Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Mannasseh, yahamagariye Abanyarwanda baba mu mahanga kujya bibuka gusura igihugu cyababyaye no gutanga umusanzu mu kucyubaka.

Bikubiye mu butumwa yagejeje ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Busuwisi mu mwiherero wabahuje mu mpera z’icyumweru gishize.

Prof. Nshuti yavuze ko kwegera Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bigamije kubamenyesha aho igihugu cyabo kigeze n’ibyiza kibakorera kugira ngo na bo babyibonemo.

Yagize ati “Ni Abanyarwanda bafite n’umusanzu ukomeye ku gihugu cyabo uretse ibyo bakorera hano [mu Busuwisi] bashobora no gukorera iwabo kugira ngo twese twibone nk’Umunyarwanda ubereye u Rwanda kandi utanga umusanzu mu iterambere ryarwo.Twongeye kubasaba rero uruhare rwabo kugira ngo twese tugendere hamwe.”

Yavuze ko igihugu cyiteguye kubafasha mu gihe baba bakeneye kugishoramo imari ku buryo babona inyungu.

Yanabasabye kujya bafata umwanya bagasura u Rwanda kugira ngo bibafashe gukomeza kuba abana barwo. Ati “Iyo utabikoze uguma aho uri ukaba umunyamahanga kurusha uko uba Umunyarwanda kandi uko twakora kose turi Abanyarwanda, u Rwanda ni urwacu nta kindi gihugu dufite.”

Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije n’isura yarwo ikaba yarahindutse kuva nyuma ya 1994, urugendo rukiri rurerure kugira ngo kibe igihugu kirenze ibindi.

Kurikira Ikiganiro IGIHE yagiranye na Prof. Nshuti

https://igihe.com/diaspora/article/prof-nshuti-yibukije-abanyarwanda-baba-i-burayi-uruhare-rwabo-mu-kubaka

.com