihinduye izina yariswe FDLR ariko imigambi yayo ikiri ya yindi; gutera u Rwanda no gutsemba burundu Abatutsi.

Joseph Kabila nawe yahise akomeza gucudika bikomeye na FDLR yari isigaye ifite icyicaro i Kinshasa, bamwe mu ba Ex FAR bari barahawe ibiraka byo kumurinda, ndetse banamubonamo iturufu izabafasha gutera u Rwanda.

Gen. Maj. Paul Rwarakabije wayoboye umutwe wa FDLR akaza kwitandukanya na wo, agakorera igihugu, ubu kaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aherutse kuvuga ko Perezida Joseph Kabila yajyaga abagezaho intwaro aho bari bakambitse mu mashyamba ya za Walikale

Ati “Byageze aho rero noneho Kabila, uriya uherutse kuva ku butegetsi vuba, yakoze ku buryo afasha FDLR yafataga mu ngabo ze amasasu n’imbunda agakora ku buryo abizana n’indege, icyo gihe nibuka ko babimanuraga mu mitaka, mu ishamba aho twabaga turi, ari i Masisi ari, i Walikale, aho twabaga turi niho babijugunyaga.”

Gusa mu 2009 yaje gusinyana amasezerano n’u Rwanda yaje gutuma habaho ibikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro irimo FDLR yakoreraga muri Congo Kinshasa byiswe « Umoja Wetu » na « Kimya II », hagamijwe ahanini gutsinsura uyu mutwe.

Icyo gihe abasirikare b’u Rwanda barenga 5000 binjiye ku butaka bwa Congo, batatanya abarwanyi ba FDLR agahenge kongera kugaruka yaba i Goma no mu nkengero z’umupaka i Rubavu. Icyo gihe ibyasaga n’inkambi byarasenywe, abarwanyi benshi bamburwa intwaro.

Umubano w’u Rwanda na RDC wakunze gukonja cyane ku bwa Joseph Kabila ariko kuva muri Mutarama 2019, ubwo Perezida Félix Tshisekedi, yarahiriraga kuyobora igihugu wongeye kuzahuka binyuze ahanini ku bushake bukomeye bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yayogoje RDC.

Ikibatsi cy’ingabo za FARDC kimaze guhitana benshi mu barwanya u Rwanda barimo; Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; Gen Musabyimana Juvénal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana n’abandi.

Ku munsi nk’uyu mu 2001 yarashwe n’umusirikare muto ‘Kadogo’ witwa Rachidi Kasereka

Ubwo umurambo wa Laurent-Désire Kabila wagezwaga mu Nteko Ishinga Amategeko ngo asezerweho mu cyubahiro

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri Kuya 16 Mutarama 2020