Ku wa Gatanu ushize, ku bwanjye wari umunsi w’impinduka mu buzima bwa FPR Inkotanyi. Benshi muri twe twari bato mu gihe cy’inama za Kicukiro I n’iya II mu 1996-1997, zaharuye inzira y’imiyoborere ya FPR y’ubu. Nyuma y’uru rugendo, birasa n’aho igihe kigeze cyo kuvugurura moteri no kuminjira agafu mu muhate w’Abakada ku bitekerezo bikwiye kubaranga.

Mu buryo bwa FPR, buciye mu mucyo kandi budaca ku ruhande, busa na Gacaca ya kera, abakekwaho gusahura ibya rubanda bagaragajwe imbere y’abandi, bahatwa ibibazo, baranengwa mu gihe iperereza ku byaha rigomba gukurikiraho. Urubyiruko rwari rwatumiwe kugira ngo rwihere ijisho ndetse rutozwe kwitandukanya n’ibikorwa bidahwitse by’abakada bakuru.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kera kabaye yabonye umwanya yifuzaga. Nyuma y’igihe kinini asa n’ubwiririza mu butayu, birasa n’aho uyu mugabo wihanganye igihe kinini, yari afite ibimenyetso byose, ategereje umunsi ubwo azahamagazwa ngo agaragaze ibyo agombwa, maze kera kabaye ati “amazina ari ku mugereka wa 3-A na B ku ipaji ya 167’.

Ni uko yavuze ikibazo kimwe aho bigaragara ko yari afite ibimenyetso byose mu mutwe. Ndatekereza ko itsinda ryo mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rizaba naryo riri muri RIB rifasha kugira ngo abagenzacyaha banyure muri raporo yose bemeza ibirego.

Ku nshuro ya mbere, inama yarangiye abakekwaho ibyaha basabwe kwitaba RIB umunsi ukurikiyeho abandi bagahita bafungwa ako kanya cyangwa se ku wa Mbere, kugira ngo wenda nibura babashe gusangira ifunguro ry’umugoroba n’inshuti n’umuryango. Abandi barihanangirijwe ariko ibyabo ntibyarangiye. Kuri buri ngingo y’ikiganiro, Perezida yasabaga Minisitiri w’Ubutabera ibitekerezo kugira ngo yumve icyo amategeko ateganya.

Imikorere y’u Rwanda ntawavuga ko ari nta makemwa, ariko ni imwe ya hake ku Isi aho kubazwa inshingano mu buyobozi bwo hejuru muri Guverinoma ari ihame. Mu bihugu bimwe, kwigarurira igihugu niryo hame.

Ba Minisitiri, abakuru ba za Guverinoma n’abayobozi bakuru bemererwa kurangiza manda zabo, bakiyamamaza hanyuma bagatsinda izindi, nyuma bakajya mu kiruhuko amahoro bajyanye ku mutwe wabo ibirego bitabarika byo kunyereza umutungo, inshuro nke akaba aribwo bagaragara imbere y’urukiko babiryozwa.

Mu byumweru bibiri bishize, urukiko rwo mu gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi rwahishuye ihurizo riri mu gukurikirana uwahoze ari Umukuru w’Igihugu. Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we yafashwe aha umugore we amafaranga y’umutungo wa leta, ntiyigeze afungwa cyangwa ngo akurikiranwe; hafi aho kandi urubanza rw’uwahoze ari Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwerekanywe kuri televiziyo, abaturage bose bagwa mu kantu.

Gusa mu Rwanda ho, ba minisitiri, guverineri, abayobozi b’inzego, abasirikare n’abayobozi ba polisi, bakorwaho iperereza mu buryo buhoraho, bagahindurwa cyangwa bakirukanwa. Abakozi ba leta barabizi ko bagomba gukurikiza amategeko mu gihe batanga isoko ku muntu runaka, ko basinyana imihigo na Perezida ndetse ko bagaragaza umutungo wabo ku Muvunyi buri mwaka.

Kuki bikorwa? Nk’uko Perezida yabivuze, u Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja, gituwe cyane ariko gifite umutungo kamere muke. Ntidushobora kwihanganira gukora nk’aho turi igihugu gikize, tugomba gukoresha neza umutungo rusange, nta kubirengaho. Ubirebeye muri uwo mujyo, kunyereza umutungo ntabwo ari icyaha gusa, ni igikorwa cyo kwiyanga.

Mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Umugabo uhamye wubaka inzego zikomeye muri sosiyete ijegajega” ndetse no mu gitabo cyitwa “Transforming Rwanda”, umwanditsi Jean Paul Kimonyo asobanura ingorane zimaze imyaka 20, FPR na Chairman wayo byabaye ngombwa ko banyuramo mu kurwanya ruswa, mbere na mbere muri uyu muryango hanyuma no mu gihugu. Anavugamo ko abanzi bavutse biturutse kuri izo ngorane. Abahoze ari abayobozi bahunze birukanywe kubera ruswa, babwira abanyamahanga ko mu Rwanda gukorera mu mucyo bibuza kwishyira ukizana. Mu by’ukuri, bari kugaragaza imiterere yabo.

Ikindi kandi ibimenyetso birivugira: Ku buyobozi bwa Kagame, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu bipimo byo kurwanya ruswa muri Afurika ndetse no muri Guverinoma ziyobowe neza nyuma y’u Busuwisi, Denmark na Suède kandi mu gihe rudafite peteroli na zahabu, ubukungu bwarwo bwazamutse ku kigero cya 7% mu myaka 15 ishize, ndetse ni bumwe mu buzamuka cyane ku mugabane.

Reka dushyire imibare ku ruhande, u Rwanda ni igihugu gishyize imbere imibereho myiza aho uburezi n’ubuzima byitabwaho na Guverinoma kandi abatishoboye bagafashwa binyuze mu nkunga z’amafaranga, ibyo kurya, amacumbi, inguzanyo ziciriritse; nk’uko umuhanga mu iterambere ry’ubukungu Sir Paul Collier yabivuze ati “u Rwanda rumaze kugera ku bintu bitatu by’ingenzi biranga iterambere aribyo ubukungu buzamuka cyane, kugabanya ubukene ku muvuduko wo hejuru no kurwanya ubusumbane”.

“Dufite ibyorezo bibiri”, ni ko Perezida yavuze: “COVID-19 na ruswa. Niteguye kurwanya ruswa kandi nizeye gutsinda”. Sheikh Abdoul Karim Harerimana nk’inararibonye, we yagize ati “igihe ni iki, urugendo utangiye ni ingenzi kandi turagushyigikiye”, Perezida amusubiza ati “nzakenera ubufasha bwanyu rwose”.

Birasa n’aho twinjiye mu gihe gishya, igihe cyo kubazwa inshingano. Twagize amahirwe nk’urubyiruko kubona n’amaso yacu ubuyobozi bwiza kandi nta kabuza tuzaba dufite ibisabwa byose mu kubazanya ibitubahirizwa umwe ku wundi. Ikibazo cyo kwibaza, ni niba tuzaba dufite ubunyangamugayo n’icyizere ku buryo tuzakomeza gushikama imyaka n’imyaka nk’uko Perezida wacu yabigenje.

Ku rukuta rwe rwa Instagram mu masaha y’ijoro kuri uwo munsi, Perezida yasobanuriye miliyoni z’urubyiruko rw’abanyafurika rumukurikira:

Ati “Impamvu nshaka ko, twebwe abakada bakuru tuganirira ibi bibazo bikomeye imbere y’urubyiruko ni uko numva ko birufasha kumva neza ahazaza h’igihugu cyacu, ahazaza h’Abanyarwanda hari mu biganza byabo. Mu gihe batize hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababanjirije, twebwe, niba bakomeje gukomeza ayo makosa ntibagire impungenge, ahazaza h’iki gihugu hari mu kaga.”

Yanditswe na Kuya 29 Kamena 2020

https://igihe.com