Mu minsi ishize hagaragaye igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y’ibikorwa remezo bya siporo zitandukanye bizashyirwa i Remera, mu bice byose bikikije Stade Amahoro, bikazaba byiyongera kuri iyi stade igiye kwagurwa ndetse na Kigali Arena.

Muri uyu mwaka wa 2020, uyu mushinga mugari uzatangirana no kwagura Stade Amahoro, ikava ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25, bakagera ku bihumbi 45 bicaye neza. Hari kandi no kwagura Petit Stade ikajya ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, avuga ko Stade Amahoro izaba iri ku rwego mpuzamahanga. Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yavuze ko itacyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Iyi stade yatangiye kubakwa mu 1983 igatahwa mu 1987, yanenzwe kuba ibangamira itangazamakuru bitewe n’inkingi ziyirimo, camera zifata amashusho y’umukino ntizibashe gufata ibibera mu kibuga byose.

Amakuru IGIHE ifite ni uko muri gahunda za leta ari uko imirimo yo kuvugurura iyi stade yaba yarangiye mu gihe cy’imyaka ibiri nubwo kugeza ubu hataremezwa sosiyete izayubaka bishoboka ko yaba Summa cyangwa se indi yatoranywa.

Hari ibikorwa bizavaho

Minisitiri Gatete avuga ko hari umushinga mugari wo kubaka igicumbi cy’imikino i Remera, aho hari ibikorwa byinshi bizavaho kugira ngo haboneke ubutaka bungana na hegitari 35 buzubakwaho icyo gicumbi.

Ati “RBC buriya igiye kwimuka kibe igice cya stade, noneho tukagera kuri Stade Amahoro, Petit Stade, kuri Paralympique, kuri Polisi buriya nayo izavaho, ivuriro, aho bidagadurira hari utubari, ahari MTN, ahari ishuri kugeza haruguru aharimo kubakwa hoteli ya Ferwafa”.

Ibi bivuze ko guhera ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), icyicaro cya Polisi i Remera, Centre de Santé ya Remera n’ibikorwa biyikikije, ahari icyicaro cya MTN-Remera, ubutaka buri imbere y’ahazwi nko kwa Rwahama, ishuri rya Remera Catholique byose bizavaho.

Igishushanyo mbonera cy’ibikorwa bizashyirwa kuri ubu butaka cyararangiye, kikaba cyarakozwe hatekerejwe imikino itandukanye abanyarwanda n’abasura u Rwanda bakenera gukina.

Minisitiri Gatete ati “Tugiye kwagura Petit Stade noneho ishobore kuba yakoreshwa koko yujuje ibyangombwa byose, tugiye kuvugurura Paralympique, nyuma y’aho hajyemo ibijyanye na za piscine, hajyemo n’indi mikino”.

Avuga ko hari ahazashyirwa ibibuga birindwi bya Tennis, hari utuyira tw’amagare n’utundi dukino guhera ku tw’abana n’abakuru. Buri mukino kandi uzaba ufite aho kwitoreza n’aho kwakirira amarushanwa.

Stade Amahoro na yo nimara kuzamurwa hazabamo ibindi byumba byakoreshwa mu yindi mikino ndetse n’ibiro. Hoteli ya Ferwafa izahaguma hajye n’ibiro.

Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko kubaka Stade Amahoro, no kuvugurura Petit Stade bizatangirana n’uyu mwaka.

Igishushanyo mbonera giteganya ko ahari RBC, hazashakwa umushoramari akahashyira iguriro rinini (Mall), ririmo n’ibintu byose bifite aho bihuriye n’imikino.

Ibi bikorwa remezo byose biriyongera ku kibuga cya Kigali Golf Club giherereye i Nyarutarama kirimo gutunganywa, aho ingano yacyo izongerwa inshuro eshatu kikagera ku rwego mpuzamuhanga.

Iki kibuga kizaba gifite imyobo 18, kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga. Ikibuga cya Kigali Golf Club gikinirwaho kuri ubu, gifite imyobo icyenda.

Ibi byose bigamije ko abatuye muri Kigali n’abahagenda boroherwa no gukora siporo.

Hashize hafi imyaka ine Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) gitangaje ko inyigo y’ibanze ya Stade ya Gahanga n’inyubako izajya iberamo imurikagurisha (Exhibition Centre) yamaze gukorwa, hasigaye kunonosora izindi nyigo zijyanye nayo kugira ngo imirimo yo kubaka itangire.

Ni nyuma y’uko mu 2014 inyigo ya mbere y’iyi stade izaba yakira abantu 40 000, yatanzwe n’ikigo Bibilax Ltd cyo muri Turikiya yaje kutizerwa, ari nayo mpamvu uwo mushinga wabaye nk’udindira.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ntiyerura niba iyi stade yaba yarasimbujwe no kwagura Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bumwe n’iteganyijwe i Gahanga, nk’uko abakurikiranira hafi ibya siporo babivuga.

Gusa Minisitiri Gatete avuga ko n’i Gahanga hari ubutaka buteganyirijwe ibindi bikorwa, hakazajya na ‘Academie’ n’ibindi byo kwidagaduriramo.

Kuri uyu wa Kane Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abahagarariye Ikipe ya Paris St Germain bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze cyane ku gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda ndetse no kunoza gahunda z’imikoranire na FERWAFA.

Abasesenguzi bakavuga ko iri shuri rya PSG ryaba rihuye na ‘Academie’ Minisitiri Gatete yavuze ko izajya i Gahanga.

Igishushanyo mbonera cy’igicumbi cy’imikino cya Kigali kizubakwa i Remera

Igishushanyo mbonera cya Stade Amahoro izaba yakira abantu ibihumbi 45

Ibiro bya polisi biri mu nyubako zizasenywa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri Kuya 31 Mutarama 2020

https://igihe.com/