Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza bishyize hamwe mu itsinda ryihariye rigomba kotsa igitutu Guverinoma y’icyo gihugu kugira ngo yohereze mu Rwanda abantu batanu bihisheyo bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kane nibwo Senateri Stuart Polak yatangarije mu Nteko rusange ko iryo tsinda ryiswe All Party Parliamentary Group ryashyizweho nyuma y’uko hatanzwe ubusabe butandukanye ngo icyo gihugu cyohereze cyangwa kiburanishe abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kikabyima amatwi.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Senateri Stuart Polak yasabye Guverinoma ye kugira icyo ikora ngo abo bantu bagezwe mu butabera mbere y’inama ihuza ibihugu bikoresha ururimo rw’Icyongereza, CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena 2021.

Kuri uyu wa Kane ubwo yatangazaga iryo huriro rishya, Stuart yavuze ko nta kintu u Bwongereza bwigeze bukora ku busabe yatanze ariyo mpamvu hashinzwe itsinda ryihariye rikurikirana icyo kibazo.

Yagize ati “U Rwanda rwishimiye kwakira CHOGM kandi ruha agaciro gakomeye umubano warwo n’u Bwongereza […] niba tuvuga ku miyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu, ni ngombwa ko tubera abandi urugero.”

Abanyarwanda bamaze igihe bihishe mu Bwongereza kandi bakekwaho uruhare muri Jenoside, ni Emmanuel Nteziryayo; Vincent Brown (Bajinya); Charles Munyaneza; Célestin Mutabaruka na Célestin Ugirashebuja.

Mu 2017 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwafashe icyemezo cyo kwanga kohereza mu Rwanda abo bantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside mu gihe bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Ubusanzwe mu mategeko mpuzamahanga, ukekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu iyo udashobora kumwohereza mu gihugu yakoreyemo icyaha, ushobora kumuburanisha mu nkiko z’imbere mu gihugu aho abarizwa. Muri ibyo byose ntacyo u Bwongereza bwigeze bukora.

Bajinya Vincent akekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano rya hafi na Perezida Habyarimana Juvénal wari Perezida mu gutegura Jenoside no kwica Abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe.

Mutabaruka Célestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’interahamwe mu gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.

Munyaneza Charles yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro, na we aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse no kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi.

Célestin Ugirashebuja yavutse mu 1953. Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye. Bivugwa ko yatanze itegeko ku nterahamwe ryo kwica Abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini, abaha n’amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe.

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kane, 1994, Ugirashebuja yayoboye igitero cy’abagendaga bahiga ndetse bakanafata ku ngufu abagore.Akimara kugera mu buhungiro yakomeje gutangaza amagambo abiba urwango hagati y’Abanyarwanda.

Nteziryayo Emmanuel yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana. https://platform.twitter.com/embed/Tweet.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget- Senateri Stuart Polak yavuze ko u Bwongereza bukwiriye kuba intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu Uhereye ibumoso: Ni Célestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja na Charles Munyaneza bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bwongereza

Yanditswe na Kuya 23 Mata 2021

https://www.igihe.com