Itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien nk’umwe mu bantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi washakishwaga ku buryo bukomeye, ryabyukije imbaraga zo guhiga bukware n’abandi bakekwaho ibyaha by’intambara ndetse bigaragaza ko ubutabera bushobora gutangwa na nyuma y’imyaka myinshi ibyaha bikozwe.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byaganishije ku itabwa muri yombi rya Kabuga mu Mujyi wa Paris, nyuma y’imyaka 23 ashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ifatwa rye ryashobotse nyuma y’imikoranire hagati y’uru rwego ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu Burayi, zashakishije aho yaba aherereye zifashishije amakuru yari ahari y’ingendo ze mu bihugu bitandukanye, kugenzura amatelefoni n’ibindi.

Brammertz yabwiye Financial Times ko ifatwa rya Kabuga ryongeye imbaraga n’umuhate mu gushakisha abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside. Ati “Ndakeka ko twongeye kujya muri gahunda z’ingenzi mu Isi ya politiki mpuzamahanga […] nyuma y’iki gikorwa cyagenze neza, ndatekereza ko ibihugu byongeye kwizera ko bishoboka na nyuma y’imyaka myinshi”.

Brammertz, ukomoka mu Bubiligi, mbere yo kuba Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT mu 2016 yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwashyiriweho gukurikirana ibyaha by’intambara byakorewe muri Yugoslavia.

Mu gihe abakekwaho uruhare rukomeye mu byaha byakorewe muri Yugoslavia bose bamaze gufatwa, IRMCT yo iracyashakisha abanyarwanda batandatu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba barimo abantu bari bakomeye mu buyobozi bwa Habyarimana nka Protais Mpiranya wari ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu. Harimo kandi Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, nabo bashakishwa ndetse byemejwe ko nibafatwa bo bazaburanishwa n’u Rwanda.

Brammertz yanze gutanga amakuru y’aho aba bakekwaho uruhare muri Jenoside baba baherereye, ariko avuga ko ahanze amaso ubufasha bw’ibihugu bya Afurika mu rugendo rwo kubata muri yombi.

Uru rwego ntabwo rufite ubushobozi bwo kuba rwagenzura telefoni z’abantu bakekwa cyangwa se ngo rube rwabata muri yombi, bisaba ko rusaba ibihugu ko bushyira mu bikorwa ubusabe bw’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Ni ikintu cyatumye guta muri yombi abakekwa bikomeza kuba ingorabahizi mu myaka yashize kuko izi nkiko mpuzamahanga ziba zitizeye ubufasha.

Nko ku ruhande rw’u Rwanda, nta gihugu na kimwe cyigeze kigaragaza ko kidashyigikiye ibikorwa byo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kubafata byagiye bigenda biguru ntege.

Brammertz yavuze ko mu myaka ibiri ishize, hahinduwe uburyo iperereza ryakorwagamo, riva ku kugendera ku butasi bwa muntu, ahubwo rishingira ku makuru yibanda ku bantu bo mu muryango wa Kabuga.

Kabuga yihishe mu gihe cy’imyaka 26 ndetse akoresha n’amazina arenga 20, pasiporo enye nizo zimaze kumenyekana ko yakoreshaga, ndetse nibura kuva mu 2007 bivugwa ko yabaga i Burayi. Abantu bo hafi ye bose barumvirijwe kuri telefoni biganisha no ku gufatwa kwe.

Brammertz ati “Twese twamenye ko ubutabera butinze ari ubutabera butaboneye ariko tugomba kumva ko mu buryo mpuzamahanga, ibi bibonwa mu buryo butandukanye.”

Yakomeje avuga ko “rimwe na rimwe umuntu ashobora kuba akomeye uyu munsi, afite uburinzi buhagije, ariko mu myaka itanu, 10, 15 ikurikiraho, ibi si ko biba bikimeze”.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko bumaze gutanga impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1144 mu bihugu 33. Harimo ibihugu byagiye bikurikirana abo bantu, nk’ibimaze gukurikirana 23 baburanishirijwe aho bahungiye, n’ibindi byohereje mu Rwanda 24 akaba ariho baburanishirizwa.

Umubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bihugu bya Afurika, ariko nta na kimwe kiraburanisha umuntu ukekwaho icyo cyaha kandi niho hamaze gutangwa impapuro nyinshi. Serge Brammertz yavuze ko bahanze amaso ibihugu bya Afurika kugira ngo bifashe mu guta muri yombi abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kuya 31 Gicurasi 2020

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-ifatwa-rya-kabuga-amaso-ahanzwe-ibihugu-bya-afurika-mu-ifatwa-ry-abandi