Nyuma y’imyaka itandatu u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda, birasa n’aho uyu mwanya ugiye kubona uwicaramo kuva ubwo Macron agiriye uruzinduko i Kigali, agatangaza ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, harimo no kumugezaho ugiye guhagararira igihugu cye nka Ambasaderi.

Magingo aya, ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biyoborwa na Chargé d’affaires witwa Jérémie Blin wasimbuye Etienne de Souza. Ambasaderi iki gihugu giheruka mu Rwanda, ni Michel Flesch, wasoje imirimo ye muri Nzeri 2015 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ruzinduko Macron aheruka kugirira mu Rwanda, yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye no kuba u Bufaransa bwakongera kugira Ambasaderi i Kigali. Amakuru avuga ko Macron yagennye ko Antoine Anfré ariwe ugomba kumuhagararira.

Jeune Afrique yatangaje ko Anfré w’imyaka 58 usanzwe ari umuntu umenyereye dipolomasi na cyane ko ari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

Izina ry’uyu mugabo rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert, aho ririmo inshuro 36.

Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Agaragazwa nk’umuntu wari hagati mu guhuza Minisiteri y’Ingabo n’Abakozi bo mu Biro bya Perezida François Mitterrand, bari baraciye umurongo utukura kuri FPR Inkotanyi bakiyemeza kuyirwanya bashyigikiye Habyarimana wari ku butegetsi icyo gihe.

Muri iyi raporo ariko, uyu mugabo agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, aho we ubwe yanditse ati “ibikorwa byacu muri kiriya gihugu bikwiriye guhinduka”, akagaragaza ko u Bufaransa bufite ubushobozi bwo kubigenza gutyo.

Ni umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, yari ishyigikiye bidasubirwaho ubutegetsi bw’Abahutu. Iyi raporo igaragaza ko abantu bose bari bashyigikiye ko umurongo w’u Bufaransa icyo gihe uhinduka, bagiye bigizwayo umwe ku wundi, ari nako byagenze kuri Antoine Anfré wategetswe kwegura ku buyobozi bwa DAM.

Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 agizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger, ni umwanya atatinzeho kuko yashinjwe na Leta ya Niger kuba umuntu uyinenga cyane aza kuva kuri izo nshingano muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015. Anfré (uri ibumoso imbere) yahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Nige

Yanditswe na Kuya 2 Kamena 2021

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/anfre-uvugwa-muri-raporo-ya-duclert-ashobora-kugirwa-ambasaderi-w-u-bufaransa