Perezida Paul Kagame yatangaje ko imikoranire ikwiye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda cyangwa se na Afurika muri rusange, ikwiriye ku gushingira ku bikorwa byubaka ibi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikaba abafatanyabikorwa beza badakomeza gutega amaboko bashaka amaramuko.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Battlegrounds cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

McMaster w’imyaka 58 yabaye mu gisirikare cya Amerika igihe kinini gusa ubu yagiye mu kiruhuko afite ipeti rya Lieutenant General.

Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w’ibyitwa “Battlegrounds” aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n’amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ikiganiro McMaster agirana n’abayobozi bakomeye mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bumve uburyo imikoranire y’ahahise yagenze n’iy’ubu uko yifashe mu guharanira iterambere ry’ahazaza.

Perezida Kagame yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari igihugu gikomeye, gikize, gifite ikoranabuhanga rihambaye, ariko hari ubwo abantu bajya bibeshya ko badakeneye ibihugu bito mu mikoranire.

Ati “Afurika cyangwa ibihugu bwite bya Afurika, byakora ikinyuranyo mu gihe dufite Amerika ifitanye imikoranire na Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’u Rwanda bigoye kugira ngo rwizere ko rushobora kugirana imikoranire ihamye kandi ihoraho mu ngeri zose na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda rwahoze mu masezerano ya AGOA arwemerera kohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe byarwo muri Amerika bidaciwe imisoro, ariko Perezida Trump akaza kurukuramo aruziza ko rwakuyeho icuruzwa rya caguwa nka kimwe mu byavaga muri Amerika.

Ati “Twari muri AGOA, hanyuma ubwo u Rwanda rwashakaga guteza imbere urwego rwarwo rw’inganda zikora imyenda, hanyuma bikagabanya ingano y’imyenda yambawe yinjira mu Rwanda, bamwe mu bantu bungukiraga muri ubwo bucuruzi na Amerika, hagati aho kandi imyenda myinshi yambawe yaturukaga mu Bushinwa bakayigurisha muri Afurika, ubwo twashakaga kubaka inganda zacu, abungukiraga muri ubu bucuruzi bagize uruhare mu gutuma ubutegetsi bwariho muri Amerika bushyiriraho ibihano u Rwanda.”

Yavuze ko bigaragaza ko igihugu gishatse kwiyubaka, birangira hari ibihano gihuye nabyo. Gusa yavuze ko mu myaka ishize, hari ibikorwa byafashije u Rwanda nko kubaka urwego rwarwo rw’ubuzima binyuze nko muri PEPFAR, anashima uburyo hari n’ubufasha iki gihugu cyahaye u Rwanda mu guhangana na COVID-19.

Perezida Kagame yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka yashize zanze no gukoresha yihariye yemeranywaho na buri wese muri Loni ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ntabwo twigeze twumva impamvu, ndetse twagiye no mu biganiro turavuga tuti niba muvuga Jenoside yakorewe Abayahudi, muravuga iyakorewe Abayahudi, ntimuri kuvuga uwo ariwe wese wapfuye muri icyo gihe ubwo Abahudi bicwaga. Gusa ku zindi mpamvu batigeze basobanura, bahitamo kuvuga ngo urabizi hari abandi bantu bapfuye, tujya mu mpaka.”

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo Amerika nk’igihugu gikomeye, kijya impaka ku kibazo cyafashweho umwanzuro n’Umuryango w’Abibumbye, “ku buryo tutumva ikibiri inyuma cyangwa ubyungukiramo”.

Yavuze ko iyo mikorere ituma bigora kumenya imibanire y’ahazaza y’ibihugu byombi mu gihe hari imyumvire nk’iyi.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bigira, ari uko usanga ibihugu bikomeye byibagirwa ko nabyo bifite ubwigenge, bishobora guhitamo ikibibereye.

Imikoranire ikwiye na Guverinoma ya Biden mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zose zishingiye ku cyo amategeko ateganya n’icyo abahanga muri siyansi batanga nk’inama mu kurwanya Coronavirus.

Avuga ko muri iki gihe hategerejwe urukingo, nta gihugu na kimwe kiratangira kubona izi nkingo mu gihe Amerika, u Burayi, u Buhinde n’ibindi bihugu byo byamaze kuzitumiza, byatangiye no gukingira.

Kuri Afurika, ibihugu byose biracyatonze umurongo birutegereje ndetse n’ingamba zose zashyizweho nta musaruro ziratanga.

Ubwo yavugaga ku mikoranire ikwiye hagati ya Afurika n’ubuyobozi bushya bwa Amerika, yagaragaje ko bukwiye gufasha ku buryo Afurika nayo igera ku rukingo nk’uko bimeze ahandi ku Isi.

Ati “Turamutse duhanganye n’iki kibazo cyihutirwa, twabaza tuti ni he Afurika ihagaze mu bijyanye no kwitegura guhangana n’ibyorezo by’ahazaza, ni ukuvuga gushora imari mu bikorwa by’ubuvuzi nk’uko babikoze nko muri PEPFAR n’ibindi.”

Yavuze ko ishoramari rigamije kubaka Afurika ku buryo iba umufatanyabikorwa mwiza wa Amerika ariryo rikenewe, ndetse ko ubu abafatanyabikorwa bahari bategereje ko Amerika ibegera bagakorana.

Ati “Ndatekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zungukira mu kugira abafatanyabikorwa yungukiraho aho kugira abakomeza kuyisaba imibereho.”

Imvano y’umutekano muke mu karere

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari bishingiye ku miyoborere, aho nk’ibitero bimwe na bimwe bigabwa mu Karere bituruka ku kuba rimwe na rimwe abaturage badafitiye icyizere ubuyobozi.

Yatanze urugero ku buzima bwe, avuga ko umuryango we wafashe inzira y’ubuhunzi ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko, bamwe bajya muri Uganda abandi bajya ahandi. Yavuze ko kugira ngo ibyo bibe, bifite amateka maremare ahera mu gihe cy’ubukoloni.

Ubwo Ingabo za FPR zabohoraga igihugu, yavuze ko inshingano zari ukubaka igihugu cyunze ubumwe kimeze neza kurusha uko cyari kimeze na mbere y’ubukoloni gusa nabyo kubigeraho, bigashingira ku ndangagaciro zihoraho zirimo gutekereza ku cyagirira akamaro abaturage.

Ati “Ugatekereza ku cyateza imbere imibereho myiza y’abaturage. Iyo imikoranire nk’iyo yo gutekereza inyungu z’abaturage itariho, hanyuma rimwe na rimwe ugasanga abayobozi barakora mu nyungu zabo bwite aho kuba abaturage, ibyo nta kabuza, birema ibyo turi kuvugaho by’ibitero bya hato na hato.”

Yavuze ko uburyo bwo kubikemura, ari uko ubuyobozi buba bushyize imbere inyungu z’abaturage. Iyo bibaye, imitwe yitwaje intwaro ibiri inyuma yisanga nta hantu ifite ho gupfumurira.

Yatanze urugero avuga ko aribyo byafashije u Rwanda, binyuze mu kuba abayobozi batega amatwi abaturage, bakumva ibibazo bafite.

Umukuru w’Igihugu yavuze ku mitwe y’iterabwoba iboneka muri Afurika, avuga ko ishingiye ku miyoborere n’ubushobozi bw’ibihugu mu kuyirwanya, uhereye ku mpamvu zatuma ibaho.

Yavuze ko kurwanya iyi mitwe mu buryo bwa gisirikare byonyine bidahagije, ahubwo bikwiye ko ikibazo cyayo kireberwa mu mizi, hagasesengurwa impamvu zituma ibaho aho inyinshi ziba zishingiye kuri politiki.

Yanditswe na Kuya 4 Gashyantare 2021

https://www.igihe.com/amakuru/