Ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Kanama, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagaragaye imbere y’abaturage mu kiganiro cyibanze ku mutekano w’igihugu ndetse na gahunda y’ikingira rya Covid-19.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, Perezida Museveni yakoresheje iki kiganiro nk’andi mahirwe yo kugaruka ku butwari yakunze kwirata mu bihe by’intambara yabohoye Uganda, nubwo igice kinini cyayo yakimaze yibereye muri Suede na Kenya mu gihe abandi biganjemo Abanyarwanda, bari ku mirongo y’imbere ku rugamba rwahiritse ku butegetsi Idi Amin Dada na Milton Obote, rukimika Museveni ukiburiho kuva mu 1986.

Museveni yivuze ibigwi karahava asobanura ubutwari bwamuranze ’n’abasore be ku rugamba’ ahera aho akomoza ku ngingo ubusanzwe adakunze kugarukaho cyane, zirimo imyitwarire y’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda.

Uyu muyobozi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zidakwiye kubangamira uburenganzira bwa muntu mu gihe iyi mpamvu ari imwe mu zatumye uyu mugabo yegura intwaro akayobora urugamba rwakuyeho ’Leta y’igitugu’ ya Obote’.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no guhohotera abaturage si bishya cyane ku nzego z’umutekano za Uganda, kuko bikunze kugaragara mu bihe bitandukanye, urugero ruheruka akaba ari ibikorwa byazo mu bihe by’amatora ya Perezida aherutse kuba muri icyo gihugu, ndetse n’ibikorwa byo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Muri ibyo bihe, abapolisi n’abasirikare ba Uganda bagaragaye barimo kurasa abaturage ku buryo hari ababiguyemo, abandi babikomerekeramo. Izi nzego kandi zagaragaye zishushubikanya abaturage bashyigikiye uruhande rwa Bobi Wine rutavuga rumwe n’ubutegetsi, rimwe zikabakubita ubundi zikabacucura utwabo, nk’uko byakunze kugarukwaho mu itangazamakuru.

Museveni ari gukama ikimasa

Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yumvikanye asa nk’unenga imyitwarire y’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cye, akavuga ko ‘imyitwarire yo kubwira nabi abaturage, kubakubita no kubambura uburenganzira bwabo idakwiriye’, mu gihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba Uganda, iyi ni imwe mu mpamvu NRM yagiye mu ishyamba ikarwana iriya myaka yose kuva mu 1971. Twigisha igisirikare cyacu kugira imyitwarire myiza.”

Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere yavuze ko ibyo Perezida Museveni asaba inzego z’umutekano, ari nko “Gukama ikimasa” kuko azisaba kugira ubushobozi atazishoyemo.

Yagize ati “Biriya ni ugukama ikimasa. Ntabwo bishoboka ko inzego z’umutekano zagira ubushobozi n’imyitwarire myiza zitarabitojwe, cyangwa ngo zihabwe ibyo zikeneye byose kugira ngo zikore akazi kazo. Niba inzego z’umutekano zidafite ibyo zikeneye, zizakoresha imbaraga zahawe kugira ngo ziheshe ibyo zikeneye, wibuke ko baba bafite intwaro. Biriya byose byerekana ko nta gitsure bariya basore [abari mu nzego z’umutekano] baba bashyirwaho.”

Perezida Museveni na we ubwe ntahakana ko igitsure mu nzego zishinzwe umutekano kiri ku rwego rwo hasi, kuko ngo‘abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu nzego zishinzwe umutekano, badatanga amabwiriza akwiye ku bakozi bo mu nzego zo hasi.’

Umusesenguzi yavuze ko imyitwarire mibi y’inzego z’umutekano za Uganda ari karande, ati “Ni ko bakora ibintu byabo, ntabwo bazi ikinyabupfura rwose. Uzarebe uburyo bitwaye ejo bundi mu bihe byo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid-19. Birukankanye ababyeyi babakubita inkoni izuba riva, bateye hejuru ibicuruzwa by’ababyeyi bahetse abana mu buryo buteye agahinda, rero mu gihe utatoje inzego z’umutekano neza, ntushobora kuzisaba kugira imyitwarire myiza ngo bishoboke, ntabwo ari ibintu byikora.”

Ushobora kwibwira ko imyitwarire igayitse iranga inzego z’umutekano imbere muri Uganda, ariko wenda zagera ku ruhando mpuzamahanga, zigapfa agasoni zikigana abandi, mu gihe wenda zitabonye amahirwe yo kwigishwa neza iwabo.

Icyakora siko bigenda, aka wa mwera uturuka ibukuru ugakwira hose. Urugero ruherutse ni urw’ingabo za Uganda ziri mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byo kugarura amahoro muri Somalia, mu butumwa buzwi nka AMISOM.

Kimwe n’izindi ngabo z’ibindi bihugu ziri muri ubwo butumwa, ingabo za Uganda ziri ku rugamba kandi zihanganye n’umwanzi utoroshye kuko yananiye ingabo z’igihugu cya Somalia ubwazo, ku buryo hitabazwa iz’ibindi bihugu.

Ejo bundi rero itsinda ry’ingabo za Uganda ziri muri AMISOM zagabweho igitero n’umwanzi azita mu mutego ibintu biradogera. Nyuma y’ibi bitero, ingabo za Uganda zararakaye cyane, zirangije zishora mu baturage zibashoramo urufaya rw’amasasu zicamo bamwe.

Biragoye kwiyumvisha uburyo izi ngabo zitatuye umujinya wazo umwanzi, ibintu biterwa na ya myitwarire mibi yoretse ingabo za Uganda.

Perezida Museveni yabisobanuye agira ati “Duherutse kugira ikibazo cy’ubwicanyi bwakorewe muri Somalia. Itsinda ry’abasirikare bacu ryishe abaturage. Ngo [abasirikare] bari barakaye kuko bari bafatiwe mu mutego, [bagakwiye kumenya ko bari mu ntambara] niba ushyizwe mu mutego, wakamenye ko ushobora gufatwa igihe uri mu ntambara.”

Uyu muyobozi yavuze ko abasirikare bagaragaweho iyi myitwarire bamaze gufatwa bagafungwa, ndetse bakaba bategereje gushyikirizwa ubutabera.

Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda bahagamye Museveni

Mu buryo buziguye, Perezida Museveni yagarutse ku bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bimaze imyaka myinshi bikorwa n’inzego z’umutekano muri Uganda.

Ntabwo Museveni yeruye ngo avuge Abanyarwanda mu buryo butomoye, ariko ntawashidikanya ko bagize igice kinini cy’abanyamahanga yavuze kuko hashize igihe kinini Abanyarwanda batuye muri Uganda bahura n’ibibazo birimo gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagera muri gereza bagakorerwa iyica rubozo, bagakubitirwamo ku buryo benshi bagwayo, abarokotse ku bw’amahirwe bakoherezwa mu Rwanda bamwe ari intere, imitungo yabo n’ubuzima bwose baruhiye imyaka myinshi bikagenda nka Nyomberi.

Iki kibazo cyarakomeye bigera ubwo Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda, bitewe n’uko iyo bageze muri icyo gihugu idashobora kugira icyo ikora kugira ngo ibarengere, bityo bakwiye kwirinda kujyayo.

Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bihohotera abanyamahanga bidakwiye, ati “Gufungira abantu muri gereza igihe kirekire nta rubanza rubaho, ibyo ntabwo byemewe. Gufunga abantu gutyo gusa, gereza ntabwo ari ubuhunikiro bw’abantu.”

« Kwirukana abanyamahanga nta rubanza bakorewe, bigomba guhagarikwa, buri wese, kimwe n’abo banyamahanga, agomba gufatwa neza hakurikijwe uko amategeko abigena. Uretse kuba icyo cyuho cyakoreshwa mu kwica uburenganzira bwa muntu, gishobora no gusubiza inyuma igihugu.”

Umusesenguzo twaganiriye yavuze ko amagambo ya Museveni adasobanuwe ko atewe ipfunwe n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda, ahubwo ari uburyo bwo kwitanguranwa kuko ibi bikorwa bishobora gukurura imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, ikanenga ubutegetsi bwe kuri ibi bikorwa, bityo bikaba byagira ingaruka mbi ku ishusho y’igihugu ayoboye.

Ati “Buri muntu wese ureba ibikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, arabibona neza ko iki gihugu gifite ukuboko mu biri kuba. Ntabwo bishoboka ko abantu benshi kuriya bakorerwa ibikorwa nka biriya igihe kirekire nta kuboko kw’abayobozi kurimo. Rero ibyo Museveni ari gukora ni ukwitanguranwa, aragira ngo umunsi azabibazwa azabone ubusobanuro, avuge ko ‘ibyabaga atari abifitemo uruhare’ kuko yanabyamaganye ku mugaragaro. Ariko icyo twakwibaza, ni impamvu abikoze ubu, kuko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, none kuki abivuze ubu?”

Perezida Museveni ntarya iminwa kuri ibi bibazo yemera ko byugarije igihugu cye, ndetse agashimangira ko byenyegezwa na ruswa yemera ko yamunze inzego ze z’umutekano, dore ko iki gihugu kiri ku mwanya wa 38 mu bihugu 180 mu kugarizwa na ruswa kurusha ibindi, nk’uko ubushakashatsi bwa Transparency International bwo mu mwaka ushize bubyerekana.

Ati “Nk’ibi byo gusubiza abanyamahanga mu bihugu byabo badaciriwe imanza, numvise ko bishoreshwa na bamwe mu banyabyaha baturimo bifuza kwikubira umutungo w’abo banyamahanga bakorana ubucuruzi. Bafata amafaranga y’abo banyamahanga, ubundi bagakorana n’inzego z’umutekano zamunzwe na ruswa mu kubasubiza mu bihugu byabo, kugira ngo bave mu nzira ntibabangamire ubucuruzi bwabo.”

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda ukirimo agatotsi, ndetse ko nta kintu kinini kirahinduka kuva ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano hagati y’impande zombi byahagarikwa. Perezida Museveni aherutse kugaruka ku bikorwa bihohotera abanyamahanga batuye mu gihugu cye, biganjemo Abanyarwanda bamaze imyaka bameneshwa muri icyo gihugu Bamwe mu Banyarwanda baberutse kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dipolomasi-y-ikimwaro-museveni-ari-kwitanguranwa-nyuma-yo-kuburira-amajyo-ku