Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Misiri, Cairo, aho yitabiriye inama ya AU yiga ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bya Sudani na Libya.

Iyi nama y’umunsi umwe izwi nka ‘AU Troika Summit’. Yitabiriwe na Perezida Kagame nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, uwa Misiri nk’igihugu kiyoboye uyu muryango ndetse na Afurika y’Epfo nk’igihugu kizawuyobora umwaka utaha.

Yatumijwe by’igitaraganya na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah el-Sisi, mu bushobozi bwe nk’Umuyobozi wa AU muri uyu mwaka. Iraza kwitabirwa kandi n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Mahamat Faki, utegerejweho guha raporo aba bakuru b’ibihugu ku bikorwa bya AU bijyanye n’uko ibi bibazo by’umutekano muke muri ibi bihugu byakemurwa.

Hari hashize iminsi Faki asoje uruzinduko rwe muri Sudani yagiye kubera uko ibintu byifashe nyuma y’aho Perezida Bashir ahirikiwe ku butegetsi bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yamaze amezi agera kuri atatu.

Ubusanzwe Komite ya AU yiga ku bibazo by’umutekano muri Libya iyobowe na Perezida Sassou N’guesso. Iraza kugeza ku bakuru b’ibihugu aho gahunda yo kugarura amahoro muri Libya igeze.

Perezida el-Sisi araza kandi kuyobora ibiganiro bigaruka ku kibazo cya Sudani bigomba guhuriza hamwe ibihugu bya Tchad, Congo Brazzaville, Djibouti, Rwanda, Somalie na Afurika y’Epfo bireba uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Par IGIHE.COM

Posté le 23/04/2019 par rwandaises.com