Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Macky Sally wa Sénégal, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Chancelier w’u Budage Olaf Scholz na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS, bagaragaje ibikwiriye gukorwa mu gukemura ikibazo cy’inkingo zitagera kuri bose ku Isi, cyafashe indi ntera kubera Covid-19.

Mu nyandiko yatambukijwe mu Kinyamakuru USA Today, bavuga ko nubwo nta muntu uzi igihe ikindi cyorezo gikomeye kizibasira Isi, igihe ari iki kugira ngo hongerwe imbaraga mu bikorwa by’ubufatanye mu bijyanye no gukora inkingo.

Inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyari 12,45 nizo zimaze gutangwa ku Isi hose mu mezi 18, aho zafashiije ibihugu guhangana n’iki cyorezo. Gusa nubwo bimeze bityo, ¾ by’abatuye Afurika ntibarabona urukingo na rumwe.

Iyi nyandiko ivuga ko mu gihe icyo cyuho kidakuweho, bidashoboka ko Isi yarindwa ubundi bwoko bw’icyorezo bushobora kubaho.

Bati « Biturutse ku guhanga udushya, inkingo zitanga umusaruro, zakozwe mu gihe nyacyo. Gusa, inkingo n’irindi koranabuhanga rijyanye n’ubuzima byabonywe na bake, cyane cyanye ibihugu bikize. Ibikennye byisanze inyuma ku murongo. Ni ibintu ariko byahindutse ubwo ingano y’izishyirwa hanze yarutaga izikenewe. »

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko umuryango mpuzamahanga binyuze muri gahunda zirimo COVAX, wagize uruhare mu gukwiza inkingo ku Isi, ibintu bigaragaza ko ibyorezo nka Covid-19 bisaba imyiteguro n’uburyo bushya bwo gukorana.

Bati « Ubu rero, ihurizo rikomeye ni uburyo duharanira ko inkingo zikomeza gutanga umusaruro, kongerera ubushobozi inzego zacu z’ubuvuzi ku buryo zibasha gutanga inkingo nyinshi no gukuraho ibihuha bikwirakwizwa bigatuma inkingo zidafatwa neza. »

Aba bayobozi bagaragaje ko Covid-19 yasize isomo rikomeye ry’uko inganda zikora inkingo z’ibindi byifashishwa mu buvuzi, zikwiriye kugezwa hirya no hino mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Bavuze ko bizatuma inkingo zigera kuri benshi vuba kandi bikanafasha inzego z’ubuvuzi z’imbere mu bihugu, guteza imbere ubushakashatsi ku bijyanye n’ikorwa ry’inkingo.

Bavuze ko kandi bitakongera kuba ikibazo kubona inkingo no kuzigeza ku bandi mu gihe habaho ikindi cyorezo.

Hatanzwe urugero rw’ubufatanye bwatangijwe hagati y’Umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Rwanda, Sénégal, u Budage n’u Bufaransa bwo kubaka inganda z’inkingo muri Afurika, mu guhangana n’ikindi cyorezo cyabaho.

Bati « Gushora imari dufatanyije mu guharanira ko hubakwa inganda zigezweho, abantu bashoboye n’inzego zihamye, ni iby’agaciro gakomeye mu kubaka urwego rw’ubuzima rushoboye. »

Umwaka ushize i Cape Town muri Afurika y’Epfo hashinzwe ikigo gishinzwe gukwirakwiza ikoranabuhanga rya mRNA, ryifashishwa mu gukorwa inkingo kugira ngo ribashe kugezwa hirya no hino muri Afurika.

Uburyo bugezweho bwa mRNA bukoreshwa mu gukora inkingo, butuma uwahawe urukingo umubiri we ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

Aba bayobozi bavuze ko iri koranabuhanga ryitezweho no kwifashishwa mu ikorwa ry’izindi nkingo mu guhangana n’indwara z’ibyorezo nka SIDA, igituntu, malaria n’izindi.

Bati « Mu nama iherutse kubera mu Rwanda, BioNTech yiyemeje kwemeza gahunda yayo ku ikorwa ry’inkingo za malaria ku buryo ikoreshwa muri Afurika. Binyuze muri gahunda y’Ikigo cya OMS gishinzwe ibya mRNA kiri muri Afurika y’Epfo, imbaraga ubu ziri gushyirwa mu kuvumbura inkingo zitandukanye n’ibindi bikenewe mu guhangana n’indwara z’ibyorezo, nko gukora imisemburo ya Insuline yo kuvura diabète, imiti ya kanseri n’ibindi. »

Nko mu Rwanda haherutse gutangizwa ikigo cyizwi nka Africa Biomanufacturing Institute, cyitezweho guhuriza hamwe inzobere mu ikorwa ry’inkingo mu guhugura abandi.

U Rwanda kandi ruherutse kwemererwa kwakira icyicaro cy’Ishami rya Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe imiti, aho ryitezweho gufasha mu igenzura ry’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika no gutanga ubujyanama ku buryo bijya ku isoko bifite ubuziranenge bukenewe.

Bizajyana no guhashya imiti ya magendu icururizwa ku mugabane wa Afurika, no gukuraho amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku nkingo cyangwa imiti.

Aba bayobozi bagaragaje ko nubwo hari ibyakozwe, hagikenewe umusanzu ngo ibyorezo byo mu minsi izaza bizasange abantu biteguye.

Bati « Za Guverinoma zizi neza ko hakenewe ishoramari n’inkunga nyinshi mu kwitegura ikindi cyorezo mu bihugu bitandukanye. Niyo mpamvu twishimiye ikigega giherutse gushyirwaho kigamije gukumira ibiza no kubaka ubudahangarwa kiri muri Banki y’Isi, gikurikirwanwa by’umwihariko na OMS. »

« Kuba hari ibindi byorezo bizabaho ntabwo bikiri ibyo kwibazwa, ahubwo igisigaye ni ukumenya ngo bizaba ryari? Hakenewe imikoranire mu guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku rwego rw’ibihugu no guteza imbere ibyakorewe imbere muri ibyo bihugu, ku buryo ubutaha tuzaba twiteguye neza. »

Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yashyiraga iburye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo i Masoro, ari kumwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin

https://www.igihe.com/ubuzima/article/ibitekerezo-bya-perezida-kagame-macron-ramaphosa-sall-scholz-na-tedros-ku