Itariki ya 27 Gicurasi 2021 ntizibagirana mu mateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Ni itariki yabaye intangiriro y’urumuri rw’icyizere hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imyaka 27 y’umwijima watewe no kwinangira kw’icyo gihugu ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iyi tariki nibwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bwa mbere yemeye uruhare rw’igihugu cye muri ayo mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Mu marangamutima menshi, Macron nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Macron ntiyeruye ngo asabe imbabazi mu buryo butomoye ariko imbwirwaruhame ye uburyo yari iteguye yumvikanishije ko igihugu cye gishaka imbabazi ziturutse ku ‘barokotse Jenoside’.

Yagize ati “Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.”

“Iyi nzira yo kuzirikana, binyuze mu madeni n’impano zacu, biraduha icyizere ko tuzayasohokamo twese dufatanyije. Muri iyo nzira, abanyuze muri iri joro ribi nibo bashobora kutubabarira, bakaduha impano y’imbabazi. »

Yari afite amarangamutima no kwicisha bugufi

Imbwirwaruhame ya Macron ntabwo yavuzweho rumwe mu Rwanda. Hari abumvise ibyo yakoze bihagije bakurikije uburyo ari we watinyutse kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside. Hari abandi bavuga ko bidahagije kuko ateruye ngo avuge ko ‘u Bufaransa busabye imbabazi’, ibyo yakoze bakabifata nko gucenga inkurikiza zakurikira kwemera urwo ruhare.

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Richard Gisagara yabwiye IGIHE ko ijambo rya Macron ryari riteguye neza kandi ryumvikana.

Yagize ati “Ijambo rya Macron narishimye rwose, ryari ijambo ryiza cyane kandi ryateguwe umwanya munini. Ntabwo ari ijambo rihutiyeho, yafashe umwanya ashaka amagambo agomba kuvuga , ni ikintu cy’amateka . Icya mbere nashimye ni ukunamira inzirakarengane yamara kubunamira akicisha bugufi akavuga ko akababaro kabo yakumvise, kandi ko hari uruhare rw’u Bufaransa.”

Kuba ateruye ngo avuge ko asabye imbabazi bitomoye, Gisagara ntabibonamo ikibazo. Yavuze ko abantu badakwiriye kwibagirwa ko Macron ari umunyapolitiki.

Ati “Yabonye ubundi buryo bwo kubivuga. Yavuze ko abakorewe icyaha aribo bonyine bashobora kugira umutima wo kubabarira ariko ntabwo yeruye ngo avuge ati ‘mbasabye imbabazi’. Wenda nka Perezida w’ u Bufaransa ni umunyapolitiki afite aho agarukira ariko muri rusange ijambo narishimye.”

Umuyobozi w’Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Avega-Agahozo, Mukabayire Valérie yavuze ko nk’abarokotse Jenoside, bishimiye cyane ijambo Macron yavugiye ku Gisozi.

Nk’umwe mu bari begereye Macron ubwo yavugaga ijambo ku Gisozi, Mukabayire yavuze ko ibyo yatangaje byaturukaga ku ndiba y’umutima.

Ati “Twe twanamurebaga hafi yari afite amarangamutima ubona ko bimuri ku mutima. Yavuze ko anemera uruhare rw’u Bufaransa, aganisha no ku mwenda u Bufaransa bufite kandi anavuga ko ba bandi baraye ijoro ari bo bakwiriye gutanga imbabazi, ko nibabona ko bakwiriye kuzitanga bazazitanga.”

Kuba atatomoye ngo avuge ko asabye imbabazi z’uruhare rw’u Bufaransa mu mateka mabi y’u Rwanda, Mukabayire ntabwo abibonamo ikibazo.

Ati “Ni uburyo bwe bwo kuvuga, hari aho yavuze ko Jenoside nta magambo wabona yo kuvuga usaba imbabazi kuri Jenoside, abarokotse bo bafite uko babyumva nibo batanga imbabazi. Ni amagambo ye yashatse kubinyuzamo ariko ni intambwe.”

No kuba yavugiye ijambo ku rwibutso rwa Gisozi, ngo ni intambwe ikomeye kuko nta bandi bayobozi bakuru bagiye basura urwibutso, ngo bahavugire ijambo rikomeye nk’iryo.

Mukabayire kandi yongeyeho ko ijambo rya Macron ritanga icyizere ku busabe u Rwanda rwari rumaze igihe rutanga bwo gufata abakekwaho Jenoside bihishe muri icyo gihugu.

Ati “Birwaga badusekera, batwishongoraho no kudukina ku mubyimba bazi ko ntawe uzabakoraho. Macron yavuze ko nta n’umwe uzacika ubutabera, ni ikintu cyiza.”

Yimanye inkoni yo kumukubitira mu Bufaransa

Umwaka utaha wa 2022, hateganyijwe amatora ya Perezida mu Bufaransa kandi biteganyijwe ko Macron azongera kwiyamamaza kuko Itegeko Nshinga ribimwemerera.

Amatora yo muri icyo gihugu aba akomeye cyane by’umwihariko ku bakandida kuko ikosa rimwe rishobora gutuma abari bamushyigikiye bamushiraho.

Macron n’ubusanzwe igikundiro cye mu Bafaransa kimaze iminsi kidahagaze neza ahanini bitewe n’ibibazo birimo iby’iterabwoba, ubukungu n’ibindi bimaze igihe.

Kwemera ku mugaragaro uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bishobora guha icyuho abatavuga rumwe na we cyane cyane abahoze mu butegetsi bwagize uruhare muri Jenoside bagifite ijambo rikomeye muri politiki y’u Bufaransa.

Umusesenguzi mu bya Politiki, Albert Rudatsimburwa yabwiye IGIHE ko Macron yari afite impamvu mu kwirinda gutomora neza uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside kugira ngo itaba inkoni izifashishwa n’abamurwanya mu matora ataha.

Ati “Uburyo yabivuze hari abaza kumunenga mu Bufaransa ariko ntabwo yabahaye inkoni yo kumukubita. Na we arabizi ko udapfa guhindura ibintu byageze ku mugaragaro, kuvuga ko abawe bafitemo uruhare, ni guhita ukurura abazakurwanya.”

“Bishobora gutuma abura amahirwe yo gutorwa cyangwa akabona abantu benshi bamurwanya. Aramutse atongeye gutorwa twaba tubihombeyemo kuko afite icyerecyezo kandi yashatse kwerekana ko yubaha u Rwanda, ko anumva aho u Rwanda rwigeje nyuma y’ibyo byose.”

Rudatsimburwa yavuze ko no kuba byonyine yemeye ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu gikomeye ndetse kirenze ibindi bihugu byasabye imbabazi.

Ati “Kuri twebwe ni ikintu gikomeye kurusha n’abandi bose baje. Icyo u Bufaransa bwakoze ni akataraboneka kuko bo bari ku ruhembe, si nka ba bandi bavuga ngo mutubabarire kuko tutahabaye, bo bari bahari bari ku rundi ruhande. Ibyo byose kubihakana arabihagaritse.”

Nubwo yanyuzwe, Richard Gisagara we yavuze ko atishimiye uburyo Macron yongeye gusubiramo ko abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babikoze ‘buhumyi’ batabizi.

Gisagara yavuze ko ibimenyetso byose bihari byerekana ko Perezida François Mitterrand n’ibyegera bye bari bazi ibyaberaga mu Rwanda ariko bagahitamo guceceka no gufasha Leta yateguraga Jenoside.

Inkuru bijyanye: https://www.youtube.com/embed/on94nOuCvKw Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi Ubwo Perezida Macron yasobanurirwaga mbere yo gutambagizwa ibice bigize urwibutso rwa Gisozi Aha Perezida Macron yasobanurirwaga amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré niwe watambagije Perezida Macron ibice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Macron yandika mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Kigali

Perezida Macron yavuze ko abari bayoboye u Bufaransa ubwo Jenoside yategurwaga, birengagije ibimenyetso byose byababuriraga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside Perezida Macron yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni Perezida Macron yavuze ko igihugu cye gifite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Macron ahobera Umuyobozi w’Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Avega-Agahozo, Mukabayire Valérie

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse

Yanditswe na Kuya 29 Gicurasi 2021

https://igihe.com/politiki/article/yimanye-inkoni-yo-kumukubitisha-mu-bufaransa-amarangamutima-ku-ruzinduko-rwa