Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Kanama 2022.

Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku kamaro k’Umuganura ku mibanire y’Abanyarwanda n’uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro Nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, yabwiye abitabiriye ibi birori ko Umuganura ari kimwe mu bigize umuco Nyarwanda.

Yavuze ko nubwo kera Umuganura wizihizwaga Abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi, kuri ubu wizihizwa hishimirwa ibyagezweho ndetse n’umusaruro wabonetse mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati “Umuganura ni isoko y’ubumwe kuko mu busabane, gusangira no kuganuza abarumbije cyangwa abatishoboye byerekanaga ubumwe bigize umuryango Nyarwanda kandi bukafasha no gushimangira ubwo bumwe.’’

Umuganura ni imbuto z’umurimo ukoze neza, ugatanga umusaruro wishimiwe ari byo shingiro yo kwigira n’iterambere rirambye Abanyarwanda n’u Rwanda byifuza.

Ambasaderi Mutsindashyaka yavuze ko indangagaciro z’ubumwe, umurimo unoze, bijyanye n’ubupfura no gukunda igihugu bikwiye kuranga Abanyarwanda igihe cyose n’aho bari hose.

Yanashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Twakwishimira ko twaganuje igihugu cyacu cyane cyane abatishoboye dutanga umusanzu wo gucanira ingo 330 muri Gahunda yiswe Cana Challenge. Iyo nkunga yacu yatumye iyo miryango ibona amashanyarazi, abana bausubira mu masomo, babasha kureba amakuru, gucomeka telefoni, kureba televiziyo n’ibindi. Ibintu mushobora gukeka ko ari bito ariko bigira ingaruka nini cyane ku buzima bw’umuryango wo mu cyaro.’’

Yasabye buri wese guhiga ko mu mwaka utaha buri wese azongera ingufu ndetse akanagura ibyo akora ku giti cye n’ibikorerwa hamwe ngo bizabyare umusaruro rusange.

Ati « Dukwiye guhiga kandi nk’uko twabikoze ubushize, ko buri mwaka tuzajya tuganuza Abanyarwanda dukora igikorwa gihindura ubuzima bwabo cyane cyane abatishoboye ».

Muri uyu muhango wo gusangira Umuganura kandi hanabaye igikorwa cyo guha abana bato amata, cyakurikiwe n’ubusabane.

Umuhango wo gusangira Umuganura wabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Brazzaville muri Repubulika ya Congo

Abitabiriye uyu muhango banakoze isangira

Abana bato bahawe amata nk’uko byakorwaga mu muco w’abo hambere

Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura

https://igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-batuye-muri-congo-brazzaville-bizihije-umunsi-w-umuganura