Abitabiriye inama ngarukamwaka ya kabiri ku miyoborere myiza ihuza intumwa ziturutse mu Muryango w Ibihugu bigize Akarere ka Afurika y Uburasirazuba bamaganye inkunga z amahanga zigenerwa ibihugu bigize aka karere mu rwego rwo gutegura amatora, bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka mu biba byayavuyemo.

Iyo nama yamaze iminsi itatu, yitabiriwe n abantu barenga ijana. Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Advisory Council (RGAC), Prof Anasthase Shyaka, yatangaje ko bimwe mu bihugu bya Afurika bifata inkunga zigenewe itegurwa n ishyirwa mu bikorwa ry amatora nk uburyo bwo kwibonera amafaranga, mu gihe mu by ukuri ngo ibyo bihugu biba bitabuze amafaranga yo kuyategura.

Nkuko tubikesha The New Times, mu kiganiro Shyaka yatanze kuri uyu wa Gatanu muri iyo nama yagize ati: “Hano ni ikibazo cyo kureba igikenewe guterwa inkunga mbere y ibindi”, yongeraho ko gutera inkunga amatora yo mu rwego rwa politiki bikwiye kuba imwe mu ntego za buri guverinoma ngo kuko ibivuye mu mumatora aribyo bigenderwaho mu kuyobora abaturage.

Prof Mwesiga Baregu wigisha amasomo ajyanye na politiki muri St. Augustine University yo muri Tanzania yibajije impamvu abaterankunga bacyeka ko baba bari guteza imbere demokarasi iyo batanga amafaranga yo gutegura no gushyira mu bikorwa amatora.

Yongeyeho ko gutera inkunga amatora bitanga isura y umukozi n umukoresha aho kuba umuturage n umukozi wo mu rwego runaka rwa leta hagati y abaturage n abayobozi bihitiyemo.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y Igihugu y Amatora muri Uganda, Eng Badru Kiggundu, yasabye ibihugu kongera imisoro, ibi ngo akaba asanga byabifasha kubona amafaranga yo gukoresha mu matora biyakuye mu gihugu hagati.

Ku rundi ruhande, Madamu Fortunata Masha, uhagarariye Tanzania mu Nteko Ishinga Amategeko y Umuryango w Ibihugu bigize Akarere k Afurika y Uburasirazuba, yatangaje ko ibihugu byo muri aka karere bikiri bishya mu nzira ya demokarasi ndetse bikaba bitabasha kwifasha mu matora bidasabye inkunga.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bicye muri Afurika bitanga igice kinini cy amafaranga aba acyenewe kugirango amatora aruberamo agende neza.

fOTO: The New Times

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6779.html

Posté par rwandaises.com