Urubanza ruregwamo Nyamvumba Robert wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, rwasubitswe kuko atari afite abamwunganira mu mategeko. Akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Iburanisha ryatangiye saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu mu gihe muri gahunda ryagombaga gutangira ku isaha ya saa mbili. Ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Nyamvumba yaburanaga ari muri Gereza ya Mageragere.

Inteko iburanisha yamubajije niba yiteguye kuburana, undi asubiza ko atiteguye kuko amaze iminsi arwaye, n’ubu yitabiriye iburanisha atameze neza. Yavuze kandi ko atarahura n’abamwungira ngo amenye ibikubiye muri dosiye ye. Yasabye urukiko ko yahabwa igihe ngo abonane n’abamwunganira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu za Nyamvumba zidakwiriye guhabwa agaciro ahubwo ko urubanza rwe rwaburanishwa. Bwashingiye ku kuba mu ikoranabuhanga, uru rubanza rwaragombaga kuburanishwa bwa mbere ku itariki ya 20 Nyakanga, icyo gihe uregwa n’abamwunganira bari bamenyeshejwe iby’iburanishwa ariko barabura.

Ngo rwimuriwe tariki ya 31 Nyakanga, icyo gihe ku mpamvu zidaturutse ku baburanyi, haba ikiruhuko, biba ngombwa ko iburanisha ritabaho, ririmurwa.

Nyuma umwe mu bunganizi ba Nyamvumba yasabye ko bahabwa indi tariki, urubanza rwimurirwa ku itariki ya 4 Nzeri, kandi ngo nta mpamvu n’imwe abunganira Nyamvumba bigeze bagaragaza ivuga ko badashobora kuboneka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukeka ko hari impamvu zaba zituma Nyamvumba atinza urubanza, bwasabye ko yagaragariza urukiko inyandiko zemeza ko arwaye, ndetse n’izindi mpamvu zose agaragaza nk’izituma urubanza rutaba.

Nyamvumba yavuze ko kubera uburwayi afite, atigeze abona uko ahamagara abamwunganira ngo ababaze impamvu batabonetse.

Urukiko rwavuze ko ku nyungu z’ubutabera, urubanza rwimuriwe ku itariki 10 Nzeri, ariko impamvu Nyamvumba yagaragaje uyu munsi zidakwiye kongera kugaragara ku yindi inshuro. Rwavuze ko ari inshuro ya gatatu iburanisha risubitswe kubera impamvu z’ubwunganizi, ko abamwunganira nibataboneka mu iburanisha ritaba, azaburana atunganiwe.

Imiterere y’urubanza

Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe ishami ry’ingufu. Ubu akurikiranywe afunzwe by’agateganyo.

Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

Nk’uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

Iyo ruswa Nyamvumba yasabye ngo ntiyatanzwe, ariko bidaturutse ku bwende bwe ahubwo ku bw’uwo mugabo wo muri Espagne. Nyuma ngo Elizalde yahise amenyesha RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert, ikirego gikurikiranwa gutyo.

Nyamvumba ashinjwa ko ibyo yakoze bigize ubushake bwo gukora icyaha cyangwa kwakira inyungu zidakwiriye hagamije guhindura imyitwarire y’umuntu mu gihe cy’imirimo ashinzwe.

Ashinjwa ko ibyo aribyo yasabiraga Elizalde ruswa kugira ngo isoko yatsindiye rizihutishwe cyangwa se mu gihe yaba atayitanze hazavukemo ibindi bibazo birimo no kurikerereza.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Nyamvumba yabazwaga muri RIB, yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

Uwo Niyomugabo ngo yari yarasabye Nyamvumba ko yazamuhuza n’uwo munya-Espagne kugira ngo bagirane imikoranire.

Nyamvumba kandi ngo yavuze ko we icyo yakoze kwari ugutumikira Niyomugabo ngo wakaga ruswa ya 10% uwo Elizalde kugira ngo azakurikirane dosiye yihute. Gusa mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko uwo Niyomugabo yashakaga gushora 10% muri ibyo bikorwa.

Niyomugabo we yasobanuye ko ntacyo yigeze avugana na Nyamvumba kijyanye na 10%, ko icyo bavuganye ari imikoranire yifuzaga hagati ye n’uwo munya-Espagne. Nyamvumba Robert akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 4 Nzeri 2020

https://igihe.com/amakuru