Umusanzu Abanyarwanda baba mu mahanga batanga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ukomeza kwiyongera uko umwaka utashye, aho nibura mu myaka itandatu ishize, batanzemo miliyoni $1101.6. Ni ukuvuga asaga miliyari 1100 Frw.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu, binyuze mu bikorwa binyuranye.

Uhereye nko mu 2015, ubona ko buri mwaka ibikorwa bashoramo imari byakomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

Raporo ya BNR yo mu 2021 igaragaza ko mu 2014-2015 Abanyarwanda baba mu mahanga binjije mu gihugu cyabo miliyoni $104.9, mu mwaka wakurikiyeho hiyongeraho miliyoni zirenga $2.

Mu 2016-2017 hiyongereyeho arenga miliyoni $70, kuko batanze arenga miliyoni 176,7$.

Guverinoma yazirikanye uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira, maze bashyirirwaho Ishami rishinzwe ibikorwa byabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, riyobowe na Uwimbabazi Sandrine Maziyateke.

Binyuze muri iri shami, Abanyarwanda aho bari hose ku Isi bashobora kugerwaho no kugira uruhare mu iterambere, binyuze mu bukangurambaga buca muri za ambasade zinyuranye.

Guhera mu 2010 kandi hashyizweho ’Rwanda Day’, umunsi uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda. Bahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Baterwa ishema no kubaka u Rwanda

Umunyarwanda ubarizwa muri Diaspora y’u Bwongereza, Kayirangwa Stephanie, yavuze ko abanyarwanda bari mu mahanga baterwa ishema no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’umuturage.

Ati « Ikidutera ingufu ni ukubona aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashimishije kuba tugira uruhare mu iterambere, aho turi, tuba dukorera igihugu cyacu kuko tuba dutegura kuzataha kandi tukazataha ahantu hishimye kandi hakeye. »

Yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda mu myaka 28 ishize ritangaza buri wese, ariko bishimangira imbaraga z’abanyarwanda.

Yakomeje ati « Nageze hano mu Rwanda inama ya CHOGM igiye gutangira, ariko ibintu byose byarahindutse, imihanda yarahindutse, uretse inzu zubatswe, umuntu yavuga ko igihugu gikeye ku buryo n’abanyarwanda murabona ko bishimye. »

Umunyarwanda uba mu Bushinwa, Ntezimana Népomuscène, ni umuganga w’indwara z’umutima.

Yavuze ko kuba bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi, bigaragaza urukundo bafitiye igihugu.

Ati « Turi abanyarwanda kandi twiyumvamo u Rwanda, n’iyo tugiye hanze u Rwanda turugendana ku mutima. Buri wese ubwenge yahahishije hanze ni byiza ko agaruka akaza kubuhereza igihugu cyamubyaye, kandi ntabwo amazi ashyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho. »

Ntezimana yavuze ko aterwa ishema no kuba u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Musabe Sakindi ubarizwa muri Diaspora yo muri Afurika y’Epfo, yabwiye IGIHE ko nk’abanyarwanda bari mu bindi bihugu, bishimira kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere mu Rwanda n’imibereho myiza y’abaturage.

Hari amahirwe menshi y’ishoramari

Ubuyobozi bwa Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ku wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022 mu Karere ka Kayonza, bwagiranye ikiganiro cyihariye na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga. Bagaragarijwe n’amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.

BRD yagaragaje ko ubu byoroshye gushora imari mu gihugu, ko ababyifuza bashobora gutangira ibikorwa birimo ishoramari mu buhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubucuruzi, inganda n’ibindi.

Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagaragarije aba banyarwanda baba mu mahanga ko muri aka karere harimo amahirwe menshi ashobora kubyazwa umusaruro.

Ati « Twishimira umusanzu wanyu, ariko kandi muri aka Karere dufitemo amahirwe y’ishoramari haba mu buhinzi, mu bukerarugendo ndetse no mu zindi nzego z’iterambere. »

Umukozi uhagarariye ibikorwa bya Diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, yabwiye IGIHE ko abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati « Tugiye gushyiramo imbaraga nk’uko dusanzwe tubikora. Tuzongera ubukangurambaga muri za ambasade zacu kugira ngo abari mu mahanga bakomeze kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. »

Uhagarariye abanyarwanda baba mu Buhinde, Dr Nadine Uwabagira, yavuze ko abanyarwanda baba muri iki gihugu benshi baba baragiye kuvoma ubumenyi bwo guhanga ibishya no guteza imbere igihugu, kandi bagira uruhare mu bikorwa binyuranye.

Yavuze ko kugera mu Rwanda byamwunguye byinshi azasangiza abandi, bigendanye n’amahirwe y’ishoramari ahari.

Niyigena Salim uhagarariye abanyarwanda baba muri Türkiye, yemeza ko abakiri bato babarizwa muri diaspora nyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu kubaka u Rwanda, binyuze mu gufatanya n’abandi muri gahunda z’iterambere rirambye.

Uwamariya utuye mu Bubiligi yemeje ko bagomba gukora ibishoboka mu kubaka igihugu

Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga yagaragarije abo muri Diaspora ko hari byinshi bafatanya mu iterambere ry’igihugu

Kayirangwa Stephanie ubarizwa muri Diaspora y’u Bwongereza yavuze ko baterwa ishema no kugira uruhare mu iterambere

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Diaspora muri Minaffet Uwimbabazi Sandrine Maziyateke yavuze ko bakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda gushora imari mu Rwanda

Musabe Sakindi uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko abanyarwanda baba mu mahanga bazakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda

Abanyarwanda bishimira ibikorwa bya Diaspora

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu

https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/mu-myaka-itandatu-diaspora-yatanze-asaga-miliyari-1100-frw-mu-bikorwa-by