Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho agomba kwitabira Inama yiga ku Miyoborere ituma ibihugu biba mu mutuzo no mu bwubahane izwi nka ‘World Policy Conference (WPC)’.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango wo mu Busuwisi uzwi nka ‘WPC Foundation’ hagamijwe kuganira kuri Politiki y’ububanyi mpuzamahanga n’ubukungu.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Kagame yageze Abu Dhabi kuri uyu wa 30 Nzeri 2021.

Perezida Kagame ni umwe mu bazitabira iyi nama izatangira kuva ku wa 1 kugeza ku wa 3 Ukwakira 2021.

Biteganyijwe ko iyi nama izahuriza hamwe abayobozi batandukanye, abahanga mu ngeri zinyuranye, abanyamakuru n’abacuruzi bakomeye. Aba bose batoranywa hagendewe ku izina rikomeye bafite, kandi imigabane yose ikaba ihagarariwe.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 14 kuko iya mbere yabaye mu 2008, ibera mu bihugu bitandukanye; iy’uyu mwaka ikaba iteganyijwe kubera Abu Dhabi. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze Abu Dhabi, aho azitabira ‘World Policy Conference’

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-abu-dhabi