Saa tatu n’iminota 30 nibwo Paul Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo iby’iterabwoba akurikiranyweho.

Uyu mugabo w’imyaka 66 yazanywe n’imodoka ya RIB itwara abafungwa, yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye. Mu rukiko, abantu bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ndetse kugira ngo wemererwe kwinjira ni uko icyemezo gishimangira ko nta bwandu ufite.

Umucamanza yavuze ko aregwa ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, gusa ubwo Rusesabagina yabazwaga niba abyemera, yanze kugira icyo avuga kuri buri cyaha ahubwo abwira umucamanza ko yabisubijeho kimwe ku kindi ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Yavuze ko yicuza ibikorwa byakozwe na FLN byo kwica abaturage mu turere twa Nyaruguru ndetse ko yabisabiye imbabazi abagizweho ingaruka nabyo n’igihugu muri rusange.

UKO IBURANISHA RYAGENZE

15:55: Umucamanza avuze ko iburanisha risojwe, umwanzuro ukazasomwa ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 saa munani

15:52: Rusesabagina yahawe ijambo avuga ko arwaye ndetse ko amaze kujyanwa kwa muganga inshuro eshatu mu byumweru bibiri, ndetse asezeranya umucamanza ko atazigera acika mu gihe yaba arekuwe akaburana ari hanze.

15:50: Ku kijyanye n’ingwate, Ubushinjacyaha bwavuze ko Me Rugaza ibyo asaba atabizi kuko mu ibazwa yavuze ko Rusesabagina yatanga ingwate y’umuntu none uyu munsi akaba avuze ko yatanga ingwate y’amafaranga.

Yavuze ko Me Rugaza akwiye kugaragaza ingano y’ingwate yatangwa ashingiye ku buzima bw’abantu bapfuye n’ibyangijwe ariko ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwo icyo ngo bushaka ni uko yafungwa by’agateganyo.

15:30: Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina nk’ukekwa, kuba yanze gusubiza kuri buri cyaha akavuga ko nta rutonde rw’ibyaha afite mu gihe abunganizi be babifite, bigaragaza ko hari impamvu yo guhunga ikibazo yabajijwe.

Yavuze mu mvugo ze harimo ukwivuguruza, kuko nubwo yavuze ko yicuza ibikorwa bya FLN, imvugo ze zirimo kwihunza inshingano nka Perezida wa MRCD.

Ubushinjacyaha bwavuze ko budahakana ko arwaye, ariko kuba uyu munsi ashobora guhagarara imbere y’urukiko akisobanura, bishingiye ku kuba yarafashwe neza kuva yagera mu Rwanda, akavuzwa, ndetse igihe cyose yabishakaga yajyanwaga kwa muganga.

Yavuze ko ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha, ibazwa ryasubitswe akajyanwa kwa muganga, bityo aramutse afunzwe nabwo yakomeza kwitabwaho.

15:20: Ku kiganiro cya Rusesabagina na Twagiramungu, Me Rugaza yavuze ko icyo kiganiro gikwiriye kuba cyaragaragajwe ku buryo uregwa yagira icyo akivugaho bityo gukeka ko hari icyaha yakoze bigiturutseho akaba aribwo bibaho.

Me Rugaza yavuze ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate, bityo ko Ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y’amafaranga yatangwa nk’ingwate hashingiwe ku gaciro k’ibyangijwe. Yavuze ko iyo ngwate yazagenwa hashingiwe ku myitwarire myiza ya Rusesabagina no kuba atarigeze akatirwa n’inkiko.

Yavuze ko Rusesabagina ari umuntu mwiza, wahawe ibihembo bitandukanye nk’umuntu w’inyangamugayo, bityo ko urukiko rwazabishingiraho ko ari umuntu mwiza, rukemeza ko yatanga ingwate.

15:00: Kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze, Me Rugaza yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko uyu mutwe utakibarizwa muri MRDC ahubwo ko bikwiye kubazwa abari muri uyu mutwe.

Yavuze kandi ko mu buhamya bwatanzwe n’abantu bakomerekejwe n’ibitero bya FLN ndetse n’amafoto y’ibinyabiziga byatwitswe, nubwo Rusesabagina abyicuza, Me Rugaza yavuze ko urukiko rukwiriye gusuzuma rukareba niba hari aho gutwikwa kwabyo bihuriye na FLN.

15:00:Me Nyambo uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bwe byafatiriwe.

14:45: Ku bijyanye n’amajwi n’amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we. Ku zindi nyandiko z’amafaranga bivugwa ko yoherereje abantu bo muri FLN, yavuze ko zimwe atazizi.

Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru, yavuze ko ngo yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage, “njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu”.

14:40: Rusesabagina avuga ku mafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yavuze ko yamwoherereje ama-euro ibihumbi bitatu kuko ngo “yarampamagaye arandirira” noneho amwoherereza amafaranga nk’umuntu w’umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.

Ku mafaranga umugore we yohereje muri Comores, ngo “madamu yayoherereje Sankara” kuko umubyeyi we Sankara n’umugore we ari abantu bavuka mu karere kamwe, bari baturanye. Umugore we ngo yoherereje Sankara amafaranga afasha umwana w’iwabo.

Ku mafaranga yoherereje Noel Habiyaremye, yavuze ko yabibwiye na FBI n’inzego zose z’iperereza. Yavuze ko Filimi Hotel Rwanda igisohoka, abantu benshi b’abanyarwanda, b’impunzi, bumvise ko abaye umuntu utunze za miliyoni. Ngo buri wese yahise amushaka ku giti cye, icyo gihe kandi ngo ntabwo yari yakinjiye muri politiki.

14:25: Rusesabagina abajijwe niba yemera ibyaha akekwaho, yavuze ko ibyaha akekwaho yabiganiriyeho n’inzego zibishinzwe mu Bugenzacyaha, mu rwego rw’iperereza ndetse ko yatanze igisubizo kuri buri kibazo.

Yavuze ko yifuza kuzabigarukaho mu gihe iburanisha ryaba ritangiye mu mizi.

Ati “Ibibazo nasubije ntabwo ari byinshi, kimwe kivuga ngo nafashije FLN, naravuze ngo yego nafashije FLN nahaye ibihumbi 20 by’ama-euro”. Ku kuba yarayoboye abantu bicana, yavuze ko ngo yasubije ko atari bwo butumwa bari bahaye FLN.

14:24: Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe, yatoroka ubutabera hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akekwaho. Ikindi kandi ni uko ngo yafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire, ku buryo aramutse arekuwe ataboneka mu buryo bworoshye.

Ikindi kandi ngo azi neza ko mu Bubiligi yakozweho iperereza ndetse na FBI muri Amerika yamukozeho iperereza ku bijyanye no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba. Gufungwa kwe ngo ni bwo buryo bwatuma adasibanganya ibimenyetso bigikusanywa no kuba yatera igitutu abatangabuhamya cyangwa se ngo ahure n’abandi bakekwa bari mu Bubiligi ngo babe bagambana.

14:15: Umushinjacyaha yavuze ko hari abana 82 babajijwe, ubuhamya bwabo bugaragaza ko bashimuswe bakajyanwa mu mirimo ya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.

Yavuze ko hari inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ko abantu icyenda bishwe n’ibitero by’iterabwoba bya FLN mu Mirenge ya Nyabimata na Cyitabi, kandi bose ngo bitabye Imana bazize ingaruka z’ibitero bagabweho.

14:00:Umushinjacyaha yavuze ko hari inyandiko zitandukanye u Rwanda rwahawe na Polisi y’u Bubiligi zigaragaza amafaranga yagiye yoherezwa na Rusesabagina, ngo ni inyandiko Polisi yasabye Western Union.

Ngo hari amafaranga yoherejwe muri Madagascar na Comores yabaga yohererejwe Nsabimana Callixte n’andi yoherezwaga muri RDC ku barwanyi b’umutwe wa FLN.

13:45: Ku mpamvu zikomeye zituma Rusesabagina afungwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze kuri buri cyaha muri 13 uyu mugabo akekwaho:

-  Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo: Umushinjacyaha yashingiye ku itangazo rya FLN rivuga ko ari umutwe washinzwe na MRDC ryakozwe n’uwari umuvugizi wayo, Nsabimana Callixte.

Havuzwe ku mashusho ya Rusesebagina n’amajwi ye na Twagiramungu, avuga ku ishingwa rya FLN, ku mpapuro ebyiri zakuwe muri mudasobwa ya Rusesabagina mu isaka ryakozwe na Polisi y’u Bubiligi mu rugo rwe mu 2019.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bushingiraho, ni inyandiko mvugo zirimo iz’umusirikare wa FLN witwa Col Nizeyimana Marc wagaragaje uburyo FLN yashinzwe, iya Sankara wagaragaje uburyo FLN yashinzwe ndetse n’inyandiko mvugo ya Paul Rusesabagina wemeje ko yagiye mu mutwe wa FLN ariko ko ngo atawuremye.

-  Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bumusabira gufungwa by’agateganyo bishingiye ku biganiro yagiranye na Wilson Irategeka ku wa 19 Gicurasi 2019, aho Irategeka agaya Rusesabagina ko ashaka gucamo ibice ingabo [bitaga abahinzi] ngo akoresheje amafaranga.

Ngo ibyo byari byatewe n’uko Rusesabagina yari yoherereje Gen Sinayobye Bernabe amadolari ibihumbi bitatu.

Hari kandi ngo amafaranga umugore wa Rusesabagina yohereje muri Comoros umuntu ama-euro 1000, icyo gihe ngo bari bayoherereje Sankara.

13:30:Ubushinjacyaha nibwo buhawe umwanya. Umushinjacyaha avuze ko basabira Rusesabagina gufungwa by’agateganyo kubera ibyo akekwaho. Yavuze ko ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho byatangiye mu 2009 ubwo Rusesagina wari ukuriye ishyaka ryitwa PDR Ihumure, yegereye Lt Col Habiyaremye Noel wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert.

Uyu ngo yari umusirikare mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, amusaba ko bakwihuza akamwiyungaho ari kumwe n’abarwanyi avanye muri FDLR. Ngo nyuma yaho Rusesabagina yakomeje kuvugana n’uwo musirikare, nyuma Habiyaremye aza kujya i Burundi hanyuma Rusesabagina akajya amwoherereza amafaranga. Ayo mafaranga ngo yari ayo gushinga umutwe wa gisirikare wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ngo kubera imikoranire myiza yari hagati y’u Rwanda n’u Burundi icyo gihe, Habiyaremye ngo yarafashwe yoherezwa mu Rwanda, aza no kuvuga ku mikoranire ye na Rusesabagina.

Nyuma Rusesabagina yaje gukorana na Gen Wilson Irategeka washinze CNRD Ubwiyunge. Ngo baje gushinga umutwe wa FLN, nyuma haje kuzamo irindi shyaka ryitwa RRM rya Nsabimana Callixte wiyise Sankara.

Baje kongeramo irindi shyaka ryitwa Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu. Ngo kugira ngo bishyire hamwe, ni uko bari bahuriye ku mugambi umwe wo gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ngo uwo mugambi bagombaga kuwugeraho bakoresheje intwari, ari nayo mpamvu bashinze FLN. MRCD yari ihuriro rigizwe n’amashyaka ane, hanyuma FLN ikaba umutwe wayo wa gisirikare.

13:15:Urukiko rumaze gusesengura inzitizi zatanzwe, rwavuze ko kuba Rusesabagina yarafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga, rusanga ari ahantu hari mu ifasi y’urukiko, bityo ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwe mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rutegeka ko iburanisha rigomba guhita rikomeza.

13:10: Urukiko rugiye gutangaza umwanzuro warwo ku nzitizi zagaragajwe n’abunganizi ba Rusesabagina. Ababuranyi bombi bamaze kugaruka mu cyumba kiri kuberamo iburanisha, hategerejwe inteko iburanisha. https://www.youtube.com/embed/241R9M31JOM Ubwo iburanisha ryari risubitswe, Rusesabagina yateruye icupa rye ry’amazi akomeza kwicarana n’umwunganizi we Rusesabagina Paul aganira na Me Emeline Nyambo, umwe mu bunganizi be babiri Me Emeline Nyembo na Me David Rugaza nibo bunganizi ba Paul Rusesabagina

Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

-  Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
-  Gutera inkunga iterabwoba
-  Iterabwoba ku nyungu za politiki
-  Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
-  Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
-  Kuba mu mutwe w’iterabwoba
-  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
-  Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
-  Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
-  Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
-  Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
-  Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
-  Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

11:05: Umucamanza yavuze ko urukiko rugiye kwiherera, ko iburanisha ryongera gusubukurwa saa saba hatangazwa imyanzuro ku nzitizi zagaragajwe n’abunganizi ba Rusesabagina. Nibwo bwa mbere Rusesabagina yitabye Urukiko kuva yatabwa muri yombi

10:50: Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina adashobora gutandukanywa n’ibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yigeze kuvuga ko abyicuza ubwo yabazwaga mu bushinjacyaha. Yavuze ko Rusesabagina atigeze atanga amafaranga nk’umugiraneza ubwo yateraga inkunga FLN, avuga ko mu magambo ye ubwo yabazwaga yagize ati “nafashije FLN ibihumbi 20 by’ama-euro”, kandi ngo iyo FLN ntiyari umuryango w’abagiraneza.

10:45: Me Rugaza yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yakoreshwa umuntu atera igihugu, ati “keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri” kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha.

10:40: Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina yemeye ko ibikorwa akekwaho yabikoze nk’umunyarwanda, ndetse ko nta gitangaza kirimo kuba umunyamahanga yakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo, ariko mu gihe umuntu agiye kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo, akagaragaza ko umutwe wa FLN ushamikiye kuri MRCD yari abereye Perezida, watangiye imirwano mu Rwanda, bidakwiye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ikindi kandi ngo kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze atera inkunga FLN, ayo mafaranga agamije kwica abanyarwanda, bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu gihe yateraga inkunga abantu bashaka kwica abanyarwanda. Abunganizi ba Rusesabagina babwiye Umucamanza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rudafite ububasha bwo kumuburanisha mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

10:35: Ku cyo Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina ari mu rukiko nk’Umubiligi, Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rye yemeye ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse ko umuntu wese ukoze icyaha mu ifasi y’u Rwanda agomba kugikurikiranwaho hatitawe ku bwenegihugu bwe.

Bivuze ko ngo ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho, inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kubimukurikiranaho.

10:30: Umushinjacyaha yavuze ko ku ngingo y’uko urukiko rudafite ububasha, yavuze ko nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko, inkiko z’ibanze arizo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo ko ariho akwiriye kuburanishirizwa.

Ku cyo kuba Rusesabagina yarubatse i Nyarutarama, Umushinjacyaha yavuze ko kuba yarahaguze ikibanza kandi akahubaka bitavuga ko ahatuye cyangwa se ko ariho yafatiwe. Ati “Ntabwo bivuze ko ariho yari atuye ubwo yafatwaga, nta nubwo ariho yafatiwe”. Yavuze ko mu gihe cy’ibazwa, Rusesabagina yavuze ko atuye mu Bubiligi.

10:25: Umwunganizi we yakomeje avuga ko inyito y’ibyaha byashinjwe Rusesabagina atariyo kuko aryozwa ibyaha bishinjwa andi mashyaka atari aye, avuga ko buri wese akwiye kwirengera ibyo yakoze.

10:15: Me Rugaza yavuze ko nta na rimwe Rusesabagina yigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda ku buryo yakekwaho uruhare mu byaha byabaye mu 2018. Yavuze ko kuva mu 1996 kugera mu 1999, Rusesabagina nta bwenegihugu yari afite, ndetse icyo gihe ibyangombwa yakoreshaga byari ibyo yari yarahawe na Loni.

Mu 1999 nibwo ngo yahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ndetse ko uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo budakurikiranwa ku muturage w’ikindi gihugu uri mu mahanga.

Me Rugaza yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje inama yakoresheje muri Amerika, yavuze ko nk’umuturage w’u Bubiligi, igihugu cye cyarebye ibyo yavuze kigasanga ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, buravuga buti ntacyo bumukurikiranaho nk’umubiligi.

Yavuze ko FBI nayo muri Amerika yamuhamagaye, igasanga inama yakoreshaga ari izishingiye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nk’umuturage. Yavuze ko mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012 rigaragaza ko nta cyaha na kimwe Rusesabagina akwiriye kuba akurikiranwaho kuko ibyo yakoze ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

10:09: Me Rugaza David yatangiye avuga ko hari imbogamizi bafite, avuga ku bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Yavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko mu 2004 ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, yaguze ikibanza i Nyarutarama, ahitamo ko ariho azajya abarizwa. Yavuze ko Nyarutarama iri mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bityo ko ariho yari akwiriye kujya kuburanishirizwa aho kuba mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

10:00: Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro wa Rusesabagina, abajijwe niba umwirondo basomye ari uwe, maze asubiza ati “niwo cyane”.

Umucamanza yasomye ibyaha akekwaho, amubaza niba yabyumvise, undi asubiza ati “nabyumvise”.

Umucamanza yavuze ko Paul Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Yavuze ko atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

Rusesabagina ubwo yasomaga dosiye ye hamwe n’umwunganizi we mu mategeko Mbere y’uko iburanisha ritangira, Rusesagina yaganiraga n’umwunganizi we mu mategeko Ubwo Paul Rusesabagina yagezwaga ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze i Kigali ku bushake bwe bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yashimutiwe i Dubai akazanwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko ku wa 27 Kanama 2020, Rusesabagina yageze i Dubai saa Moya n’iminota icumi z’ijoro.

Muri iryo joro ahagana saa Saba z’urukerera, ngo yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 y’isosiyete yitwa GainJet, yamugejeje i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu.

Amafoto: Niyonzima Moise

Yanditswe na Kuya 14 Nzeri 2020

https://www.igihe.com