Kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Bwitare Nyirinkindi Eulade wari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles ndetse wanabaye umudipolomate igihe kinini, yitabye Imana ku myaka 62.
Izina rya Bwitare ryamenyekanye guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho yari umwe mu barurwanye ndetse akomeza gukorera igihugu, mu 2003 aza gusezererwa mu gisirikare ageze ku ipeti rya Captain.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Bwitare yagaragaje uburyo yinjiye muri FPR Inkotanyi muri Uganda aturutse muri Zaire, ari naho yakuriye. Icyo gihe yakurikiriraga hafi ibyaberaga muri Uganda kuko yamenye ko harimo n’Abanyarwanda benshi bafashaga Abanya-Uganda mu kwibohora.
Ati “Nkumva ari ibintu bijyanye na kamere yanjye yo kwanga akarengane. Nari nsanzwe nkurikiranira hafi izindi ntambara, Afurika yari ikibohora muri iyo myaka, cyangwa ariho ikirangiza, muri Mozambiquee, Zimbabwe, intambara ya Uganda yaje nsanzwe ndi umuntu ukurikiranira hafi bene izo ntambara zo kwibohora.”
Yageze muri Uganda mu 1986, yinjira mu gisirikare cya Uganda mu 1987. Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwajyaga gutangira, Abanyarwanda bari muri NRA batangiye kwisuganya, bakagenda batorotse bazi ko bafashwe bashobora gufungwa.
Bwitare yakomeje ati “Twarafashijwe tujya kuba mu nzu z’abanyamuryango, ariko njye nisanze ndi kwa Fred Gisa Rwigema, ni ho nacumbikiwe. Yari umuntu tuzi nk’ikirangirire muri Uganda n’ahandi yanyuze.”
“Kuri njye rwose byari nka filimi, nibazaga niba ari njyewe cyangwa niba ndi mu ndoto,”
Mutimura Zeno wabanye igihe kinini na Bwitare muri FPR ndetse no muri Ambasade mu Bubiligi, avuga ko yamumenye ubwo yabasangaga muri Uganda aturutse muri Zaire. Icyo gihe yari akiri umusore muto.
Yakomeje ati “Ntabwo njye nari umusirikare ariko muzi nk’umuntu w’umurwanashyaka, we yaje no kujya ku rugamba, hanyuma baza kumuha akazi aza muri ambasade mu Bubiligi intambara irangiye.”
Mutimura avuga ko Bwitare yari umuntu w’intangarugero mu bikorwa byose yagiye ashingwa. Yakomeje ati “Yari umukada mwiza, yari intore y’umuryango agakunda igihugu, kandi ibyo byose nta kintu na kimwe cyabiruta.”
Ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 mu 2012, Bwitare ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashimiye kubera ibikorwa bagaragaje byo kwitangira igihugu.
Nyuma yo kwitaba Imana, abantu batandukanye bakomeje kumwifuriza iruhuko ridashira, nk’umuntu bamenye w’intwari kandi wababereye intangarugero.@RwandaInBelgium@RwandaInBelgium
ITANGAZO RY’AKABABARO
Ambassade y’u #Rwanda i Buruseli ibabajwe no kumenyesha Abanyarwanda n’inshuti zabo ko Bwana Eulade BWITARE NYIRINKINDI wari umukozi w’Ambassade ndetse wanabaye Diplomate w’u Rwanda mu Bubiligi yitabye Imana kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Mata 2020.
84 · Ottignies-Louvain-la-Neuve, BelgiqueTwitter Ads info and privacy47 people are talking about thisMartin K.Ngoga@martin_ngoga
Rest in Peace Brother Bwitare. You led a Purpose driven life and accomplished beyond your longevity. Rest in power. https://twitter.com/kamuhinda/status/1248579510380920832 …Serge Kamuhinda@kamuhindaAs if these days were not sad enough, nawe Koko uragiye Bwitare? Ariko se tukuzize iki ugiye utakoze? Ko warurwaniraga nk’Inkotanyi y’Amarere, ugakunda nk’Imfura y’i Rwanda! Uwakumenye wamuberaga Inkingi ya Mwamba. It was my greatest honor to call you a mentor and friend. RIP63Twitter Ads info and privacySee Martin K.Ngoga’s other TweetsMirindi @MirindiD
April is a spoiled month. Niko kwatubereye.
You fought a good fight Mzee Bwitare, you memory will be a blessing to us forever, We shall meet you again in Paradise.
189Twitter Ads info and privacy25 people are talking about thisAmb. Olivier J.P. Nduhungirehe@onduhungirehe
Saddened by the passing away of Eulade Bwitare, a freedom fighter, a former colleague and mobilizer at @RwandaInBelgium, an intellectual & panafricanist, but most of all, a good human being by all standards.
Condolences to his family. May his soul rest in eternal peace. https://twitter.com/kamuhinda/status/1248579510380920832 …Serge Kamuhinda@kamuhindaAs if these days were not sad enough, nawe Koko uragiye Bwitare? Ariko se tukuzize iki ugiye utakoze? Ko warurwaniraga nk’Inkotanyi y’Amarere, ugakunda nk’Imfura y’i Rwanda! Uwakumenye wamuberaga Inkingi ya Mwamba. It was my greatest honor to call you a mentor and friend. RIP876Twitter Ads info and privacy102 people are talking about thisZaha Boo@Zaha_Boo
Eulade Bwitare, ce nom qu’on cite et nos visages s’illuminent.
Parce qu’il avait ce “je-ne-sais quoi” qui faisait du bien à tout le monde. Ce doit être ce brin d’humanité qui vous redonne le goût de vivre.
Merci pour tout cher Eulade Bwitare.
Imana ikwakire mu bayo
112Twitter Ads info and privacy27 people are talking about thisTeta Diana@tetadiananow
Ndababaye sana vieux wangu
Ruhukira mu mahoro Juru ry’ishya, wari inshuti nziza mu bato n’abakuru, nzakumbura ibiparu no gushyenga.
Nkomeje umuryango wawe
Rest in power mzeh Bwitare, mu ijuru tuzahamiriza bitinde
157 · Malmo, SwedenTwitter Ads info and privacySee Teta Diana’s other TweetsMirindi @MirindiD ·
April is a spoiled month. Niko kwatubereye.
You fought a good fight Mzee Bwitare, you memory will be a blessing to us forever, We shall meet you again in Paradise.
A terrible sad loss, Bwitare leaves precious memories and a piece of his wisdom in the heart of everyone who knew him. RIP Afande Eulade 13Twitter Ads info and privacySee Nadia Kabalira’s other TweetsSerge Kamuhinda@kamuhinda ·
As if these days were not sad enough, nawe Koko uragiye Bwitare? Ariko se tukuzize iki ugiye utakoze? Ko warurwaniraga nk’Inkotanyi y’Amarere, ugakunda nk’Imfura y’i Rwanda! Uwakumenye wamuberaga Inkingi ya Mwamba. It was my greatest honor to call you a mentor and friend. RIP
Sad news indeed. Rtd capt Bwitare, you have gone so early but your patriotism and dedication contributed much towards reconstruction of a new Rwanda. Your mentorship did great Job. You will be remembered always in our hearts. May your soul RIP10Twitter Ads info and privacySee Ambroise Ruboneza’s other TweetsM-Chantal Uwitonze@mc_chantal
I am deeply saddened by the passing of our beloved compatriot Eulade #Bwitare. He left footprints on the hearts of many of us for his kindness, wisdom, patriotism and the way he encouraged the youth. Rest in eternal peace #Bwitare
6Twitter Ads info and privacySee M-Chantal Uwitonze’s other TweetsEng.Murenzi Daniel@murenzidaniel
#Rwandan Community Abroad,has lost a very patriotic member of its community who helped much in bringing 2gether European Community through different activities &Initiatives. We will always remember u Mzee #Bwitare, RIP Comrade @IGIHE @NewTimesRwanda @rbarwanda @InnovateRDGN
15Twitter Ads info and privacySee Eng.Murenzi Daniel’s other TweetsSerge Kamuhinda@kamuhinda ·
As if these days were not sad enough, nawe Koko uragiye Bwitare? Ariko se tukuzize iki ugiye utakoze? Ko warurwaniraga nk’Inkotanyi y’Amarere, ugakunda nk’Imfura y’i Rwanda! Uwakumenye wamuberaga Inkingi ya Mwamba. It was my greatest honor to call you a mentor and friend. RIP
Sad news. Rest in eternal peace comrade Bwitare 23Twitter Ads info and privacySee Yolande Makolo ‘s other TweetsSerge Kamuhinda@kamuhinda ·
As if these days were not sad enough, nawe Koko uragiye Bwitare? Ariko se tukuzize iki ugiye utakoze? Ko warurwaniraga nk’Inkotanyi y’Amarere, ugakunda nk’Imfura y’i Rwanda! Uwakumenye wamuberaga Inkingi ya Mwamba. It was my greatest honor to call you a mentor and friend. RIP
Ladislas NGENDAHIMAN@NLadislas
Rtd Captain Bwitare, a RPA military officer and RPF good cadre, RIP. You shall be remembered and missed. 14Twitter Ads info and privacySee Ladislas NGENDAHIMAN’s other TweetsSerge Kamuhinda@kamuhinda ·
As if these days were not sad enough, nawe Koko uragiye Bwitare? Ariko se tukuzize iki ugiye utakoze? Ko warurwaniraga nk’Inkotanyi y’Amarere, ugakunda nk’Imfura y’i Rwanda! Uwakumenye wamuberaga Inkingi ya Mwamba. It was my greatest honor to call you a mentor and friend. RIP
Francis Mugisha@FrancisMugisha3
RIP MY DEAR BWITARE YOU HAVE FINISHED YOUR DUTY YOUR DUTIES GIVES YOU GREATEST HONOR IN YOUR FRIENDS YOU WILL BE REMEMBERED FOR EVER.7Twitter Ads info and privacySee Francis Mugisha’s other TweetsJoël Ndoli Pierre @JndoliPierre
Repose en paix Afande Bwitare. Le #Rwanda vient de perdre un de ses digne fils. Ton patriotisme, ta droiture et ton humanisme auront marqué chacune des personnes que tu as croisé! Que la terre te soit légère ! Vivement la fin du confinement qu’un hommage puisse t’être rendu !
54 · Ottignies-Louvain-la-Neuve, BelgiqueTwitter Ads info and privacy17 people are talking about this
Yanditswe na Rabbi Malo UmucunguziKuya 10 Mata 2020