Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda iyo rufashe inguzanyo, ruba rutekereza neza uko rugiye kuzikoresha zigatanga umusaruro n’uko ruzazishyura ku buryo zitazigera zirubera umutwaro uremereye.

Imiryango mpuzamahanga nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF; Banki y’Isi; Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n’abandi baterankunga kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwibasira Isi yakoze ibishoboka byose mu gufasha ibihugu birimo n’u Rwanda binyuze mu nkunga n’inguzanyo yabigeneye.

Nk’ikigega IMF muri Mata cyatangaje ko nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda cyemeje inguzanyo yihutirwa ya miliyoni $109 yo gufasha leta guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ubwoko bw’inguzanyo yihutirwa yahawe u Rwanda, ni inguzanyo itariho amabwiriza kandi yishyurwa nta nyungu nyuma nibura y’imyaka itanu cyangwa 10. Ihabwa ibihugu byugarijwe n’ikibazo cyo kwishyura ibikenewe kubera byaguye mu kaga, ibiza cyangwa ibyorezo.

Muri Kamena, IMF yongeye guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 111.06 z’amadolari, akabakaba miliyari 105 Frw yashyizwe mu rwego rw’ubuzima no guhangana n’ingaruka Coronavirus yagize ku bukungu bw’igihugu.

Mu kiganiro na The East African, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza nk’umuntu wakunze gukora ubuvugizi asabira ibihugu koroherezwa ku madeni bifite, niba atabona amafaranga bikomeje kuguza atazatuma byisanga mu myenda iremereye.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bifite amadeni byafashe mu bihe bisanzwe mbere y’iki cyorezo ariko ko ubu hakenewe andi mikoro yo kwifashisha mu guhangana nacyo.

Ati “Dukeneye ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo no kuziba uko dushoboye kose icyuho cy’ibyinjira cyabonetse kubera icyorezo.”

Yavuze ko icyihutirwa ubu ari ukuva mu bibazo byatewe n’icyorezo, bikajyana no kuba uburyo bwo kwishyura bwaba buhagaze cyangwa se bukagabanuka. Kuri we icyiza ubu ni uko amafaranga ibihugu biguza ataba agamije kwishyura amadeni ahubwo aba ari ayo kuzahura ubukungu.

Ati “Aho gukoresha aya mafaranga mu kwishyura amadeni, tuyakoresha nk’uburyo dukeneye bwo guhangana n’icyorezo. Buri gihe, tuzakenera ko abantu bakora mu buryo bukwiriye. Abantu bakwiriye gufata umwenda batekereza ko bagiye kurikoresha mu buryo bukwiye, umusaruro waryo n’uko uzishyura.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abashobora kuguza amafaranga menshi aruta ayo bakeneye, ku buryo mu gihe ibintu bitagenze neza bisanga mu bibazo by’amadeni abaremereye gusa ku Rwanda ho ngo si ko bimeze.

Ati “Ndavuga ku Rwanda, aho dufite imyenda ariko duhekenya ibyo dushobora kumira.”

Ku bijyanye no kuba ibihugu byakoroherezwa mu kwishyura amadeni byafashe, yavuze ko u Rwanda rwungukiye muri iyi gahunda kimwe n’ibindi byinshi. Gusa ati “mu ntekerezo zacu, twitondera uko tuguza. N’abandi bari kubigenza gutyo, ndabyizeye.”

Mu kiganiro yagiranye na Financial Times muri Mata, Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho imikorere inoze ndetse no guhanga udushya, ubukungu bw’ibihugu bimwe muri Afurika bwamara igisekuru cyangwa imyaka irenzeho kugira ngo bube bwakongera kuzahuka kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Icyo gihe yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye ubufasha mpuzamahanga bwa miliyari 100 z’amadolari cyangwa se arengaho muri uyu mwaka wonyine kugira ngo bihangane n’ingaruka za Coronavirus.

Umuryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20, urateganya kongera igihe wari warashyizeho cyo kuba uhagarikiye ibihugu bikennye kwishyura amadeni biwubereyemo cyagombaga kurangirana n’impera z’uyu mwaka.

Gahunda yo kongera igihe cyo kuba kwishyura aya madeni biba bisubitswe, ije nyuma y’uko Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF n’imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza nka Oxfam ikoreye ubuvugizi ibihugu bitandukanye.

Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, mu kiganiro aherutse kugirana na ba Minisitiri b’Imari bo mu bihugu bya G20 yabasabye ko iki gihe cyo kwishyura amadeni ku bihugu bikennye cyakongerwa kikagera mu mpera za 2021.

IMF iherutse gusonera u Rwanda miliyoni $68, asaga miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda, rwari kuzishyura mu myaka ibiri iri imbere.

Icyegeranyo giherutse gukorwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, cyashyize u Rwanda mu bihugu bibiri byo muri Afurika y’Uburasirazuba bifite ubukungu buzazamuka cyane nubwo icyorezo cya Coronavirus hari byinshi kizahungabanya.

BAD ivuga ko u Rwanda na Tanzania aribyo bihugu byonyine bizazamuka mu bukungu n’ubwo hari icyorezo cya Coronavirus, aho byose bushobora kuzazamuka hejuru ya 4%.

Mbere y’iki cyorezo, ubukungu bw’u Rwanda byari byitezwe ko buzamuka ku kigero cya 8.0 mu 2020 na 8.2% mu 2021. BAD ivuga ko nyuma ya COVID-19 bushobora kuzamuka ku kigero cya 4.2% na 6.4% mu 2020 na 2021, naho ibintu byagenda nabi, bukazamuka ku kigero 2.9% na 4.7% muri iyo myaka yombi. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufata inguzanyo rwabanje gutekereza neza uko izakoreshwa n’uko ruzayishyura

https://www.igihe.com