Ladislas Ntaganzwa woherejwe mu Rwanda na RDC mu 2016, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Rukuru mu Rugereko rwarwo ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, akatirwa igifungo cya burundu.
Mu iburanishwa rye, Ntaganzwa wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu yagiye kuburanishirizwa aho ibyaha yakekwagaho byabereye, mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru. Mbere yo kuba Burugumesitiri yari umuganga mu Kigo Nderabuzima cya Cyahinda.
Abatangabuhamya bamushinje ko yari kumwe n’abajandarume bafite imbunda ndetse agatanga amabwiriza yo kurasa imbaga yari yahungiye ku kibuga cya TTC Cyahinda, kandi ko abageragezaga guhunga basangaga batangatanzwe n’abandi bafite amacumu, ubuhiri, imihoro n’ibindi.
Imodoka ya komine ngo ni na yo yajyanye abagiye kwica Abatutsi ku Kanyaru. Nyuma y’urubanza rumaze hafi imyaka ine, kuri uyu wa Kane urukiko rwakatiye Ntaganzwa gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside.
Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, agezwa mu Rwanda muri Werurwe 2016.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa yategetse ko Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bagarurwa bageze ku mugezi w’Akanyaru, bicwa tariki ya 17 Mata 1994. Yashinjwaga kandi ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.
Ubwo yari amaze gufatirwa muri RDC, ntabwo yahise azanwa mu Rwanda, ahubwo uwari Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Alexis Thambwe, yahise atangaza ko mbere y’uko igihugu cye kimwohereza, u Rwanda narwo rugomba kubanza gusubiza ku mpapuro rwashyikirijwe zo guta muri yombi abantu Congo ishakisha ariko bacyidegembya i Kigali, barimo Gen. Laurent Nkunda.
Gusa u Rwanda rwabiteye utwatsi ruvuga ko ikibazo cy’ umuntu ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha yakoze kitagereranywa n’umuntu ushakwa n’igihugu runaka, kugeza ubwo Ntaganzwa yoherejwe iryo gurana ritabayeho.
Ladislas ni umwe mu bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu watanga amakuru yatuma bafatwa.
Urwo rutonde rwari ruriho na Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa na Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo, biheruka gutangazwa ko yapfiriye muri Congo Brazaville ahagana mu 2000. Ladislas Ntaganzwa ubwo yagezwaga mu Rwanda mu 2016