Perezida Kagame yatangaje ko yemeranya na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wavuze ko igihugu cye kiri guhanirwa ko cyavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 bwise Omicron; aheraho asobanura icyatumye u Rwanda ruhagarika ingendo zo muri Afurika y’Amajyepfo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama y’Inteko Rusange ya Komisiyo ya Nyafurika ishinzwe iby’Indege za Gisivile, yabereye mu Rwanda ku nshuro ya 33.
Yitabiriwe n’abarimo Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’Ingendo za Gisivile, (ICAO), Salvatore Sciacchitano n’abandi bayobozi batandukanye.
Urwego rw’Ingendo z’Indege zo mu Kirere ni rumwe mu zazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 kuko ingendo zahagaze igihe kinini. Bibarwa ko uru rwego rwahombye miliyari 10,2$ mu 2020 gusa.
Muri uyu mwaka byitezwe ko igihombo indege zizahura na cyo ari miliyari 8,2$.
Umubare w’abagenzi wo wagabanutseho ku kigero cya 63,7% uva kuri miliyoni 95 ugera kuri miliyoni 34,7 umwaka ushize wa 2020.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete, yavuze ko Afurika ifite urwego rw’ubukerarugendo rukomeye rukwiriye gushyigikirwa n’urw’ingendo z’indege zo mu kirere.
Yagaragaje ko igihombo indege zahuye na cyo muri ibi bihe bya Covid-19 kugira ngo bikigobotore, bisaba ubufasha bwa za Guverinoma.
Yatanze urugero k’u Rwanda aho binyuze mu Kigega Nzahurabukungu, hari ibikorwa byakozwe birimo no gushyiraho Robot zipima umuriro no kugenzura ko abantu bambaye agapfukamunwa.
Gusa ngo hakenewe ubufasha mu kubaka ibikorwa remezo bifasha n’ubundi guhangana n’ubundi bwoko bwa Covid-19 mu gihe buzaba bwagaragaye.
Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’ingendo z’indege zo mu kirere rwagizweho ingaruka na Covid-19 yaba ku Isi no mu mahanga muri rusange.
Yatanze urugero kuri Virus nshya ya Covid-19 yiswe Omicron, agaragaza ko hari urujijo yateye ku Isi hose.
Ati “Mwabonye ko Afurika y’Epfo yakoze igikorwa cyiza cyo gutanga amakuru ku byo yatahuye kuri ubu bwoko, gusa hari imyanzuro yahise ifatwa kuri ibyo, Sosiyete z’indege zitangira guhagarika ingendo mu gice cy’Amajyepfo ya Afurika, abagenzi baturutse muri icyo gice bagiye mu bice bitandukanye by’Isi barakumirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byakumirwaga, byaje kugaragara ko hari ahandi iyi virus yari yaragaragaye mbere hatari ku mugabane wa Afurika.
Ku wa Kabiri, Inzego z’Ubuzima mu Buholandi zatangaje ko mu minsi 11 ishize, zari zabonye abantu banduye Covid-19 yo mu bwoko bwa Omicron. Ibyo bigaragaza ko yari yarakwiriye mu Burengerazuba bw’u Burayi na mbere y’uko Afurika y’Epfo itangaza ko yahabonetse.
Ibipimo byo mu Buholandi byafashwe ku wa 19 Ugushyingo no ku wa 23 Ugushyingo 2021.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire myiza, guhanahana amakuru ku buryo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zagabanyuka. Ni ho yahereye asobanura impamvu u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ingendo zijya n’iziva muri Afurika y’Amajyepfo.
Ubu RwandAir yahagaritse ingendo zayo zijya muri Afurika y’Epfo mu Mijyi ya Cape Town na Johannesburg n’izijya i Harare muri Zimbabwe na Lusaka muri Zambia.
Ati “Ubwo twumvaga ubu bwoko bushya, byabaye ngombwa ko dufata ingamba zihuse, nibura mu gihe tureba icyo twakora kuko byari bijyanye n’imyanzuro abandi bari bari gufata.”
Yavuze ko byabaye ngombwa ko RwandAir ihagarika ingendo zayo mu Majyepfo nubwo amakuru buri wese yagenderagaho ari uko inkomoko y’iyo Virus ari mu Majyepfo ya Afurika.
Ati “Nabonye Perezida wa Afurika y’Epfo avuga ko igihugu cye cyahaniwe kuba cyarakoresheje ukuri, kigashyira hanze amakuru y’ibyo cyavumbuye mu gihe abandi bari barabibonye mbere bo bari baracecetse.”
“U Rwanda byabaye ngombwa ko rufata ingamba imbere mu gihugu ariko zirenze n’imipaka yacu. Impamvu yoroshye ni uko ingendo zituruka mu Majyepfo ya Afurika, abagenzi benshi bagera i Kigali, badasoreza urugendo rwabo mu Rwanda ahubwo abenshi baba bari kujya mu bindi byerekezo.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko byashobokaga ko RwandAir ikomeza kujya muri Afurika y’Epfo ariko mu kugaruka ugasanga indege ijemo ubusa bigatera ibihombo bikomeye.
Ati “Umwe mu myanzuro twafashe ni ukuvuga ngo reka dutegereze turebe ibiba hirya no hino ku Isi, reka duhagarike kujya mu gice cy’Amajyepfo ya Afurika.”
Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika hakenewe ishoramari mu bikorwa remezo bijyanye n’indege, avuga ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu Rwanda rukomeje kuzamuka mu bushobozi yaba ubwa RwandAir no mu bijyanye no kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera.
Yavuze ko bizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo rwiyemeje yo gukuriraho Viza Abanyafurika n’abandi baturuka mu bindi bihugu boroherejwe kurwinjiramo.
Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo ishinzwe iby’indege za gisivili muri Afurika yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’uru rwego ku mugabane wose.
Iba rimwe mu myaka itatu ikitabirwa n’intumwa ziturutse mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iza Komisiyo ya AU, ba minisitiri bafite mu nshingano ibijyanye n’ingendo z’indege n’izindi nzego.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu bya Afurika bigifite imbogamizi mu migenderanire. 13 byonyine nibyo bifite ingendo zibihuza n’ibindi birenze nibura 20. Kenya na Ethiopia ni byo bifite nyinshi aho bifite ingendo zirenga 30 zibihuza n’ibindi bihugu. Perezida Kagame ni we wafunguye Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo ya Afurika ishinzwe ibijyanye n’Indege za Gisivili Uhereye ibumoso: Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’Ingendo z’Indege za Gisivili, Salvatore Sciacchitano; Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru; Umuyobozi wa Komisiyo Nyafurika ishinzwe iby’Ingendo za Gisivile, Gabriel Lesa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete Abitabiriye iyi nama bakora mu bijyanye n’indege ku mugabane wa Afurika
Iyi nama ni n’umwanya mwiza Sosiyete z’indege zo muri Afurika ziba zibonye kugira ngo zigaragaze ibyo zikora
Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro