Guverinoma yafashe umwanzuro wo kugabanya ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, ikiguzi kiva ku mafaranga ibihumbi 47 Frw, aho umuturage azajya atanga ibihumbi 30 Frw ikinyuranyo acyishyurirwe na leta.

Ni umwe mu myanzuro yafashwe mu korohereza Abanyarwanda kwipimisha na cyane ko ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 zibitegeka.

Ni umwanzuro wafashwe mu gihe kandi Virus ya Omicron ikomeje gukaza umurego, ku buryo hari hakenewe uburyo bufasha abantu kwipimisha kenshi gashobora kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Covid-19 ipimwa mu buryo bubiri, hari ubwa PCR buba bushaka kujya mu mizi ngo burebe niba nta virusi umuntu afite. Icyo gihe ibisubizo ntibihita biboneka ahubwo bitangwa nko mu masaha 24.

Ubundi buryo ni ubwa Rapid Test bwo butanga ibisubizo mu minota 15. PCR yishyurwa ibihumbi 47 Frw mu gihe Rapid Test yo yishyurwa ibihumbi 5 Frw.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ayo mafaranga nta nyungu n’imwe leta iyabonamo ahubwo ariko ibipimo nayo ibigura.

Ati “Biriya bihumbi 47 Frw ni cyo kiguzi nyacyo, nta nyungu irimo, nta bucuruzi burimo. Ni cyo kiguzi nyacyo dukurikije uko tubigura ku isoko mpuzamahanga.”

Mu korohereza abanyarwanda kwipimisha, leta yagabanyije igiciro yemera kujya yunganira abaturage bayo ku kiguzi cyasabwaga.

Ati “Kubera ko Guverinoma ireberera abaturage, inazirikana muri iyi minsi mikuru ibintu bitangwaho amafaranga, yafashe umwanzuro ko PCR iza kwishyurwa ku 30.000 Frw andi 17.000 Frw [burya PCR ni ibihumbi 47 Frw], ikinyuranyo leta iraza kucyishyurira Abanyarwanda. Ari abaje ari n’abari mu gihugu bashaka kumenya uko bahagaze, bafite urugendo cyangwa batarufite.”

Dr Ngamije yavuze ko leta izi uburemere mu bushobozi ari nayo mpamvu yemeye gutanga umusanzu wayo. Kwipimisha mu buryo bwihuse (Rapid Test) byo byagumye ku 5000 Frw.

PCR ipimwa na RBC, Laboratwari Nkuru y’Igihugu cyangwa se Ibitaro by’Intara n’Uturere. Ni mu gihe Rapid Test yo ipimirwa ku mavuriro yigenga menshi hirya no hino mu gihugu. Umunyarwanda ugiye kwipimisha PCR azajya yishyura 30.000 Frw hanyuma leta imutangire 17.000 Frw asigaye Kwipimisha Rapid Test byo bizaguma ku 5000 Frw Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abanyarwanda kwipimisha Covid-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze

Yanditswe na IGIHE Kuya 18 Ukuboza 2021

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yagabanyirije-abanyarwanda-ikiguzi-cyo-kwipimisha-covid-19-hakoreshejwe