whatsapp sharing button

Inama y’umutekano yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma guhagarika amasezerano yasinyanye n’u Rwanda, gusa ntihatangazwa arebwa n’ibyo byemezo, niba ari ayasinywe mu bihe bya vuba cyangwa ibya kera.

Ni inama yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nyuma y’uko Perezida Tshisekedi avuye mu Nteko Ishinga Amategeko kwakira indahiro z’abacamanza batatu bashya b’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Muri uwo muhango nta jambo yigeze ahavugira nk’uko byari byitezwe, ahubwo abanyamakuru ba Televiziyo y’Igihugu, RTNC, bahise batangaza ko afite indi mirimo yihutirwa, « ifitanye isano n’ibibazo igihugu gifitanye n’u Rwanda ».

Inama y’Umutekano yari yatumiwemo abayobozi bakuru mu ngabo n’abo mu zindi nzego z’umutekano. Imeze nk’iyi ni na yo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika ingendo zose za RwandAir zajyaga i Lubumbashi, Goma na Kinshasa.

Imyanzuro yafatiwemo irimo usaba Guverinoma y’u Rwanda gukura ingabo zayo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umwanzuro wafashwe mu gihe u Rwanda rutahwemye kuvuga ko nta ngabo rufite ku butaka bwa RDC, ndetse na Monusco yatangaje ko itarabona umusirikare w’u Rwanda ku butaka bw’iki gihugu.

Hafashwe umwanzuro kandi wo gusaba guverinoma guhagarika amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda. Gusa ntabwo higeze hatangazwa agomba guhagarikwa, niba ari ayasinywe ku butegetsi bwa Guverinoma ya Tshisekedi cyangwa niba ari ayasinywe na mbere hose.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko kuri uyu wa Kane cyangwa ku wa Gatanu, hateganyijwe indi nama iza kwemeza amasezerano ahagarikwa. Bivugwa ko hari na gahunda yo guhagarika imikoranire mu bya dipolomasi.

U Rwanda rufitanye amasezerano na RDC ajyanye n’imikoreshereze y’imipaka n’ajyanye n’uko ibihugu byombi bihuriye mu muryango w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, CEPGL.

Binahuriye kandi ku Kigo gishinzwe iby’Ingufu mu Karere k’Ibiyaga bigari, SINELAC, kiyoborwa na Ndayisaba Fidèle.

Hari andi masezerano menshi arimo ayo biherutse gusinya ashingiye ku kuba u Rwanda na RDC bihurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Hari aherutse gusinywa ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Goma mu mwaka ushize, ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’u Rwanda na RDC.

Icyo gihe hanasinywe agena amahame yo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Hanasinywe ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi. Aya yavugishije menshi Abadepite ba RDC bavuga ko batumva uburyo Sosiyete yabo mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Sakima SAA, yasinyanye amasezerano n’u Rwanda agena ko amabuye yo muri icyo gihugu ashobora gutunganyirizwa mu ruganda ruri i Kigali mbere yo koherezwa mu mahanga.

Ku rundi ruhande, imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera aho Abanye-Congo bari kwamagana u Rwanda. Ku munsi w’ejo yabereye i Goma, kuri uyu wa Kane bivugwa ko iteganyijwe i Bukavu.

Abigaragambya bateye amabuye ku mupaka mu Rwanda, abapolisi b’u Rwanda barabareka ntihagira n’umwe bahutaza. Polisi ya RDC yaje kuza nyuma itera imyuka iryana mu maso mu bigaragambyaga, bakwira imishwaro.

Umwe mu baganiriye na IGIHE uri i Kinshasa, yagize ati « I Kinshasa biragoye kumenya uwo bita Umunyarwanda, niba ari uvuga Ikinyarwanda cyangwa se ukomoka mu Rwanda. Abo bose barabijunditse. »

Hagati aho, Perezida Kenyatta uyobora EAC muri iki gihe, yatanze itegeko ry’uko mu Burasirazuba bwa RDC hagomba koherezwa ingabo z’uyu muryango, zigomba kujya kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ibarizwayo.

Yanasabye ko ibice bya Ituri no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bice bya Bunagana iheruka gufatwa na M23 hamwe no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bifatwa nk’ibitemewe gutungwamo intwaro, uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa.

Biteganyijwe ko abayobozi b’ingabo z’akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

Ntacyo RDC iravuga kuri uyu mwanzuro wa Kenyatta, gusa abavuga rikumvikana mu gihugu bamaganye ibyo kohereza mu gihugu ingabo za EAC, bavuga ko imyanzuro ireba igihugu cyabo idakwiriye gufatwa na Perezida wo mu kindi.

Bavuze ko badashobora kwemera ko hagira izindi ngabo z’amahanga zinjira mu gihugu cyabo, ahubwo ko FARDC ariyo ikwiriye kurangiza akazi, igakemura ikibazo cy’umutekano muke.

Nibura kugeza mu 2019 ku mupaka muto (Petite Barrière) uhuza ibi bihugu, hanyuraga abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 buri munsi.

Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya,ni we watangaje imyanzuro y’inama y’umutekano yaraye iteranye

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-igiye-guhagarika-amasezerano-yose-yasinyanye-n-u-rwanda