Musanze ni Umujyi uherereye mu gace karangwamo ibyiza nyaburanga binyuranye bikurura ba mukerarugendo nk’ibirunga bituwe n’ingagi zisigaye hake ku Isi, ibiyaga bya Burera na Ruhongo bifatwa nk’impanga n’abaturage bakirana urugwiro ababagana.
Bishobora kugufata nibura urugendo rw’amasaha atatu n’igice kugira ngo uve ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ube ugeze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’urwa Gasabo.
Mu nzira iva i Kigali igana muri uyu mujyi ufatwa nk’inkingi mwikorezi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, usanganirwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu. Ukandagije ikirenge mu Ntara y’Amajyaruguru, ushobora guhita ubona neza ko wageze mu rw’imisozi 1000.
Akarere ka Musanze ari na ko kabarizwamo uyu mujyi w’ubukerarugendo, gafite ubuso bungana na 530,4 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.
Ibarura riheruka rigaragaza ko Musanze ifite abaturage barenga gato ibihumbi 406, barimo abarenga ibihumbi 112 batuye mu mujyi mu gihe abandi ibihumbi 253 batuye mu mirenge y’icyaro.
Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo. Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Musanze, hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose.
Muri hoteli nini ziri muri uyu mujyi harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe hakoreshejwe miliyoni $25; One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi, ahantu hitegeye ibirunga na Bisate Lodge.
Mu yindi mishinga migari iri muri aka karere harimo n’uruganda rwa Prime Cement rukora sima ndetse haratekerezwa gushyirwa inyubako izajya iteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda.
Musanze yubakiye ahanini ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo aho imibare yo mu 2019 yerekana ko aka karere kabarizwamo hoteli zirenga 30 ziganjemo iz’abaturage bahavukiye, abapadiri, ababikira n’abandi bashoramari.
Mu mibare; impinduka zidasanzwe mu myaka 10 ishize
Impinduka z’iterambere rigaragara i Musanze si iza cyera kuko mu myaka 10 ishize uyu mujyi wari uciriritse, ari muto cyane ndetse n’abawukoreragamo ubwabo bari ku rwego rwo hasi mu bijyanye n’imibereho myiza n’iterambere.
Ibi kandi bijyana no kuba Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, aho ukomeje gushyirwamo ibikorwaremezo bitandukanye bigamije kwakira abasura ibyiza nyaburanga biyitatse.
Nk’Umujyi w’Ubukerarugendo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bugaragaza ko nibura mu myaka 10 [ni ukuvuga mu 2010], hari hoteli zigera kuri 15 ariko ziri ku rwego rwo hasi mu gihe uyu munsi hari izirenga 37 zirimo eshatu z’inyenyeri eshanu, eshatu zifite inyenyeri enye mu gihe izindi ari inyenyeri ebyiri cyangwa imwe.
Uretse hoteli hari n’ahantu abantu bacumbika mu buryo buciriritse, aho mbere hari hari ahantu nibura 25 hatangirwa izo serivisi mu gihe kuri ubu ari 118. Ni ibigaragaza iterambere cyane ko abasura Musanze bagenda biyongera umunsi ku munsi.
Icyegeranyo kigaragaza impinduka zabaye mu Mujyi wa Musanze mu myaka 10 ishize https://www.youtube.com/embed/rLl8BPYj0ic
Imibare y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze igaragaza ko mu myaka 10 muri aka karere hari imihanda ya kaburimbo ibarirwa mu bilometero 53, ariko kuri ubu igeze kuri 76km. Abaturage bafite amazi bavuye kuri 52% ubu bageze kuri 90%, mu gihe abari bafite amashanyarazi ari ingo 7700 ariko ubu zimaze kuba ingo 51.117, hakiyongeraho n’abacana umuriro uturuka ku mirasire y’izuba na biogaz.
Mu bijyanye n’imiturire, mu myaka 10 ishize, Musanze yari ifite imidugudu ibiri na yo iri ku rwego rwo hasi ariko ubu hari imidugudu itanu y’icyitegererezo igezweho irimo n’uwa Kinigi uherutse gutahwa mu minsi ishize.
Muri Musanze kandi mu myaka 10 hari amasoko atanu atubatse, ariko ubu yarubatswe yose ndetse hari n’irigezweho rya kijyambere ry’umuturirwa w’amagorofa atanu. Ni isoko ryuzuye ritwaye miliyari 7,5 Frw nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa GOICO (Gorilla Investment Company), sosiyete yibumbiyemo abikorera 89 bo muri ako karere.
Ibijyanye n’inganda, ntabwo muri Musanze yose hari izirenga eshatu ariko kuri ubu zigeze kuri 23 zirimo n’uruganda rukora Sima. Mu myaka 10 i Musanze nta gare yubatse neza yari ihari ariko kuri ubu yarahageze.
Hari kandi za sitasiyo za lisansi zavuye kuri eshanu zigera ku 10. Mu gihe banki zavuye kuri eshanu zikaba 11, ariko ubu zongereye abakiriya bitewe n’uburyo abaturage bagenda batera imbere ndetse hakaba n’ibindi bigo by’imari birimo ibu’Umurenge Sacco bigera kuri 16.
Nk’akarere gafite ubutaka bwera kandi ubuhinzi butunze benshi mu baturage, ubwakorerwaga kuri hegitari 2000 ubu bukorerwa kuri 38.000, ndetse ibi bikajyana n’ubwiyongere bw’umusaruro aho mu myaka 10 muri aka karere heraga toni 15 z’ibirayi kuri hegitari ariko ubu bakaba basarura toni 24.
Uyu musaruro kandi hashyizweho uburyo bwo kuwufata neza aho kuri ubu hubatswe amakusanyirizo y’ibirayi 15 akora neza avuye kuri abiri. Aha niho abahinzi bajyana umusaruro wabo kugira ngo babone abaguzi ku buryo bworoshye.
Ibijyanye n’amakoperative yaba ay’ubuhinzi, ay’ubukorikori, akora ibijyanye n’ubukerarugendo n’andi atandukanye na yo yavuye ku 115 [nabwo ngo icyo gihe yari ay’ubuhinzi n’ubworozi] ariko ubu asaga 350 kandi akora neza.
Icyo gihe kandi hari hari amashuri y’incuke 33 ariko ubu ageze ku 113. Abanza yari 87 ubu ni 109, ayisumbuye yari 11 ariko ubu ageze kuri 71 mu gihe Kaminuza zari enye ariko kuri ubu zimaze kugera kuri zirindwi. Muri ayo mashuri yose harimo ayashyizweho na leta n’ay’abafatanyabikorwa cyangwa abikorera.
Musanze ifite ibigo nderabuzima 16 bivuye kuri 11 byari bihari mu 2010. Ni mu gihe kandi amavuriro mato yavuye kuri rimwe agera kuri 32, aho umuntu atagikora urugendo runini agiye gushaka serivisi z’ubuvuzi. Urebeye hejuru, iyo foto yerekana isoko rya kijyambere riri mu Mujyi wa Musanze rwagati
Imbamutima z’abaturage n’abikorera
IGIHE yaganiriye n’abaturage, abikorera n’abagenderera Musanze bagaragaza uko bishimira iterambere uyu mujyi ugenda ugeraho ariko bagashima by’umwihariko imiyoborere myiza aho ubuyobozi bubatekerezaho bugahora bushakisha icyabateza imbere.
Mushakamba Faustin w’imyaka 65, atuye mu Mujyi wa Musanze kuva mu 1997, aho yahageze ari umusore, atangirira ku busa kuri ubu ni rwiyemezamirimo ufite ibikorwa birimo n’inyubako z’imiturirwa.
Yiboneye n’amaso ye uko Musanze yagiye yaguka umunsi ku wundi. Ati “Kugira ngo ubone ko umujyi wagutse akenshi ubirebera ku bikorwaremezo. Mu myaka 10 nta nzu zigeretse zarimo, nta mihanda yari irimo, nta mazi abaturage bari bafite, nta mashanyarazi. Ibikorwaremezo byagiye byaguka, iby’ubucuruzi bikaguka n’abantu ku giti cyabo ukabibona ko bagenda batera imbere.”
Munyamasoko Epimaque utuye mu Kagari ka Kabera, Umurenge wa Nyange yavuze ko iterambere rya Musanze rigaragarira buri wese.
Ati “Mbabwiye ishusho ya Musanze mu bihe byashize, duhereye mu Murenge wa Muhoza, hari isoko ry’ibiti, iryo njyewe narariremye; nyuma haje irishya na ryo ryaravuguruwe haza irindi. Iterambere ririmo kwihuta kuko usanga mu mwaka umwe cyangwa ibiri ibintu byose bihindutse.”
Mu myaka 10 hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Nyange [cyuzuye mu myaka itatu ishize], Ibigo by’amashuri n’umuhanda uva i Musanze ugana mu Kinigi wubatswe mu 2014.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera [PSF] i Musanze, Turatsinze Straton, avuga ko abikorera muri aka karere bakomeje kujyana n’iterambere rigezweho kuko nko muri za 2000 abacuruzi baranguraga muri Uganda ariko ubu bajya za Dubai, u Bushinwa n’i Burayi.
Ati “Intambwe ikomeye yaratewe cyane. Mu 2015 ni bwo twafashe ingamba zo kuvugurura uyu mujyi. Iyo urebye mu myaka itanu ishize mu nzu zigera muri 38 zagombaga kuvugururwa ubu tugeze kuri 73%, iryo ni iterambere rikomeye. Iyo iki cyorezo kitadukoma mu nkokora tuba tugeze ku 100%.”
Mu minsi ya vuba muri Musanze hari amagorofa abiri gusa ariko uyu munsi hamaze kuzamurwa izigera kuri 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko mu kwagura umujyi hatekerejwe ku kwegereza ibikorwaremezo by’ingenzi mu duce twegereye umujyi.
Ati “Ku buryo ari na wa muturage utuye hirya y’umujyi, ibyo bikorwa by’iterambere bimugeraho, na we akishimira gutura muri Musanze nk’Umujyi uteye imbere kandi ku buryo bugaragarira buri wese. Ariko wa muturage, umwe twita uw’aho hirya na we agerweho n’ibyo bikorwa by’iterambere.”
Meya Nuwumuremyi nk’umuntu wavukiye akanakurira muri Musanze agaragaza ko iyo abonye iy’uyu munsi n’iyo mu bihe byashize imutera ishema nk’umuturage waho.
Ni ibintu ariko ahuza no kuba kuri ubu harashyizweho politiki y’imijyi yunganira Kigali.
Ati “Ndibuka muri za 2000 twari tugifite inzu z’Ababiligi, utuzu duto twabagamo Ababiligi. Imihanda y’ibitaka, amakoro ahagaze ubona kugenda ari ibintu bigoye cyane ariko ubu ngubu kaburimbo yageze ahantu hose, iterambere ryarihuse cyane. Uretse ko atari na Musanze,muri rusange igihugu cyateye imbere ahantu hose.”
Yakomeje agira ati “Ariko tunashima ko atari Kigali gusa yateye imbere kuko n’ibi byo gutekereza ngo reka tugire imijyi iyunganira, bituma iterambere ryihuta cyane ari na yo mpamvu usanga dufite iterambere rimeze gutya. Ha handi hari izo nzu zisa nabi, hazamuwe imiturirwa, kandi bikorwa n’Abanyarwanda by’umwihariko abaturage ba Musanze.”
Ubukerarugendo bwahinduye Musanze
Musanze ifatwa nk’Umujyi w’Ubukerarugendo. Ni yo ibarizwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zirenga 700, hakaba Ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ibindi bikorwa nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.
Muri ibi bikorwa ariko naho impinduka zirigaragaza kuko nko muri Pariki y’Ibirunga mu 2005 abakerarugendo bayisuraga bari 6000 mu gihe mbere ya Covid-19 bageraga hafi mu 35.000 ku mwaka.
Muri rusange kandi mu myaka ya 2005, Pariki y’Ibirunga yinjizaga atageze no kuri miliyoni y’amadorali ariko mbere ya Covid-19, yinjizaga miliyoni 26$ ku mwaka.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko mu myaka nka 20 ishize ubukerarugendo bwazamutse neza.
Ati “Ibikorwa by’ubukerarugendo mu by’ukuri byahinduye uko Musanze igaragara. Ikindi ni uko abaturage bagenda bahabwa kuri wa musaruro uturuka muri pariki, bityo bagatera imbere. Ibi byiyongera ku kuba hari ibikorwaremezo bigenda bibegera birimo amashanyarazi n’imihanda.”
Ubwo gahunda yo gusaranganya inyungu z’umutungo ukomoka ku bukerarugendo yatangiraga, abaturage bo mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Ibirunga bagenerwaga inyungu y’angana na 5% buri mwaka ariko ayo mafaranga yarazamuwe aba 10%.
Byanyuze mu kubegereza ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, amashanyarazi, amazi, inzu nziza no gutera inkunga imishinga y’amakoperative akora ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori.
Miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugeza mu 2019 uhereye igihe iyo gahunda yatangiriye, ni yo yari amaze gukoreshwa muri ibyo bikorwa.
Ibikorwaremezo byihariye 67%, imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yo ikiharira 25%, igice gisigaye cyakoreshejwe mu gutunganya urukuta n’umusingi bikumira inyamaswa zonera abaturage no gushyigikira Ikigega gishinzwe indishyi ku byangizwa n’inyamaswa za Pariki. Bisata Eco Lodge ni imwe muri hoteli z’inyenyeri eshanu ziri mu Mujyi wa Musanze Imiterere ya Bisate Eco Lodge iri muri hoteli zikomeye kandi ba mukerarugendo basura Ibirunga baruhukiramo Abakora ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse muri Musanze ni benshi kandi bagenda biyongera uko Umujyi waguka Abakora ubushabitsi muri Musanze barimo ibyiciro byose n’urubyiruko muri rusange. Ingendo zabo zaroroshye kuko ahenshi hubatswe imihanda yoroheje imigenderanire n’ubuhahirane Imiturire muri Musanze igenda ihindura isura ikajyana n’igihe kigezweho Iyi foto igaragaza abantu babiri bicaye kuri Sabyinyo Silverback Lodge bitegeye Ibirunga! Umunezero ni wose One & Only Gorilla Nest Kinigi ni imwe muri hoteli zikomeye ziri muri Musanze Singita Kwitonda Lodge and Kataza House ni imwe muri hoteli zifasha ba mukerarugendo kuryoherwa n’ibihe bagirira mu Majyaruguru Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ni umwe muri itanu imaze kubakwa mu myaka itanu ishize. Uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye. Wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze hafi. Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherutse gutahwa ku mugaragaro Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko ibikorwa byo kwagura no guteza imbere uyu mujyi bikomeje nk’umurongo watanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kubaka iterambere rya Musanze Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali Umujyi wa Musanze uri kwagukira mu nkengero zawo aho abaturage benshi bagerwaho n’ibikorwaremezo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi Gare ya Musanze yaraguwe kuri ubu iri ku rwego rugezweho Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza ahubatse Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi muri Musanze Amashuri agenda yiyongera umunsi ku munsi. Iyi ni inyubako ikoreramo Kaminuza ya Kigali mu Karere ka Musanze
Video: Hakizimana Olivier
Amafoto: Niyonzima Moïse
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieux Kuya 24 Kanama 2021