Paul Rusesabagina yemereye urukiko ari ari umwe mu bashinze umutwe wa FLN, ndetse ko wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda binyuze mu bitero wagabye, nubwo ngo atari cyo wari washyiriweho.

Umutwe wa FLN wari uwa gisirikare ushamikiye ku mpuzamashyaka yitwa MRCD yari irimo ishyaka PDR Ihumure rya Rusesabagina, RDI Rwanda Rwiza rya Twagiramungu Faustin, RRM rya Nsabimana Callixte na CNRD ya Gen Irategeka Wilson.

Niwo wagabye ibitero mu Ntara y’Amajyepfo ku matariki atandukanye nko ku ya 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018 byahitanye inzirakarengane, imitungo y’abaturage igasahurwa, abandi bagafatwa bugwate n’ibindi.

Urugero ni nka tariki ya 15 Ukuboza 2018 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bishe abaturage batandatu, abandi 19 bagakomereka. Icyo gihe mu bapfuye harimo Mutesi Diane, Niwenshuti Isaac, Atete Sine Ornella, Mukabahizi Hiralie, Samuel Ntiziryayo na Niyomugabo Jeannine.

Mbere yaho abarwanyi b’uyu mutwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 bagabye igitero ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata, bakomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Muri icyo gitero bishe uwitwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’uwitwa Habimana Joseph.

Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu kugira ngo rutangire kuburanisha ubujurire bwe ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro w’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, yemeye ko uyu mutwe wakoze ibyaha kandi ko ariwe wawushinze.

Ati “Nk’uko nabivuze, FLN ntabwo twayikoze nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo yari uburyo nk’impunzi ziri hanze, twashakaga kwereka Umuryango Mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda ko hari impunzi zibagiranye, zateshejwe agaciro, ziba mu nkambi za Zambia, Malawi, ziri kuzerera hirya no hino, kugira ngo zitekerezweho (attirer l’attention). »

“Ntabwo umugambi wa FLN wari iterabwoba, ahubwo kwari ukureshya ngo imiryango mpuzamahanga imenye ko abo bose ari imbabare.”

Yakomeje avuga ko yemera ko uyu mutwe wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda. Ati “Ntabwo mpakana ko ibyo FLN yakoze ari ibyaha. Ni na zimwe mu mpamvu zatumye twe MRDC dutandukana na CNRD/FLN. MRDC igasigara ukwayo ikozwe na RRM, RDI Rwanda Rwiza na PDR.”

Rusesabagina yavuze ko ubushinjacyaha bufata MRCD nk’aho ari ishyaka rimwe mu gihe ryari ihuriro. Yavuze ko muri iri huriro yari ashinzwe ibya dipolomasi, mu gihe Twagiramungu yari Umuvugizi mu bya Politiki.

Ngo umunsi RRM yinjiye muri MRDC, yahise ifata inshingano zo kuba Umuvugizi wa FLN. Ati “Niyo mpamvu Nsabibama Callixte alias Sankara ariwe wabaye umuvugizi, ntabwo ari njye wayivugiraga kuko bitari ngombwa.”

Yakomeje avuga ko nubwo ari umwe mu bashinze uyu mutwe, atari ahuye n’ubuyobozi bwawo, ati “Ntaho nari mpuriye n’ubuyobozi bwa FLN. »

Abari abavugizi ba FLN bose bafungiye mu Rwanda

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara ni we wabaye umuvugizi wa mbere wa FLN. Yafatiwe mu Birwa bya Comores umwaka ushize, ahita yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Icyo gihe yari afite pasiporo ya Lesotho yaguze ibihumbi bitanu by’ama-rand [amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo], ni ukuvuga agera ku bihumbi 300 Frw.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, yemeye ibyaha 16 akekwaho birimo iterabwoba no kubangamira umutekano w’igihugu, abisabira imbabazi abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Icyo gihe yagize ati “Nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. »

Nyuma muri Mutarama uyu mwaka, RIB yerekanye Nsengimana Herman wari umuvugizi wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

Muri Mata 2014 nibwo Nsengimana yavuye mu Rwanda akajya mu ishyaka rya Nsabimana Callixte Sankara ryitwaga RRM (Rwandese Revolutionary Movement), ashinzwe itumanaho.

Muri Gicurasi umwaka ushize, MRCD yasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina, avuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN.

Icyo gihe Rusesabagina yavuze ko Nsengimana yakoranye bya hafi na Nsabimana yasimbuye, ndetse ko yamuhaye inshingano yizeye ko azagera ikirenge mu cy’uwamubanjirije.

Mu mashusho yigeze gukwira ku mbuga za internet, Nsengimana yavuze ko ari umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard waburiwe irengero mu 2014.

Uyu Niyomugabo yumvikanye mu rubanza rwa Kizito Mihigo, aho yahuje uyu muhanzi na Nsabimana Callixte, batangira kujya bagirana ibiganiro, byaje kuvamo ibyaha byose uyu muhanzi yashinjwaga. https://www.youtube.com/embed/MCQbcRFkb6khttps://www.youtube.com/embed/P08BJq1ZXbghttps://www.youtube.com/embed/iBUAQEkDjBk Rusesabagina yemereye urukiko ko yagize uruhare mu ishingwa rya FLN Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yari umuvugizi wa FLN. Ubu ari mu maboko y’inzego z’ubutabera Nsengimana Herman niwe wasimbuye Nsabimana ku buvugizi bwa FLN, nawe ari mu maboko y’ubutabera

Inkuru bifitanye isano:

Yanditswe na Kuya 25 Nzeri 2020

https://igihe.com