Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa, yiyemeje gukemura mu maguru mashya ikibazo kimaze igihe cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zibajyana muri Afurika y’Epfo.

Mpahlwa yavuze ko gukemura icyo kibazo ari kimwe mu by’ibanze bizagaragaza umumaro we nka ambasaderi mu Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, nyuma yo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagarira Afurika y’Epfo mu Rwanda.

Mpahlwa w’imyaka 60 agiye guhagarira Afurika y’Epfo mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi ibiri icyo gihugu ntawe ugihagarariye mu Rwanda, kuva muri Gashyantare 2019 ubwo George Nkosinati Twala yasozaga igihe cya nka Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda.

Nubwo impamvu zatumye ambasaderi mushya atinda zitatangajwe, ibihugu byombi bimaze igihe umubano utifashe neza kubera ibibazo bitandukanye birimo kuba u Rwanda rushinja Afurika y’Epfo gucumbikira bamwe mu basize bakoze ibyaha mu Rwanda nka Kayumba Nyamwasa watorotse ubutabera akaba anakuriye umutwe wa RNC ukunze kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

By’umwihariko, hagati y’ibihugu byombi haracyari ikibazo cya Viza ku Banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo, gusa muri Werurwe 2018 Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, gusa ntibirakorwa.

Ambasaderi mushya Mpahlwa yavuze ko iki kibazo yakiganiriyeho na Perezida Kagame, kandi ko kimuhangayikishije. Yavuze ko gukemura icyo kibazo aribyo bizagaragaza igisobanuro cy’akazi ke nka ambasaderi mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ikintu twaganiriyeho na Perezida twese twemeza ko habayeho ibibazo ariko twembi twagaragaje ubushake ko bidakwiriye kutubuza gukora ibyo tugomba gukora, ko bidakwiriye kutubuza gusubiza ku murongo umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ni umurimo udutegereje [ikibazo cya viza], ndakeka ko kugira ngo kuba mu Rwanda kwanjye kugire igisobanuro bigomba gukorwa kuko dufite ubushobozi bwo gukemura ibyo bibazo mu buryo butuma tujya mbere. Ni ibintu nasezeranyije Perezida kandi nanabishingira kubyo Perezida wanjye yakwifuje kubona.”

Ambasaderi Mpahlwa yavuze ko atahita avuga igihe bizaba byakemutse, gusa ngo nibyo agiye gushyiramo ingufu “kandi nizeye ko tuzabigeraho ku gihe.”

Ubwo Ambasaderi Twala yari agiye kuva mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko gukemura ikibazo cya viza ku Banyarwanda berekeza muri Afurika y’Epfo, ari umwanzuro wafashwe na Perezida Cyril Ramaphosa, ariko ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari we ugomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Ambasaderi mushya Mpahlwa yari asanzwe ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Mozambique, manda ye muri icyo gihugu yarangiye muri uyu mwaka. Yigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, anakora mu yindi myanya muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo guhera mu 2004. Ubwo Ambasaderi Mpahlwa yari ageze muri Village Urugwiro gutanga impapuro zimwemerera guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda

Mu biganiro, Ambasaderi Mpahlwa yijeje Perezida Kagame gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi

Ambasaderi Mpahlwa yavuze ko ikibazo cy’abanyarwanda bagorwa no kubona viza igana muri Afurika y’Epfo aricyo azashyira imbere

https://igihe.com/politiki