Imyaka itanu igiye gushira Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa atanze, agatabarizwa mu Rwanda, igihugu yari amaze imyaka 56 adakandagiramo nyuma yo kubuzwa kukigarukamo ku maherere.

Kigeli V yavuye mu Rwanda muri Kamena 1960 ubwo yabwirwaga ko muri Nyakanga uwo mwaka, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Dag Hammarskjöld azaba ari i Léopoldville (Kinshasa) muri Congo. Yamushakaga ngo baganire ku bibazo bya politiki n’imvururu byari biri mu gihugu guhera mu 1959.

Umwami yasabye Guverineri wa Ruanda-Urundi wari Umubiligi, pasiporo ngo azagende bahure, babanza kuyimwima ariko bageze aho bava ku izima

U Rwanda aruherukamo ubwo kuko na nyuma uburyo yakoresheje ngo yinjire rwihishwa, Ababiligi baje kumenya ko yageze i Nyamirambo bakamwuriza indege bakamusubiza mu buhungiro.

Ikibazo cya Kigeli V cyakomeje kuzurungutana mu Muryango w’Abibumbye (Loni) ndetse nticyaburaga ku meza y’ibiganiro igihe u Rwanda rwasabaga ubwigenge.

Kigeli akimara kuva mu gihugu, Ababiligi n’amashyaka yari ashyigikiye Abahutu ku isonga harimo Parmehutu rya Grégoire Kayibanda, yihutiye gukuraho ubwami. Tariki 28 Mutarama 1961, Parmehutu yakoresheje inteko idasanzwe i Gitarama, ikuraho ubwami n’umwami, ivuga ko u Rwanda rubaye Repubulika mu cyiswe ‘Coup d’Etat’ y’i Gitarama.

Byashimangiwe muri Nzeri uwo mwaka ubwo habaga amatora ya kamarampaka, hafi 80% by’abayitabiriye bakemeza ko badashaka Kigeli n’ubwami.

Icyo kibazo cyakomeje kuba ihurizo mu gihe u Rwanda rwasabaga ubwigenge muri Loni ndetse imwe mu myanzuro rwagiye ruhabwa ntiyubahirizwe harimo no gutahuka k’umwami.

Nk’Inteko Rusange ya Loni yateranye ku wa Gatanu, tariki 15 Kamena 1962, higwa ku hazaza h’u Rwanda n’u Burundi mu gihe bizaba bimaze kubona ubwigenge, Kigeli wari umaze imyaka ibiri mu buhungiro yongeye gukomozwaho.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Habamenshi Callixte na Rugira Amandin wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Rugira yavuze ko u Rwanda rutabona Kigeli nk’Umwami ngo kuko “yakuweho na revolusiyo ya rubanda ndetse na Kamarampaka ikaba yaratoye yamagana Ubwami.”

Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifata ikibazo cy’umwami nk’icyakemutse kera umunsi ubwami bukurwaho. Haramutse hari n’icyo kuganiraho, umwami nta kindi yaba ari cyo uretse umuturage usanzwe kandi ibyo yarabyanze.”

Minisitiri Habamenshi yavuze ko kuba u Rwanda n’Umwami badahuza ngo yemere gutahuka, bisobanuye ko “Iki kibazo kizakemurwa n’Inteko rusange kuko Guverinoma y’u Rwanda ntimufata nk’Umwami.”

Uwari uhagarariye u Bubiligi yabajije Guverinoma y’u Rwanda niba mu gihe gutahuka kwa Kigeli bidakunze, hatabaho kumugenera umushahara cyangwa se pansiyo izajya imutunga nk’uwahoze ayoboye igihugu kugira ngo habeho ‘ubumwe n’ubwiyunge’ mu gihugu.

Habamenshi yavuze ko umwami ubwe yivugiye ko nta pansiyo ashaka nubwo na Guverinoma y’u Rwanda ibya pansiyo itabyemeraga. Uyu Minisitiri yavuze ko byaba byiza Loni imuhaye akazi aho kumugenera pansiyo.

Ati “Kigeli ni umusore, byaba byiza ahawe akazi na Loni, byananirana u Bubiligi bukamucumbikira. Ndabizi neza ko Umwami Kigeli afite uburyo bwinshi bwo kumubeshaho.”

Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni ntabwo banyuzwe n’ibisobanuro bya Habamenshi, babaza impamvu Leta y’u Rwanda ititeguye gutanga ibitunga Kigeli mu gihe yaba ashatse kuguma mu mahanga.

Rugira Amandin yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda idafata Kigeli nk’uwayoboye igihugu, bityo ko batumva icyo pansiyo yaba imaze.

Ati “Ubundi kugira ngo umuntu ahabwe pansiyo, agomba kuba yarakoreye igihugu. Rero dukurikije amikoro u Rwanda rufite, mu gihe dukomeje gusaba inkunga mvamahanga, ntabwo byatworohera kumva uburyo ayo mafaranga nitugira amahirwe tukayabona, azakoreshwa nka pansiyo y’umuntu utaragize icyo akorera igihugu.”

Uwo munsi wasojwe nta murongo ugaragara ikibazo cya Kigeli gihawe ndetse ni na ko byakomeje mu minsi yakurikiyeho kuko u Rwanda rwarinze ruhabwa ubwigenge kitarakemuka, gisa nk’ikibagiranye kuva ubwo.

Ubwo Kigeli yamenyaga ko atemerewe gusubira mu Rwanda, yahungiye muri Tanzania, aza kuhava ajya muri Uganda ahaba igihe kinini na ho aza kuhava ajya muri Kenya.

Yavuye muri Kenya afashijwe na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, gusa agezeyo agorwa no kubona aho aba, abayobozi b’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi ni bo bamufashe bamucumbikira muri hoteli kugeza ubwo Amerika imwakiriye nk’impunzi mu 1992.

Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama wa Kigeli akaba n’inshuti ye magara, yigeze kubwira IGIHE ko yigeze kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yoherejwe na Perezida Kagame, ajyanye ubutumwa bwo gusaba Kigeli gutahuka, ariko atitwa umwami, ahubwo ko azafashwa agahabwa buri kintu cyose akaba mu gihugu nk’umwami uri mu kiruhuko.

Mpyisi ati “Kagame nijye yoherejeyo ngo njye kuganira na we atahe bamuhe ibyo byose [imodoka, inzu, n’ibindi] ariko abe umwami ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru atari umwami, kuko ntabwo Perezida n’Umwami babangikana.”

Ibyo Kigeli yarabyanze, avuga ko icyifuzo cye ari ukugaruka nk’umwami, byakangwa akaguma mu mahanga kandi ko amaherezo “azwi n’Imana”.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze tariki 16 Ukwakira 2016 muri Leta ya Virginia muri Amerika. Yatabarijwe tariki 15 Mutarama 2017 i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe mu 1959. Umwami Kigeli yabujijwe kugaruka mu gihugu ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bwa Congo Kigeli yagiye hirya no hino asaba ko ikibazo cye kimenyekana kigakemurwa ariko biba iby’ubusa Kigeli yabujijwe kugaruka mu gihugu akiri muto kuko yari afite imyaka 23 Umwami Kigeli V yamaze imyaka 56 mu buhungiro ari naho yatangiye

Uko umwami Kigeli V yimwe pansiyo mu 1962 hitwajwe ko atayoboye u Rwanda