Madamu Jeannette yagaragaje ko mu bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera, hashobora kubakwa ubushobozi bwafasha ibihugu gutsinda urugamba rwo kurwanya kanseri, indwara ikomeje kuza mu za mbere zihitana abantu benshi ku Isi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri, wahuriranye no kuba u Rwanda rwafunguye ikigo kivura kanseri, Rwanda Cancer Centre, gifungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame.

Cyitezweho korohereza abyajyaga gushakira ubuvuzi mu mahanga, cyane cyane abakeneye kuvurwa hakoreshejwe imirasire, Radiotherapy.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2018 yahitanye abantu miliyoni 9.6. Nibura ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu bapfa baba bazize kanseri.

Byongeye, iyo mibare yerekana ko hafi 70% by’abantu ihitana babarizwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, n’u Rwanda rurimo. Nyamara ngo niba nta gikozwe cy’umwihariko muri serivisi zo kurwanya kanseri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, abarwaye kanseri baziyongeraho 60% mu myaka 20 iri imbere.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati « Urugamba rwo kurwanya kanseri ntabwo turarutsinda ariko ni ibintu dushobora kugeraho, binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zaba iza leta n’abikorera. »

Kanseri ziza ku isonga mu Rwanda harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’amara, prostate n’iy’igifu. Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, ubwo yari mu nama ku kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, umwaka ushize, yavuze ko gukumira kanseri ari ibintu bishoboka, cyane ko kwisuzumisha kare bitanga amahirwe yo gukira.

Yakomeje ati ’’Tugomba kuzirikana ko kanseri zisuzumwa abaganga bagasanga zigeze kure, biterwa no kubura amakuru ahagije cyangwa kutamenya uburyo bwo gukumira. »

« Ntituzahwema kubivuga, guhashya kanseri y’inkondo y’umura ni ibintu bishoboka, kubigeraho bisaba kugirana ubufatanye bukomeye ku rwego rw’ isi, ni yo mpamvu mbahamagarira gushaka ubushobozi no gushyiraho inzego zihamye zakwifashisha ikoranabuhanga zadufasha kugera ku ntego dufite.’’

U Rwanda rufite ibitaro bitanu bifite laboratwari zifashishwa mu kuvura kanseri birimo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Kaminuza i Huye (CHUB), ibyitiriwe Umwami Fayisali, ibya Butaro n’ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko mu Rwanda hamaze kubarurwa abarwaye kanseri y’inkondo y’umura basaga 1300 n’abandi hafi 1000 yahitanye. Mu buryo bwo kuyikumira, nibura hejuru ya 93% by’abakobwa bafite imyaka 12 bamaze guhabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ku kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, mu Ukuboza umwaka ushize

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 4 Gashyantare 2020

Posté par rwandaises.com