Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ni umwe mu bagore bake b’abanyapolitiki babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari birimo kudashyigikira ingoma y’igitugu ya Habyarimana, akitandukanya n’imigambi ya Jenoside n’ibindi byatumye ashyirwa mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, byari bizwi na benshi ko Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yari mu mazi abira, kuko ari umwe mu bantu bari bararwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi wa Perezida Habyarimana na Leta ye.

Ibi ni byo byatumye mu ijoro ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, UNAMIR, zohereza ingabo kujya kurinda urugo rw’uyu wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo adaterwa n’abasirikare barindaga Habyarimana bari barahiriye kumwirenza.

Mu ngabo zatabaye, harimo abasirikare batanu bakomokaga muri Ghana ndetse n’abandi 10 bakomokaga mu Bubiligi.

Mu gitondo cyari bukurikireho, Minisitiri w’Intebe yari ateganyijwe kujya kuri Radio y’Igihugu agatanga amakuru ku rupfu rwa Perezida ndetse akanahumuriza abaturage.

Mu myiteguro ya nyuma rero, uyu mubyeyi yafashe abana be abashyira se, nawe akomeza imyiteguro yo kujya gutanga ijambo kuri radio.

Aha abasirikare barindaga Habyarimana batungutse, babanza kurasana bikomeye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga urugo rwa Uwilingiyimana, birangira zitsinzwe ndetse zinatakaje abasirikare barimo Ababiligi 10.

Amaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, Uwilingiyimana yasohokanye n’umugabo we, Barahira Ignace, bitanguranwa kugira ngo baticanwa n’abana babo.

Uburyo Karamage yahishe umurambo wa Uwilingiyimana

Mu kiganiro na IGIHE, Karamaga Thadée wari ufite ipeti rya Kaporali mu Ngabo za FAR, akaba yarakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ashinzwe gushyingura abasirikare bitabye Imana, yasobanuye ko gahunda yo kwica Uwilingiyimana yaterwaga n’uko atumvikanaga na Perezida ndetse n’abasirikare bakuru, kuko yari ashyigikiye ishyirwaho rya Leta ihuriweho n’ubwo abandi batari babishyigikiye.

Yagize ati “Gahunda yo kwimica yatewe n’uko atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ntabwo abasirikare bakuru bari bamwishimiye, babonaga abangamiye umugambi wo kwica Abatutsi”.

Yavuze ko nyuma yo kwicwa, yakiriye umurambo we “Muri icyo gitondo, bamuzanye mu mbangukiragutabara, bamuryamishije ku kamatora gashya, bari bamwambuye guhera ku myenda y’imbere asigarana umupira ufite amabara w’amaboko maremare ahandi hose ntacyo yambaye. Bari bamurashe amasasu abiri, iryo mu mutwe no ku ibere, bamuzanye akivirirana ari kumwe n’umugabo we”.

Nyuma yo kumwakirana n’umugabo we bari bazanye mu modoka, Karamaga yasabwe n’umuyobozi we kumushyingura ako kanya, gusa ibi bimwanga mu nda.

Ati “Minisitiri w’intebe ni umuntu ukomeye, uba uzwi nk’Isi yose, rero nagize umutimanama, nkavuga nti ‘umuntu uzwi gutya kugira ngo afatwe ashyingurwe [mu buryo budakwiye], ibintu bishobora kuzankururira ishyano”.

Karamaga nibwo yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe yakoreshaga, iyari bukore nijoro ayishyira ku manywa mu gihe iyo ku manywa yayishyize nijoro, kugira ngo hatagira umenya ibyo ari guteganya akaba yamuvamo.

Ibi byakozwe kandi mu gihe Karamaga yari yasabye umuyobozi we ko yaza gushyingura Uwilingiyimana ku mugoroba saa Munani, byose kugira ngo abone uko ategura uburyo bwiza bwo guhisha umurambo we.

Yagize ati “Tukimara kuva ku buruhukiro, nagiye ku isanduku nari namushyizemo, nyinjiza munsi y’ameza ndamuhisha, noneho nkurura indi sanduku yarimo imirambo y’abasirikare, aba ari yo nerekana ko tugiye kumushyingura n’umugabo we”.

Karamaga afite urwibutso kuri Uwilingiyimana. Ati “Yangaga akarengane, akanga ivangura, yaraciye politiki y’iringaniza, bigatuma bamwanga bavuga ko asuzugura Perezida Habyarimana”.

Ku rundi ruhande, urugamba rwari rukomeje ndetse rugeze mu mahina, kuko ingabo za FPR zari zateye ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Mu guhunga, Karamaga avuga ko yasize yanditse ku mva ya Uwilingiyimana kugira ngo n’abandi bazayisanga bazamumenye, banamushyingure mu cyubahiro.

Iki gikorwa cya Karamaga, cyashimishije umuryango wasigaye wa Uwilingiyimana, kuko umukobwa we Umuhoza Marie Christine, yavuze ko “Uwo musaza akwiye gushimirwa ibikorwa yakoze, kuba yaramenye umurambo w’umubyeyi wanjye”.

Inshamake y’ubuzima bwa Agathe Uwilingiyimana

Agathe Uwilingiyimana, yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy’ amashuri abanza, yagiye kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976, yahawe impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire, ahita agirwa umwarimu w’imibare muri Ecole Sociale de Butare.

Muri uwo mwaka kandi, yasezeranye na Barahira Ignace bari bariganye, baza kubyarana abana bane.

Mu 1983, ubwo Uwilingiyimana yari afite imyaka 30 y’ amavuko, yabaye umwarimu w’imibare n’ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

Mu 1986, Uwilingiyimana yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, maze yoherezwa gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu 1989.

Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demorakasi (MDR) ritavugaga rumwe na Leta. Nyuma y’amezi ane, yahise agirwa Minisitiri w’Uburezi na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atanu ataravugaga rumwe na Leta.

Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Uwilingiyimana yibukirwa cyane ku buryo yakuyeho politiki y’iringaniza rishingiye ku moko ryabaga mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y’ amacakubiri.

Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y’inama hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda, asimbuye Dr. Nsengiyaremye wari Minisitiri w’Intebe.

Perezida Habyarimana yatoranyije Uwilingiyimana ngo abe Minisitiri w’Intebe kuko yumvaga azajya amuvugiramo, n’ubwo batari basanzwe bumvikana na mbere y’igihe. Ibi ariko si ko byagenze kuko Uwilingiyimana yakunze kwihagararaho, ndetse akaba yarigeze kubuza Habyarimana kumwita ’umugore’, kuko ’atari umugore we’.
Kugeza ubu, Uwilingiyimana abarwa nk’umwe mu ntwari z’u Rwanda, bitewe n’uruhare yagize mu kurwanya ikibi mu bihe byari bikomeye. Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe, yari umwe mu barwanya akarengane mu Rwanda, ndetse ntavuge rumwe na Perezida Habyarimana Uwilingiyimana yari umubyeyi w’abana bane, akaba yari azwi ku rugwiro yagiraga

https://igihe.com/amakuru