Ukuyemo politiki mbi yise Inkotanyi abanzi abareba hafi bakabisamira hejuru, guhera kera na kare Abanyarwanda bahoze ari umwe.

Ingaruka za Covid-19 ziri kudukanda twese zititaye ku nkomoko y’umuntu cyangwa ’ubwoko’; Nzaramba yo mu 2015 ntiyarebye amazuru cyangwa amaso.

Abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu babyumvise kare. Imyaka ibiri urugamba rutangiye, urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwirengagije ibitutsi n’icyasha zari zarambitswe na Leta ya Habyarimana, zatinyutse gushimangira ko icyo Abanyarwanda bapfana kiruta icyo bapfa maze ku bwumvikane n’abari urubyiruko rw’ishyaka PSD bategura umukino wabahurije ku Mulindi, ababarwanyaga amagambo ashira ivuga.

Imyaka igiye kuba 28 habaye umukino wahuje urubyiruko rw’Abakombozi bo mu Ishyaka rya PSD n’Inkotanyi za FPR mu 1993. Bamwe mu bateguye uyu mukino bavuga ko nubwo icyari kigamijwe kitahise kigerwaho, cyabaye imbarutso yo guharanira kwibohora k’u Rwanda. Ni umukino wa gicuti wabaye ku wa 18 Nyakanga 1993.

Uyu mukino wari ufite byinshi usobanuye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse wabaye intangiriro ya bamwe mu kwiyunga ku Nkotanyi kugira ngo baharanire ko amahoro aboneka, mu gihe ku Banyarwanda bari mu bice byagenzurwaga na Leta batangiye kubona ko Inkotanyi atari mbi nk’uko Leta ya Habyarimana yabibabwiraga.

Igitekerezo cyo gukina uyu mukino cyavuye he?

Ruberangeyo Théophile wari Visi Perezida w’Abakombozi b’Ishyaka PSD, yabwiye IGIHE ko uyu mukino bawutekereje ubwo hari amahoro, imirwano isa n’iyahosheje.

Ati “Twari mu gihe cy’agahenge ariko kikajyana n’igihe cy’imishyikirano. Hari haranashyizweho uduce twiswe ‘Zone Tempo’ n’ubuyobozi Inkotanyi zari zarumvikanyeho na leta.”

Yakomeje avuga ko muri icyo gihe urubyiruko rwo muri PSD rwari ruziranye n’urwo mu Nkotanyi kuko habagaho kugenderana nubwo byakorwaga rwihisha.

Ati “Haje igitekerezo cy’urubyiruko rwa PSD [Abakombozi] n’urw’Inkotanyi [FPR], twaragenderanaga nubwo byari rwihishwa; hari n’inama yigeze kuduhuza i Kabgayi muri 1993, duhura turi urubyiruko rwa PSD, urwa FPR na MDR itarazamo biriya bya Power. Twiteguraga ko habaho gushyiraho guverinoma yumvikanweho n’inteko.”

Ruberangeyo yavuze ko igitekerezo cyo gukina uyu mukino cyavuye mu rubyiruko rw’Abakombozi rwari ruyobowe na nyakwigendera Karanganwa Emile wari ufite ingero z’ahandi imikino yahuje abari bahanganiye mu ntambara.

Ati “Byavuye muri twebwe, njye nari Visi Perezida w’Abakombozi ariko tukagira Perezida wacu Karanganwa Emile [yishwe muri Jenoside], yari umuntu we wize no hanze [muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika] wari uzi n’amateka y’intambara nyinshi zirimo izo muri Vietnam n’ahandi, noneho turavuga tuti ’hari ahantu tuzi imikino yahuje abantu barwanaga hakaza kuvamo ibintu by’amahoro’.”

Nyuma yo kwemeranywa kuri icyo gitekerezo ngo ni bwo impande zombi [PSD na FPR] zemeranyijwe ko uwo mukino wazabera ku Mulindi ahari ibirindiro by’Inkotanyi.

Ati “Duhamagara rero abantu bari bahagarariye FPR bari bari muri GOM [Misiyo y’Amahoro ya ONU mu Rwanda, yasimbuwe na MINUAR], tureba umugabo witwa Rwigamba Philbert, tuganira na we twumvikana ko tugiye kubibwira impande zombi zituyobora, na we ajya kubibwira abayobozi ba FPR, natwe tujya kubibwira aba PSD barimo nyakwigendera Ngango Félicien na Gafaranga, abo bari muri Komite Nyobozi ya PSD, ni uko turavuga tuti ’rero tugiye gukina umupira.’”

Ruberangeyo yavuze ko icyari kigamije hategurwa imikino ari ukugaragaza ko urubyiruko rudashyigikiye intambara ahubwo rwifuza ko habaho gushyikirana hagati ya Leta ya Habyarimana n’Inkotanyi.

Ati “Icyari kigamijwe mu by’ukuri twagiraga ngo havemo ikintu kigaragaza ko twebwe urubyiruko tudashaka intambara, dushaka amahoro, tuti ‘ntabwo twumva impamvu Habyarimana adashyikirana n’Inkotanyi noneho urugamba rw’amasasu rugahagarara, tukareka kandi no kugendera muri ya mashyaka yacu’. PSD yari muri ya mashyaka yarwanyaga Habyarimana, dushaka amahoro, dushaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda.”

“Icya kabiri, twashakaga kwereka Abanyarwanda ko Inkotanyi uko bazivugaga si ko zari zimeze, bari Abanyarwanda kimwe natwe, bari Abanyarwanda barumuna bacu, bakuru bacu, bamwe twari tunaturanye, ababyeyi bacu bamwe bari babazi, dufite icyo dupfana ntabwo ari abanyamahanga. Ntabwo ari Abagande nk’uko babitaga ngo Inkotanyi ni Abagande bateye u Rwanda. Ikindi gikurikira na none ni uko bavugaga ngo ni inyenzi, imburagasani, inzoka, ngo bafite imirizo n’ibindi. Twagira ngo tubereke ko ari abantu nkatwe.”

Mbere yo gufata urugendo rugana ku Mulindi [aho Inkotanyi zari zarashinze ibirindiro], mu batoranyijwe bagiyeyo harimo n’abo mu yandi mashyaka nk’uko Ruberangeyo yakomeje abigarukaho.

Ati “Twari kumwe n’abantu batazumva bo muri PSD, duhamagara n’abandi bo mu yandi mashyaka, tuti ’muze muzirebe kuko twe twari tubazi kuko twajyaga duhura na bo kandi tukanaganira na bo.’”

Uburyo hatoranyijwe abakinnyi b’Abakombozi

Ku ruhande rw’Abakombozi, Gatari Jean Marie Vianney ni we wari ushinzwe gutoranya abakinnyi mu mupira w’amaguru [yishwe muri Jenoside] mu gihe Ruberangeyo yari ashinzwe gutoranya abakinnyi muri Volleyball.

Ruberangeyo yagize ati “Aba Volleyball twabakuye muri GSO Butare barimo ba Bayingana na Rulisa na Théophile, barahari. Hari abandi twatwaye bo muri Petit Seminaire yo ku Karubanda, dutwara n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu mupira w’amaguru, twafashe abo muri Junior [ikipe y’abato] ya Rayon Sports kuko Gatari yari umukunzi wayo ukomeye, dutwara ba Mutijima Janvier, Mutana, Mugunga n’abandi. Hari n’abo twavanye muri Mukura no mu Bugesera. Bugesera yari ifite ikipe ikomeye cyane y’urubyiruko rwa PL ariko twarabasobanuriye tubatwara muri PSD.”

Imyitozo y’umupira w’amaguru yakorerwaga Imburabuturo no kuri Tapis Rouge i Nyamirambo mu gihe iya Volleyball yaberaga kuri Rafiki.

Hakinwe imikino ibiri

Imikino itatu yari yumvikanyweho ko izakinirwa ku Mulindi ni umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball. Gusa, uyu wa nyuma ntiwakinwe nk’uko Ruberangeyo yabisobanuye.

Ati “Twagombaga gukina Umupira w’amaguru kandi twarakinnye koko kuri iyo tariki ya 18 Nyakanga 1993, dukina na Volleyball. Muri Football badutsinze ibitego 2-0, muri Volleyball tubatsinda amaseti 3-0 kuko twari twajyanye abasore babizi. Basketball ntabwo byashobotse kuko nta kipe bari bafite. Nyuma yaho havuzwe imbwirwaruhame z’abayobozi b’impande zombi kandi twakiriwe mu buryo bwa Kinyarwanda, bwiza cyane. Twabonaga ko bishobora guherwaho n’abarimo Habyarimana akemera Inkotanyi n’amashyaka yamurwanyaga.”

Mu mupira w’amaguru, ibitego by’Inkotanyi byinjijwe na Kabanda Innocent mu bice byombi mu gihe muri Volleyball, Abakombozi batsinze kuri 15-10, 17-16 na 15-13.

Umukino w’umupira w’amaguru wasifuwe na Rugira Léonce mu gihe uwa Volleyball wasifuwe na Nshimiyimana Innocent ndetse kuri ubu aracyari umusifuzi w’uyu mukino.

Ruberangeyo yavuze ko mu myiteguro bibwiraga ko Inkotanyi nta bikoresho bigezweho zifite, bajyana inkweto zoroshye z’amenyo 13, ariko batungurwa no gusanga zo zifite imyenda myiza ndetse zikinisha inkweto zigezweho z’amenyo atandatu mu gihe bibwiraga ko ziri bukinishe inkweto zikoresha mu kazi ka buri munsi.

Kugera ku Mulindi kw’Abakombozi byari bigoranye ndetse na nyuma yo kuvayo ntibyabagendekeye neza

Muri nimero 80 y’ikinyamakuru Kanguka, umunyamakuru wacyo yanditse ko ubwo Abakombozi bari bageze mu Rukomo, bahagaritswe n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari kuri pozisiyo, barababaza bati “Murajya he mwa Bakombozi mwe?”.

Me Ngango Félicien wari uyoboye abakinnyi n’ababaherekeje, arabasubiza ati “Nimutuvire mu nzira tugiye gutera n’Inkoranyi.”

Abari kuri lisiti yari yemewe na Minisiteri y’Ingabo ni bo bemerewe gukomeza urugendo, abandi barimo abanyamakuru n’abanyamashyaka bari batanze amafaranga y’urugendo barabangira, basubira i Kigali mu gihe hari abanyuze izindi nzira zirimo i Kinihira, berekeza ku Mulindi.

Ruberangeyo yabwiye IGIHE ko bitari byoroshye gutoranya abajya ku Mulindi kuko ababyifuzaga bari benshi.

Ati “Tumaze gutangaza ko tugiye kugenda, urubyiruko rwinshi rwo mu mashyaka yarwanyaga MRND na CDR, rwashatse ko tujyana ariko mbere na mbere twagombaga kujyana abakinnyi twari twatoranyije mu makipe atandukanye, Abakombozi n’abayobozi babo. Umubare batwemereye ni uwuzuye imodoka ya Onatracom, iyo ni yo yagiye, tugeze ku Mulindi twabonye n’abandi banyuze kuri Base kuko ho na Kinihira hari mu gace katarangwamo imirwano.”

Muri iyi nimero y’ikinyamakuru Kanguka hari aho umunyamakuru yanditse ko “Inkotanyi zizi gutegura ibintu” mu gihe kandi hari ahandi avuga uburyo zakiriye neza urubyiruko rw’Abakombozi rukanezerwa.

Ruberangeyo yavuze ko nubwo abagiye ku Mulindi bari benshi cyane, ariko abasubiye i Kigali bari mbarwa kuko benshi bishimiye kugumana n’Inkotanyi.

Ati “Ni ukuvuga ngo ya Bisi yacu twari turimo, twagiye kubona dusanga abayisubiyemo tujya i Kigali ni 1/3, abandi bigumiye mu Nkotanyi. Na bamwe bagiye ku giti cyabo bagumyeyo, abatashye ni mbarwa. Ba bakinnyi bacu, ba Bakombozi, bose bigumiyeyo. Baranyuzwe, bashimye imibereho y’Inkotanyi ariko na kwa gushaka guharanira amahoro, bakarwanira kwibohora bituma bagumayo. Twasubiyeyo turi abayobozi gusa, ni ukuvuga izo ntumwa. ”

Nk’uko byari byagenze bakererezwa mu Rukomo na Ngondore bigatuma amasaha abafata kugeza ubwo umukino w’umupira w’amaguru wakinwe iminota 70 gusa ubwo watangiraga saa Kumi n’igice no gutaha ngo ntibyaboroheye.

Ruberangeyo yavuze ko ubwo bari mu nzira basubira i Kigali, babajijwe aho abandi bajyanye basigaye ndetse ngo kugira ngo bave aho byasabye ko hahamagarwa muri Etat Major i Kigali.

Ati “Twageze aho bita Ngondore [ubu ni muri Gicumbi], ni ho hari umupaka wa zone hagati y’Inkotanyi na zone yo kwa Habyarimana. Tuhageze abasirikare ba Habyarimana bati ntimutambuka, bati ‘iyi bisi ko yari yuzuye ubu ikaba icagase, abandi bari he?’ bati ‘turabica’. Habaye ibiganiro bikomeye cyane hagati y’Inkotanyi no kwa Habyarimana, byasabye ko babanza guhamagara muri Etat Major kuko ndibuka ko Afande Kayitare ni we waje aradusuhuza muri iyo modoka aratubwira ngo muhumure ntacyo muba.”

Nyuma yo kugera i Kigali na bwo ngo ntibyari byoroshye, abari bavuye ku Mulindi bijunditswe na bamwe muri bagenzi babo bari bashyigikiye Leta ya Habyarimana.

Ati “Tugeze i Kigali nabwo baradutoteje bikomeye. Icyo gihe PSD yari itangiye kuzamo abantu bo ku ruhande, ba ‘Power’, abo ntibigeze batwakira neza barimo ba Ndungutse,Rafiki Hyacinthe, abo baraturwanyije bihagije ndetse bajya no guteranya ku bayobozi bakuru, ariko tukagira abandi bayobozi bari bakeneye impinduka. Wasangaga twihishahisha kuri bamwe na bamwe n’amafoto twagiye twifotoza n’Inkotanyi kuko hari abo twasanze ari benewacu, ayo mafoto twagiye tuyahisha cyangwa ukayaca kugira ngo hatagira umenya ko wagiyeyo.”

Yakomeje avuga ko urutonde rw’abagiyeyo rwari ruzwi ndetse benshi muri bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari hateganyijwe imikino yo kwishyura

Ubwo impande zombi zahuriraga ku Mulindi hagakinwa iyo mikino, abayobozi bazo bemeranyijwe ko hazabaho umukino wo kwishyura wazakinwa haramaze gusinywa amasezerano y’amahoro. Gusa ntiwabaye.

Ruberangeyo yagize ati “Ibyo ntabwo byashobotse, urumva hari muri Nyakanga 1993 noneho n’uburyo baturebye ay’ingwe, aho tunyuze hose tugenda twihishahisha, byagiye biba bibi, amahoro twavugaga ngo arabonetse, tuyishimiye ngo tugiye gukina ngo abayobozi bacu ba PSD bagiye kubonana n’aba FPR barimo Afande Paul Kagame, ni bwo byagiye biba bibi, imirwano irongera irubura. Byari birangiye, ntabwo twari gushobora kubamahagara ngo baze bakinire i Kigali. Muri Mata y’umwaka wakurikiye ni bwo hahise haba Jenoside, hari n’abantu bicujije impamvu batagumye mu Nkotanyi.”

Yakomeje avuga ko urwego bari bagezeho rwatangaga icyizere kuko Interahamwe barazirwanyaga.

Ati “Twe twizeraga ko aho twari tugeze mu kurwanya Habyarimana n’amashyaka ya opozisiyo tutari twazamo iyo ‘Power’; yaba Power PL, MDR n’abo bake bagaragaye muri PSD, twumvaga dufite ingufu kuko interahamwe twarazirwanyaga. Abakombozi barwanya interahamwe tukabatsinda ariko twagiye kubona tubona ba Bakombozi twabaga turi kumwe turwanya interahamwe ni bo barwanyije benewabo baturwanyije, bicamo benshi.”

Ruberangeyo yavuze ko nubwo icyo bari bagamije batakigezeho 100% ariko habaye umusingi wo guharanira amahoro ndetse urubyiruko rumwe rwiyemeza gufatanya n’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yavuze ko kandi yashimishijwe no kubona abarimo Perezida Kagame kuko yahoraga abyifuza ndetse akaba yaranyuzwe n’uburyo yabakiriye.

Ati “Nahoraga nifuza kubona imbonankubone Afande Kagame na Afande Kayitare, nishimiye kubabona ku Mulindi, nkanishimira urugwiro rukomeye Afande Kagame Paul yatwakiranye. Ndashima cyane ubutwari bamwe mu bayobozi bacu bagize, bakatwemerera kujya gukina n’abo Leta ya Habyarimana n’abambari be bitaga umwanzi.”

Imvugo y’umunyamakuru wa Kanguka yararikoroje

Umupira w’Abakombi n’Inkotanyi, zirongeye ziradutsinze bahu!!! ni wo mutwe w’inkuru ya Kanguka, yanditswe kuri uwo mukino wahuje urubyiruko rwa PSD n’urwa FPR.

Ruberangeyo yabwiye IGIHE ko iyo mvugo itaguye neza abari bagiye ku Mulindi kuko itishimiwe n’abo ku ruhande rwa Habyarimana.

Ati “Iyo mvugo ni yo yari idukozeho kurusha n’ibindi byose. Kwa Habyarimana bari batsinzwe ubwo Inkotanyi zagarukiraga i Rulindo hariya hari Akarere. Ku muhanda bari baranditseho ngo RPF n’irangi ry’umweru noneho Kayiranga [umunyamakuru] na we ati ‘Turongeye turatsinzwe bahu’, iyo mvugo yari idukozeho, uretse ko bagombaga kutwica, nta kundi byari kugenda kuko Jenoside yari yarateguwe.”

Umunyamakuru Kayiranga Marcellin wanditse iyi nkuru iri muri nimero 80 y’Ikinyamakuru Kanguka, na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakinnyi bari bitabajwe ku mpande zombi mu mupira w’amaguru:

Abakombozi FC: Sindambiwe Jean Claude, Uwizeyimana Jean Pierre, Nyacumi Viateur, Bahati Eric, Bembo-Boke Modeste, Uwizeye Emmanuel, Gakombe Pierre, Byamugema Jean Paul, Hakizimana Christian, Mugoyi, Ntawuhiganayo, Habiyakare, Nzamwita M., Marara, Rugumire, Rusingizandekwe Jean Marie Vianney, Ntirenganya Evariste, Nsengiyumva Fabien, Umutijima Janvier, Gatera Callixte, Kaberamanzi Joseph, Icyimpaye Aimable na Mutana Athanase.

RPA: Murwanashyaka Théogène, Byusa Wilson (c), Bayingana Vincent, Kanuma Gilbert, Hakizimana John, Nahimana Michel, Kabanda Damascène, Pompidou, Jean Marie, Charles, Rene,- Hitimana Damien, Murinda Eric, Kalisa C., Sesonga Arcade na Ngenzi. Umutwe w’inkuru ya Kanguka ivuga ku mukino wahuje Inkotanyi n’Abakombozi wararikoroje

https://www.igihe.com/imikino/article/ibyihariye-ku-mukino-wahuje-inkotanyi-n-abakombozi-mu-1993-leta-ya-habyarimana